Kamonyi: Bizeye kugera ku iterambere bagendeye ku rugero rwa Koreya y’Epfo
Umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo, Park Byeong Suk, yijeje abaturage bo mu mudugudu wa Mushimba ko nibakomeza gukorera hamwe bazatera imbere, kuko inzira barimo ari nk’iyo igihugu cyabo cyanyuzemo mu myaka 40 ishize.
Ibi kandi birahamywa n’abaturage bo mu mudugudu wa Mushimba, akagari ka Kigembe mu murenge wa Gacurabwenge, ahatuye abakorerabushake batanu b’Abanyakoreya boherejwe n’umuryango wita ku bubanyi n’amahanga (KOICA), bakaba babafasha mu bikorwa by’iterambere.

Ubwo Umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo, Park Byeong Suk, yasuraga imishinga abaturage bo mu mudugudu wa Mushimba bafashwamo n’Abanyakoreya kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama 2014 , abaturage b’uyu mudugudu, batangaje ko ubufasha bw’ibitekerezo bazanirwa n’abakorerabushake baturanye bibafasha guhindura imibereho yabo.
Nyetera Paul, umukuru w’umudugudu wa Mushimba wasuye Koreya akabona ibihakorerwa, avuga ko urugero rw’inzira y’iterambere icyo gihugu cyanyuzemo ariyo abatuye Mushimba batozwa gukurikira.
Aragira ati “batoza abaturage bacu gukunda umurimo no gukorera hamwe, ndetse rimwe na rimwe bakaduha inkunga y’ibikorwa remezo ariko umuturage akabigiramo uruhare, atanga umuganda w’imirimo ikenera amaboko nko kubaka amashuri n’amavomo”.

Akomeza avuga ko mu myaka itatu, abaturaye i Mushimba bamaze bakorana n’Abakoreya, hari iterambere rigaragara bamaze kugeraho kuko babafasha gukoresha ubwenge n’imbaraga za bo.
Bafite koperative y’abahinzi b’umuceri, iy’abahinzi b’inanasi n’iy’abavumvu. Ku bufatanye bw’abakorerabushake bashyizeho ishuri ry’inshuke barereramo abana bato.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko ku bw’ubufatanye na KOICA asanga mu mirenge bakoreramo, hagaragara kwihuta mu iterambere. Ngo uretse inkunga y’ibitekerezo hari aho babafasha mu buryo bufatika babagezaho ibikoresho bikenewe mu mishinga bafatanya n’abaturage.
Uyu muyobozi yongeraho ko ibitekerezo byo gukorera hamwe batangije mu midugudu bakoreramo, byaje byuzuza politiki y’igihugu yo kwifashisha umuganda w’abaturage mu kubaka bimwe mu bikorwa remezo, bityo ubuyobozi bukaba buteganya kwagurira imikorere nk’iyo no mu yindi midugudu.

Uretse umudugudu wa Mushimba, aba bakorerabushake b’abanyakoreya batuye mu midugudu ya Kigarama ho muri Rugarika no mu wa Gihogwe ho mu murenge wa Musambira, aho bafatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere birimo iby’uburezi, kurengera ibidukikije n’imishinga ibyara inyungu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|