Karongi: Guhana abanyamakosa si ubugome – Umuvugizi wa Traffic Police

Umuvugizi w’ishami rya Police y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) Chief Inspector of Police (CIP) Ndushabandi JMV aratangaza ko guhana abanyamakosa atari ubugome kuko ari cyo amategeko abereyeho.

Nyuma y’uko abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Karongi cyane cyane abamotari bagaragaje ikibazo cy’ibihano bavuga ko bikabije bitangwa na Traffic Police, umuvugizi wa Traffic Police CIP Ndushabandi JMV aravuga ko gutanga ibihano ku banyamakosa atari ubugome kuko uwishe amategeko agomba guhanwa.

Abaganiriye na Kigali Today batanze ingero z’ibyo bihano bo bavuga ko ari amananiza, nk’igihe bagiye kugura ibintu muri alimentasiyo, kujya kuri banki cyangwa se kwishyura ubwishingizi bwa moto, ngo iyo Traffic ibonye moto iparitse aho binjiye ihita yandikira umumotari amande ya 25.000FRW byanarimba na moto igafungwa icyumweru cyose.

Urundi rugero ngo n’igihe baba bazanye abagenzi kuri agence zitwara abagenzi (Impala na Capital). Bavuga ko iyo hari umumotari agize ibyago Traffic ikahamusanga ategereje ko umugenzi amwishyura ubwo ake kaba gashobotse.

Ku muhanda ujya ku Mubuga hahoze pariking ya moto ariko traffic yayivanyeho. Parikingi zemewe mu mujyi wa Kibuye ni imbere ya station Kobil no kuri rond-point honyine.
Ku muhanda ujya ku Mubuga hahoze pariking ya moto ariko traffic yayivanyeho. Parikingi zemewe mu mujyi wa Kibuye ni imbere ya station Kobil no kuri rond-point honyine.

Kubera uko guhanwa bavuga ko bikabije cyane, abamotari bageze n’aho bahimba umwe mu ba traffic ba Karongi amazina nka ‘shitani’ cyangwa ‘pirato’, bishaka kuvuga ko ashyira ubugome mu bihano bye. Hari n’abashyiramo urwenya bagira bati: ‘Yaraje abikamo abantu bose ubwoba!’

Mu kiganiro cy’umutekano mu muhanda giherutse guca kuri Radio Rwanda, umuvugizi wa Traffic Police CIP Ndushabandi Vianney yavuze ko igihe hari utwara ikinyabiziga wumva ko yahohotewe mu itangwa ry’ibihano, guhimba amazina umupolisi cyangwa kwinubira ibihano ngo si byo bikemura ikibazo.

CIP Ndushabandi akomeza avuga ko hari inzira binyuramo uvuga ko yahohotewe akaba yakwiyambaza umwe muri ba traffic bari mu muhanda kuko baba barenze umwe, kandi harimo ubakuriye, cyangwa se agatanga ikirego ku buyobozi bwa Police imwegereye, hagakorwa iperereza basanga umupolisi afite amakosa agahanwa, ariko na none ngo iyo uwatanze ikirego basanze nta shingiro gifite nawe icyo gihe arahanwa.

Ndushabandi ati “biramenyerewe ko umupolisi uhana afatwa nk’umugome, ariko ugira imbabazi akaba ari we bita ko ari umuntu mwiza kandi ubusanzwe amategeko abereyeho kubahirizwa uyishe agahanwa”.

Nubwo ariko uwo mu traffic bavuga ko ahana yihanukiriye cyane, hari n’abandi bavuga ko atabogama mu mitangire y’ibihano. Ngo nta muntu atinyira icyo yaba ari cyo cyose igihe amusanze mu ikosa.

Abamotari nabo bemeza ko ataraza wasangaga ari bo bonyine bahanwa nk’aho ngo nta bindi binyabiziga bihaba cyangwa niba ari bo bonyine bagiraga amakosa.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka