Musanze : Abateza umutekano mucye bitwikira ibisambu n’amazu atuzuye

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, aravuga ko abagizi ba nabi bamaze iminsi bateza umutekano mucye mu karere ka Musanze baba bihisha mu bisambu, amazu atuzuye n’ahantu hari urumuri rucye, bityo hakaba hafashwe ingamba zikaze ngo ibi bitazongera.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko hashize iminsi hatewe gerenadi mu rugo rw’umuyobozi w’akarere ka Musanze, ndetse n’umupolisi akaba yari aherutse kwicwa arashwe, bityo abaturage bakaba bakangurirwa kurushaho kwicungira umutekano.

Bamwe mu baturage bagaya cyane abakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano, banasaba ko ababikora bakumirwa hakiri kare, abafashwe bagahanwa by’intangarugero kugirango buri wese wabitekerezaga yabigendera kure.

Guverineri Bosenibamwe Aime uyobora intara y’Amajyaruguru yavuze ko zimwe mu ngamba zafashwe ari ugukuraho ibisambu, ibizu bituzuye bidatuwe ndetse no kubonesha, kugirango aba bagizi ba nabi batabona aho bihisha.

Ati : « Twafashe gahunda yo gusubira mu baturage tukabakangurira gahunda zo kubungabunga umutekano kandi mu buryo bufatika. Twasanze abagizi ba nabi bitwikira ibisambu biri mu mujyi wa Musanze, ibihuru, amazu atuzuye, bakabyihishamo, kugirango bateze umutekano mucye. Twabifatiye ingamba».

Hafashwe kandi ingamba yo kongera umubare w’Inkeragutubara, kurushaho gutangira amakuru ku gihe, kugirango ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi birusheho gukumirwa hakiri kare, bitaragira ubuzima bihitana.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

umutekano ni ishingiro ry’iterambere n’urugo rudafite umutekano ntirushobora guterimbere

hakizimana jeand’amour yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka