Rilima: Ari mu maboko ya polisi nyuma yo guteshwa umugore we ashaka kumwica
Umugabo witwa Ngamije Felicien w’imyaka 26 y’amavuko wo mu murenge wa Rilima mu kagari ka Kabeza mu mudugudu wa Karambo mu karere ka Bugesera, ari mu maboko ya polisi nyuma yo guteshwa umugore we ubwo yashakaga kumwica.
Uyu mugabo ngo yageze mu rugo iwe yasinze mu masaha y’umugoroba tariki 21/01/2014 maze atangira gukubita umugore we witwa Mukasine Sandrine w’imyaka 27 y’amavuko aramwirukankana afite umuhoro ashaka kumutema nibwo yaje gutabarwa n’abaturage; nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima Gasirabo Gaspard.
Yagize ati “umugore amaze gutabarwa n’abaturage, umugabo we kubera umujinya yari afite yahise atangira gutemagura ibikoresho byo munzu ndetse anamucira imyenda”.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bahise bitabaza inzego zishinzwe umutekano maze ziraza zimuta muri yombi, naho umugore akaba yagarutse mu rugo.
Umuyobozi w’umurenge wa Rilima asaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibyo byo gushyamirana mu ngo kuko aribyo bikurura impfu za hato na hato, kandi asaba ko ababa babifite babimenyesha ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|