Ibitaro bya Kabgayi biraregwa gutera umurwayi ubusembwa
Ibitaro bya Diyoseze ya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga birasabwa gutanga indishyi zihwanye na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda ku murwayi witwa Umukundwa Jeanne d’Arc ngo kuko umuti yatewe wamusigiye ubumuga buhoraho bitewe n’uburangare abaganga bagize.
Mu rubanza rwahuje abo baburanyi bombi tariki 21/01/2014 mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza Umukundwa Jeanne d’Arc w’imyaka 28 y’amavuko yasabaga diyoseze ya Kabgayi kumuha indishyi z’akababaro zikomoka ku muti yatewe ukamugiraho ingaruka ngo zatewe n’uburangare bwa bamwe mu baganga bari bashinzwe kumuvura.
Me Dukeshinema Beatha wunganira Umukundwa Beata avuga ko umukiriya we indishyi z’akababaro aregera zikomoka ku busembwa n’amahirwe yatakaje mu buzima yakururiwe ubumuga buhoraho agatakaza uburanga bwe nk’umukobwa akaba atakibasha kugaragara neza.
Izo ndishyi zingana na Miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda ngo bazisaba bashyingiye y’uko umuti watewe Umukundwa watumye acibwa zimwe mu ntoki z’ikiganza cy’iburyo ndetse izo ngaruka zigera no ku bindi bice by’umubiri we.

Diyoseze ya Kabgayi yunganirwa mu mategeko na Me Hakizimana Aloys avuga ko ikimenyetso cya muganga cyagombaga kugaragaza uko ibintu bimeze ( Expertise Médical) kibara inkuru gusa ariko nticyerekane ingaruka zikomeye uwo murwayi yagize.
Uyu mwunganizi mu mategeko wa Diyoseze ya Kabgayi akomeza asobanura ko indishyi zingana na Miliyoni 5 urega yatsindiye mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga nazo atazikwiye mu gihe Umukundwa we avuga ko nawe atazemera ngo bitewe n’uko zitabasha kumuhoza intimba n’agahinda yatewe n’umuti yaherewe mu bitaro bya Kabgayi.
Ngo icyerekana ko uyu murwayi yarangaranwe n’uko nyuma y’iminota 10 amaze giterwa uwo muti yahise abyimbagana ariko abimenyesheje abaganga bari bashinzwe kumuvura ntibagire icyo babikoraho ngo kandi byarashobokaga gukumira ingaruka zawo ntibigeze ubwo bimuviramo ubumuga buhoraho nk’uko amerewe muri iki gihe.
Me Hakizimana Aloys wunganira mu mategeko diyoseze ya Kabgayi avuga ko uyu murwayi akomeje gushora imanza zidafite ishingiro ngo bityo naramuka itsinzwe muri uru rubanza azatange igihembo cye cy’Avoka kingana n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ku ruhande rwa Me Dukeshinema Beatha wunganira uwo murwayi nawe yasabye ko diyoseze ya Kabgayi nitsindwa muri uru rubanza ku ndishyi z’akababaro zihwanye na miliyoni 65 basaba hakwiye kwiyongeraho n’igihembo cye cya miliyoni ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda.
Uru rubanza ibitaro bya Diyoseze ya Kabgayi biregwamo n’umurwayi byavuraga ruzasomwa tariki 14/02/2014 saa tanu z’amanywa nk’uko umucamanza warwo mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza yabitangaje.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabaganga bakibaho bose babaye abacuruzi n’abanyendambi n’indangare Uyu mukobwa akwiye kwishyurwa rwose ariko ubundi niba badakeneye kuvura batashye hagasigara abafite vocation abandi bakajya gucuruza .
Abaganga aho gukiza abantu nibo basigaye babica. abanyarwanda baragowe peeeeeeeeeee turashize Muzehe anadutabare
Ibitaro bya kabgayi bigomba kuryozwa ibyo bakoreye uriya mwana kuko baramuhemukiye cyane.
Ubutitiriganya mu Rwanda buracyahari! Ese hari icyo ibi bitaro bipfa n’uyu murwayi cyangwa ni umuganga wamuvuye nabi ku bwende? Ibi byaba icyaha. Niba atari ibyo, izi ni indonke.