Gatsibo: Babiri bari mu bitaro nyuma yo gutwikwa na lisanse
Ntirenya Faustin na Uwizeye Theoneste bo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, barwariye ku kigo Nderabuzima cya Nyagihanga nyuma yo gutwikwa na lisansi bari bamaze kwiba.
Kuwa 18 Mutarama mu masaha ya sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umugabo witwa Ugihagaze Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Nyagahanga yatumye umushoferi umutwarira imodoka ya Minibus kumugurira lisansi ingana na litiro 22.
Nyuma yo kuva kugura iyi lisansi mu masaha ya saa mbili z’ijoro, umushoferi yasanze shebuja adahari ayitereka ku ibaraza ariko yigiye hirya gato abasore babiri bari hafi aho bamucunze baba barayibye.
Aba basore bose bafite imyaka 20 bamaze kuyiba bageze hirya kubera ko hari umwijima uturutse ku ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryari ryiriweho, maze bashaka kumenya ibyo bibye, bacanye ikibiriti lisansi ihita yaka irabatwika; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagihana Niyibizi Jean Claude yabidutangarije.
Aba basore bahise bajyanwa kwa muganga kugeza ubu bakaba barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Nyagahanga aho uyu muyobozi yadutangarije ko abaganga batanga ikizere cy’uko bazakira vuba.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|