Manchester United iragura Juan Mata mu masaha 24 ari imbere

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Dailymail cyandikirwa mu Bwongereza aravuga ko Manchester United na Chelsea zamaze kumvikana ku kugura umunya-Espagne Juan Mata, akaba agomba gukora ibizamini by’ubuzima (Medical test) kuri uyu wa kane tariki ya 23/1/2014, mbere yo gusinya amasezerano y’igihe kirekire mu ikipe ya Manchester United.

Juan Mata utarigeze ahabwa umwanya wo gukina n’umutoza wa Chelsea Jose Mourinho, yashakaga cyane kuva mu ikipe, ndetse kuri uyu wa gatatu tariki ya 22/1/2014 yanze gukorana imyitozo na bagenzi be bitegura umukino wa FA bazakina na Stoke ku cyumweru, agaragaza ko yitegura kuva i Stamford Bridge.

Umuyobozi wa Manchester United, Ed Woodward, yemeye gutanga miliyoni 37 z’ama pounds kuri Mata, akaba ariyo mafaranga menshi Manchester United izaba iguze umukinnyi mu mateka yayo, mu rwego rwo kugarura icyizere muri iyo kipe, yasezererewe na Sunderland muri ½ cy’irangiza muri ‘Capital One Cup’.

Juan Mata utarahawe umwanya uhagije wo gukina yamaze gusezera muri Chelsea.
Juan Mata utarahawe umwanya uhagije wo gukina yamaze gusezera muri Chelsea.

Manchester United kandi imaze gutsindwa imikino itandatu ya shampiyona ikaba ishaka gukomeza gushaka umwanya wa kane muri shampiyona kugirango izabashe kwitabira imikino ya Champions League ubutaha, kuko ubu irarushwa amanota atandatu na Liverpool iri ku mwanya wa kane, ikarushwa amanota 14 na Arsenal iri ku mwanya wa mbere.

Juan Mata w’imyaka 25 yitezweho kuzana impinduka no guhindura umukino wa Machester United cyane cyane hagati, dore ko n’ubwo atakunze guhabwa umwanya muri Chelsea atahwemye kuba umuhanga, ndetse mu myaka ibiri ishize, akaba ariwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Chelsea mbere y’uko Mourinho ayigarukamo.

Kuva muri Chelsea kwa Mata ahanini, agamije gushaka ikipe imuha umwanya uhagije wo gukina bityo akazanabona umwanya ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Espagne izitabira igikombe cy’isi kizabera muri Brazil kuva muri Kamena uyu mwaka.

Uku niko Mata ashobora kuzaba asa mu mwambaro wa Manchester United.
Uku niko Mata ashobora kuzaba asa mu mwambaro wa Manchester United.

Mata wagiye muri Chelsea aguzwe miliyoni 23 z’ama pounds muri Valencia muri Espagne, ashobora kubisikana na Rutahizamu w’umunya Misiri Mohamed Salah ukinira FC Basel mu Busuwisi, cyangwa se rutahizamu wa Atletico Madrid Diego Costa, bombi bakaba bifuzwa cyane na Chelsea.

Mata bivugwa ko agomba gusinyishwa amasezerano y’igihe kirekire na Manchester United, azakina umukino we wa mbere ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, ubwo Manchester United iri ku mwanya wa karindwi izaba yakira Cardiff City mu mukino wa shampiyona uzabera Old Trafford.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye Kuko Man U Iraharindimuka.

Safari Patrick yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka