Burera: Yambuwe inka yahawe muri “Gira Inka” ihabwa undi

Umuturage witwa Nsabimana Jean Baptiste, utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, yambuwe inka yagabiwe muri gahunda ya “Gira Inka” ihabwa undi utishoboye kubera ko ngo atakurikije amasezerano ajyanye n’inka zitangwa muri iyo gahunda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyababa buvuga ko Nsabimana yari yagabiwe inka kubera ko yari yatoranyijwe mu batishoboye bo muri uwo murenge ariko ngo yaje kuguranisha iyo nka yari yagabiwe mu buryo butemewe biba ngombwa ko ayamburwa, ikagabirwa undi utishoboye.

Uwo muturage umaze imyaka ibiri agabiwe iyo nka avuga ko kuba barayimwambuye abona baramurenganyije ngo kuko inka yari yaragabiwe yayimishije kenshi yanga kwima maze yigira ihama yo kuyiguranisha.

Agira ati “…inka nyigurana n’indi nka ifite amezi, byari bingana, nari namaze kuyigurisha, aho kugira ngo ubuyobozi buze kumfasha uburyo wenda nabigenza ahubwo bahitamo kuyinyaka…”.

Akomeza avuga ko yarenganurwa akongera wenda akagabirwa indi nka kuko atishoboye. Ngo iyo yindi yari yaragabiwe yamufashaga mu kurera abana be ngo kuko yamuhaga ifumbire akayifumbiza imyaka ahinze, isagutse akayigurisha.

Umunyabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kinyababa, Nsabimana Fabrice, avuga ko ibibazo byose uwo muturage yagize kuri iyo nka yari yaragabiwe atigeze abimenyasha komite ishinzwe “Gira Inka” ndetse n’ubudehe mu mudugudu atuyemo kugira afashwe.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Nsabimana yagombaga kumenyesha iyo komite ko inka yagabiwe itima bityo bakaba bakora ku buryo bayimuguranira. Ngo ariko we ntabyo yakoze, ahubwo ayigurisha rwihishwa agura indi.

Agira ati “Komite ishinzwe ubudehe n’inka za ‘Gira inka’ mu mudugudu yarasuzumye isanga Nsabimana inka yarayinyereje ayihinduza indi mu buryo butemewe. Hanyuma hamwe na komite y’ubudehe bakoze raporo barayitwoherereza…inteko y’abaturage ifata icyemezo ko bayimwambura bakayiha undi utishoboye.”

Amwe mu masezerano agenga inka za gahunda ya “Gira Inka” avuga ko izo nka zigabirwa abatishoboye ziba atari izabo bwite. Ngo zitangira kuba izabo bwite iyo uwayigabiwe nawe azituriye undi utishoboye.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko kuba Nsabimana yarambuwe inka yari yaragabiwe igahabwa undi ari ukubera ko atakurikije amasezerano.

Sembagare akomeza avuga ko abaturage bagomba kumenya ko gahunda ya “Gira Inka” yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari ngombwa ko bayubaha.

Abaturage bo mu karere ka Burera batishoboye bamaze kugabirwa inka barenga ibihumbi 50. Abagera ku bihumbi 70 ngo nibo bagomba kugabirwa inka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka