Musanze: Yasabiye umugabo gufungurwa birangira amwivuganye

Umugore witwa Uwamahoro Beatrice w’imyaka 35 yahitanywe n’umugabo we witwa Habimana Emmanuel, mu gihe ubwo uyu mugabo yaherukaga gufungwa azira amakimbirane yatezaga mu rugo rwe, uyu mugore ariwe waje gusaba y’uko yafungurwa akamufasha kurera abana babyaranye.

Uyu mugabo wahitanye umugore we amuhonze icyuma mu mutwe, avuga ko umugore we yabanje kumurwanya, nawe mu kwitabara akamukubita icyuma, ku bw’ibyago agahita ashiramo umwuka.

Ati: “Twarimo tujya inama y’uko twarera abana, n’uko aba arankubise, mbuze uko mbigenza nanjye mfata icyuma cya ferabeto ndacyimukubita. Ni impanuka zanguyeho”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze uyu muryango utuye, bwemeza ko buzi aya makimbirane, dore ko ari kenshi bwagiye bubagira inama, biza kunanirana, ubuyobozi bushyikiriza umugabo polisi, cyakora umugore aba ariwe umufunguza, undi yemeye kwisubiraho.

Ibi kandi byemezwa n’abaturanye n’uyu muryango usize abana bane, bose bagiye kubaho nk’imfubyi ku babyeyi bombi, kuko uretse nyina utakiriho, na se agiye gukurikiranwa n’ubutabera ku cyaha gihanishwa igihano gishobora no kugera ku gifungo cya burundu, nk’uko igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda cyibiteganya.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mubyeyi niyiruhukire mu mahoro ngo utazize inarashatse azira inarabyaye kdi ngo inzoka yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso kdi ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze! Imana niyo yo gitabara ingo kuko
zirimo ibibazo byinshi, ikibabaje ni uko birangira habayemo kwicana! Igihe abantu bagiranye amakimbirane bivugwa ko byari bizwi harabeyeho no kugirwa inama ntihagire icyo bitanga, ikiruta ni uko batandukana hakiri kare kuko nta rukundo ruba rugihari!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka