Ngororero: Akavuyo ko muri gare katumye abagera ku 10 babura akazi

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka abakozi bose hamwe bagera ku 10 bakoreraga amakompanyi atwara abagenzi ya Intenational, African Tours, La Colombe na RFTC, bahagaritswe ku kuzi.

Uku guhagarikwa byaturutse ku mikorere mibi ishingiye ku kurwanira abagenzi muri gare ya Ngororero, aho abagenzi bari basigaye basagarirwa ndetse rimwe na rimwe ibintu byabo bikahaburira cyangwa bikangirika kubera kubarwanira.

Bamwe bararwanaga bapfa abagenzi.
Bamwe bararwanaga bapfa abagenzi.

Nyuma y’uko iyi mikorere imariye guteza ikibazo cy’umutekano w’abagenzi n’uwabo bakozi kuko bamwe muri bo banarwanaga, polisi ikorera mu karere ka Ngororero yegereye abatwara imodoka maze ibagira inama yo kugabanya akajagari.

Imwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyo nama ndetse ikanashyirwa mu bikorwa harimo kugabanya abakozi b’ibyo bigo bahereye kubadafite imyitwarire myiza, maze abagera ku 10 bahita birukanwa muri iyo gare.

Abatwara abagenzi bose banyuzwe n'ibyemezo byafashwe.
Abatwara abagenzi bose banyuzwe n’ibyemezo byafashwe.

Hanashyizweho komite ihuriweho na bose ishinzwe kugenzura imyitwarire y’abakozi, ubu ikaba ihana ndetse ifite n’ubushobozi bwo kwirukana abakozi bagaragaje imyitwarire mibi.

Twabashije kuganira n’abakozi bahagarariye ibyo bigo byose, batubwira ko banyuzwe n’ibyemezo byafashwe kuko byageze kuri buri kigo, kandi ubu umutekano ukaba ari wose muri gare ya Ngororero.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka