CEPGL irashishikariza urubyiruko kwitabira umurimo harwanywa ibikorwa bihungabanya umutekano
Urubyiruko 28 ruvuye mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu mu bihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) kuri uyu wa 21/01/2014 rwatangiye kwigishwa ubumenyi bwatuma rutangira kwitabira umurimo no kwikorera aho kwishobora mu bikorwa bihungabanya umutekano nk’itambara zayogoye akarere.
Umunyamabanga mukuru wa CEPGL, Tuyage Herman, avuga ko ubu buryo CEPGL yatangije mu rubyiruko bugamije gufasha urubyiruko kwiyubaka no kurwanya ubukene butuma bishobora mu bikorwa by’intambara, urumogi n’ibindi bibasubiza inyuma bashaka imibereho idafatika.
Nubwo abatumiwe ari bacye ngo bazasubira mu bihugu byabo bashobore kwigisha abo bakorana mu mashyirahamwe bashobore kwiyubaka aho gutegereza imirimo ahubwo rube urwa mbere mu gushinga imirimo.
Bumwe mu bumenyi buzatangwa muri aya mahugurwa arimo kubera mu karere ka Rubavu harimo kwigisha urubyiruko kubaka, gukora amasabune, gukora inkweto n’ibikapu byo gutwaramo ibintu.
Umunyamabanga mukuru wa CEPGL ati “ntituzabigisha ibintu bihambaye, ariko tuzahera ku bintu bito bito bizaborohera kubyumva no kubishyira mu bikorwa kandi bitabahenze kugira ngo nabo binjire mu mwuga, kandi ubukorikori n’imyuga nibyo bibona imirimo mu bihugu byacu”.

Kuva mu mwaka wa 2011, CEPGL itumira urubyiruko bagahurizwa hamwe bagakorana ndetse bagakora ibikorwa byubaka ibihugu bafatanyije bigishwa ubumwe no kubana mu mahoro.
Bimwe mu bikorwa byubatswe harimo kubaka ibibuga by’imipira mu Rwanda no kubungabunga ibidukikije, naho mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hubatswe inyubako, cyakora ngo 2014 sibyo bizakorwa ahubwo mu minsi itanu urubyiruko ruzigishwa ubumenyi butuma bihangira imirimo no kwibeshaho.
Mu gihe benshi bigishwa ariko bakabura ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bise, umunyamabanga wa CEPGL avuga ko uyu muryango uzakorana n’ibihugu mu gufasha uru rubyiruko kubona n’igishoro cyo gukoresha kandi ngo ibyo bigishwa si ibintu bihenze ariko ni ibintu bizabagirira akamaro kuburyo uzabikora azabona inyungu kuko bicyenerwa mu karere.
Kugira umurimo mu rubyiruko ngo bizaca intege imitwe yitwaza intwaro kuko itazabona abarwanyi kandi urubyiruko ruharanire amahoro akomeza ibyo rukora aho kugira ubuzima bubi rukitabira ibikorwa byo guhungabanya umutekano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ururbyiruko iyo rwitaweho neza rukava mu bikorwa bibi bakigishwa kwiteza imbere usanga nta kibazo na kimwe cyaba mu gihugu dore ko ari nabo baba bafite ingufu. aha rero CEPGL yabaze neza mu guha urubyiruko umwanya ngo bagaragaze ibyo bazi kandi bizatanga umusaruro muri ibi bihugu
urubyiruko nkumutima waburi gihugu cyane cyane iwacu , bigaragara ko uruubyiruko rufite umubare munini mubihugu byacu kandi ahanini baba bateze maboko leta, iki kiri mubintu byagashize mumitwe yacu nukumva ko hari ibintu utakora , (to be proud of everything that can survive you) ikintu cyose cyagutunga kigira aho kigeza.
ariko nibyo uretse ko CEPGL ubungubu nayo itagikora ikeneye ko bayibyutsa
umurimo ni isoko y’ubukungu nibyo birakwiye ko gukora bikwiye guhera mu rubyiruko aho kumara umwanya twivanga mu bintu bitatwinjiriza.