Rutsiro : Umuyobozi w’akagari yatawe muri yombi, umwungirije aratoroka bazira amashyamba ya Leta
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyarusera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, Ntaganira Nathan n’umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere muri ako kagari (IDP), Imaniriho Anathalie, bakurikiranyweho gukoresha amashyamba ya Leta yo muri ako kagari mu nyungu zabo bwite.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard,yemereye Kigali Today ko ayo makuru ari impamo, asobanura ko mu minsi ishize, ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati yarimo akora irondo, yabonye imodoka ya FUSO ije mu kagari ka Cyarusera, arayihagarika ayibaza ikiyigenza muri iryo joro, abayirimo bamubwira ko hari imbaho baje gutwara.
Umuyobozi w’umurenge ngo yakomeje kwibaza kuri iyo modoka ije gupakira imbaho muri uwo murenge nijoro, ariko na yo irahaguma ndetse irahatinda, iza gusubirayo itajyanye imbaho.
Umurenge ngo wabajije ba nyiri iyo modoka impamvu basubiyeyo ntazo batwaye, basubiza ko hari umuntu wari wabahamagaye ngo baze batware imbaho, ariko bahageze bamuhamagara kuri telefoni ntibamubona, bahitamo kwitahira.
Muri iryo joro umuyobozi w’umurenge ngo yakomeje gukurikirana amakuru, aza kumenya ko hari ingo ebyiri zari zabikijwemo imbaho, izo mbaho zikaba zari zabajwe mu ishyamba rya Leta riherereye hafi y’ibiro by’akagari ka Cyarusera, ndetse hakaba hacyekwa ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyarusera n’ushinzwe imibereho myiza n’iterambere muri ako kagari (IDP) ari bo babigizemo uruhare.
Akarere kasabye ko polisi yabikurikirana, maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ahita atabwa muri yombi, IDP we bwagiye gucya yamaze gutoroka ntiyabasha gufatwa.
Si ubwa mbere bavugwaho gukoresha amashyamba ya Leta mu nyungu zabo bwite
Inama njyanama y’umurenge wa Mushubati yari imaze iminsi ishinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyarusera kwigabiza amashyamba ya Leta akayasaturamo imbaho ndetse akanayatwikamo amakara yitwaje inyubako y’akagari.
Njyanama y’umurenge ishinja na umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere w’akagari ka Cyarusera gukora ikosa ryo kudatanga raporo kandi amashyamba ari mu nshingano ze.
Njyanama yarabahamagaye, barisobanura ariko abajyanama ntibanyurwa n’ubusobanuro bahawe, maze bashingiye ku byo amategeko ateganya bafata imyanzuro ivuga ko akarere kandikira umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyarusera kamusaba kwegura.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere w’akagari ka Cyarusera, Imaniriho Anathalie, we bitewe n’uko icyo gihe yemeraga amakosa ye y’uburangare mu kazi, kuko yabuze uko arega umuyobozi umukuriye, kandi akanayasabira imbabazi nk’uko bigaragara mu ibaruwa ye yandikiye perezida w’inama njyanama y’umurenge tariki 04/11/2013, njyanama yafashe umwanzuro uvuga ko agomba kwandikirwa yihanangirizwa kutazongera guteshuka ku nshingano ze.
Njyanama y’umurenge yashyikirije iyo raporo akarere, ariko umuyobozi w’akarere avuga ko nta mwanzuro bahise bafatira umuyobozi w’ako kagari kubera ko mu gihe bari bakirimo kubikurikirana hahise hazamo n’iki kibazo gishya cyatumye atabwa muri yombi.
Mu gihe kandi agikurikiranwa, gahunda yabayeho muri iyi minsi yo guhinduranya abayobozi b’utugari mu karere ka Rutsiro igaragaza ko na we yahinduriwe akagari, akaba yimuriwe mu kandi kagari ka Mataba ko mu murenge wa Gihango.
Ntaganira Nathan wayoboraga akagari ka Cyarusera atawe muri yombi mu gihe hari Rwiyemezamirimo witwa Hakizimana Frederick umushinja kumukorera akazi ko kubaza ibiti byo muri iryo shyamba rya Leta akaba ataramwishyuye amafaranga y’u Rwanda arenga gato ibihumbi 330.
Hakizimana yiyambaje njyanama y’umurenge wa Mushubati ariko imubwira ko amasezerano yayagiranye n’uwo muntu ku giti cye ko agomba kuba ari we akurikirana, aho gukurikirana ubuyobozi.
Mu minsi ishize mu karere ka Rutsiro havuzwe imikorere itari myiza ku bandi bayobozi b’utugari barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati, Nsengiyumva Etienne watawe muri yombi tariki 07/01/2014 akimara kwakira ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda yari ahawe n’umuturage, na we akaba akomeje gukurikiranwaho icyo cyaha.
Hari n’undi witwa Karegeya Mathieu wayoboraga akagari ka Murambi mu murenge wa Musasa watawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize akekwaho kunyereza imbuto y’ibigori yari igenewe abaturage, ariko aza kuba umwere, asubira mu kazi, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabisobanuye.
Mbere y’uko Karegeya atabwa muri yombi, hari undi witwa Aloys Nahimana wayoboraga akagari ka Murambi mu murenge wa Gihango wari watawe muri yombi mu kwezi kwa cumi umwaka ushize ashinjwa kunyereza amafaranga ibihumbi 176 atanzwe n’abaturage kugira ngo afashe abacitse ku icumu batishoboye. Nyuma yararekuwe by’agateganyo akomeza gukurikiranwa ari mu kazi.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|