Gakenke: Ibendera ry’igihugu ryibwe n’abantu bataramenyekana
Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu ku biro ry’Akagali ka Muhaza mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 22/01/2014.
Nk’uko Rwagasana Claude uyobora Umurenge wa Cyabingo abitangaza, ngo yamenye ko iryo bendera ryibwe mu gitondo, ariko akeka ko ryibwe nijoro kuko nta bantu baraye irondo hafi y’ako kagali.
Rwagasana yabwiye Kigali Today ko bafashe ingamba zo gushaka abantu babiri basimburana kuri buri biro by’utugari bashinzwe kurinda by’umwihariko ibendera ry’igihugu kuko byagaragaye ko abaturage bapangwa gukora irondo rimwe na rimwe batarijyaho.
Mu nama z’umutekano ziterana buri mpera z’ukwezi, ubuyobozi bw’akarere bugaruka ku mutekano cyane cyane w’ibirango by’igihugu ku biro by’inzego z’ubuyobozi n’ibigo by’amashuri, bwabasabye ko bigira uburinzi bwihariye cyangwa hakorerwa irondo kugira ngo hatagira ababyiba.
Ubujura bw’ibendera ry’igihugu bwaherukaga kuba mu mirenge ya Gakenke na Ruli mu mezi abiri ashize.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aba bantu batadushakira amahoro bahanwe kandi bamenye ko mu birango ntakorwaho mu gihugu idarapo ari irya mbere