Inama ya Koperative yo kuzigama no kugurizanya, Zigama CSS, yanzuye ko izajya itera inkunga abanyamuryango bakomerekera mu kazi kugera ku mafaranga miliyoni eshatu, kunganira imishinga y’abafasha b’abanyamuryango; ndetse na servisi z’imari zikazabegerezwa, aho ngo bashobora gufatira amafaranga kuri banki iyo ari yo yose (…)
Mu gikorwa cyitwa Film Premiere & Award Gala cyizabera i Kigali ku cyumweru tariki 23/03/2014 hazongera gutangwa igihembo kuri filimi ngufi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda izatsinda muri filime eshatu zihanganye.
Urubyiruko ruhagarariye urundi mu karere ka Nyamagabe ruributswa kugira umuco wo kuzigama muri bike rufite ngo kuko umuntu atazigama ari uko arenzwe, ahubwo umuntu akwiye kuzigama mbere na mbere, akabona kwinezeza hanyuma.
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kumenya no kwirinda indwara yo kujojoba, abatuye akarere ka Nyagatare bakanguriwe ko ugaragaweho iyo ndwara yakwihutira kugera kwa muganga kuko iyi ndwara ivurwa igakira, mu gihe utayivuje imuteza ibibazo no kubangamirwa cyane mu bandi ndetse na buri wese akaba abangamiwe.
Kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma muri Leta zunze, Oklahoma Christian University iratanga bwa mbere mu Rwanda impamyabumenyi ku banyeshuri 38 barangije icyiciro cya gatatu mu ishami ryayo yigishirizamo iby’ubukungu mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwimuka aho yakoreraga mu ntara y’Amajyepfo, ikaba yimukiye mu nyubako yahoze ari iy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority mu karere ka Nyanza kugira ngo yegere kandi yorohereze abaturage uburyo bwo kubaha serivisi nziza z’umutekano n’ubundi bufasha (…)
Koperative yo kubitsa no kuguriza yitwa Coopec Dukire yakoreraga mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, itagikora iki gihe, irashishikariza abo yagurije amafaranga hamwe n’abahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wayo kuyishyura kugira ngo na yo ibone uko isubiza abari abanyamuryango bayo amafaranga yabo bari (…)
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, aratangaza ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu uzahura n’ihungabana ngo abure ubufasha kuko muri ako karere bamaze kwitegura icyunamo ku buryo buhagije.
Umunyeshuri w’umukobwa wiga iby’ubuganga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko agiye gushyira mu cyamunara ubusugi bwe abinyujije ku rubuga rwa internet, aho yifuza kugurisha ubusugi bwe ku musore cyangwa umugabo uzemera gutanga amadorali ibihumbi 400.
Mu ishuri rya Nyagatare aho kaminuza nkuru y’u Rwanda ifite ishami bateguye igikorwa cyo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b’iri shami rya kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mihango iza kuba ku mugoroba w’uyu wa gatanu tariki 21/03/2014.
Mu muhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Rwamagana wabereye ku musozi wa Mwurire kuwa 20/03/2014, abaturage b’akarere ka Rwamagana basabwe kwakira uru rumuri mu mitima yabo nk’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bavuye mu icuraburindi u Rwanda rwashowemo n’amahano ya Jenoside, bakinjira mu mucyo utanga icyizere (…)
Sgt. Banzirabose Jean Bosco wari umurwanyi wa FDLR aricuza ko hafi ya kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe yakimaze mu mashyamba ya Congo akanakurizamo ubumuga, avuga ko yataye igihe cye mu bintu bidafite umumaro none ageze mu zabukuru ntacyo yigejejeho.
Undi Munyarwanda uri mu Bufaransa witwa Dr. Twagira Charles yagejejwe imbere y’umucamanza kuwa kane tariki ya 20/03/2014, ngo ahatwe ibibazo ku byo aregwa bifitanye isano n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu karere ka Kayonza hatangijwe imirimo yo kubaka umuyoboro w’amazi uzageza amazi meza ku baturage bagera ku bihumbi 30 bo mu mirenge ya Mwili na Rwinkwavu. Muri uyu mushinga wiswe Migera hazubakwa umuyoboro mushya, ndetse hanasanwe indi miyoboro yatangiye kwangirika, ndetse imwe muri yo yamaze gusanwa.
Umurenge wa Mururu uhana imbibi n’umujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku mipaka ya Rusizi bita RusiziI na Rusizi II niwo uza ku isonga mu karere mu gucuruza mu buryo butemewe n’amategeko ariko ngo iyi mikorere iragenda igabanuka.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority, cyagaragaje impungenge ko abamaze kugura imashini za kijyambere zitanga inyemezabuguzi bita EBM, Electronic Billing Machine bakiri ku kigero cya 32% gusa by’abagomba kuzikoresha, mu gihe iminsi ntarengwa yo gutangira kuzikoresha isigaye ari icumi gusa.
Professor Michelle L. Buck, umwarimu mu Ishuri ry’icungamutungo rya Kellogg ryo muri Kaminuza ya NorthWestern iherereye muri Leta ya Chicago muri Amerika, yemeza ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo rikwiye kubera isomo n’abandi babyifuza.
Ibitaro bya gisirikare biherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali byashyizeho gahunda yihariye mu kuvura indwara zo mu rwungano ngogozi bita endoscopie, gahunda yatangiye kuwa 15/03 ikazagera kuwa 28/03/2014 ubwo inzobere yitwa Dr. NYST Jean Francois yo mu Bubiligi izaba isoje ikivi. Abafite ubwo burwayi ngo bashobora kwakirwa (…)
Umuryango wa Sosiyete Sivile mu Rwanda wongeye gusaba inzego z’ibanze kubahiriza ibyo abaturage bifuza ko bijya mu ngengo y’imari, hagashyirwamo ibyo abaturage bifuza kandi Leta igashyira mu bikorwa ibyo abaturage baba bagaragaje ko bihangayikishije kandi bikwiye kwitabwaho.
Abarwanyi ba FDLR bakoreraga i Tongo muri Rutshuro bakaba baritandukanyije nayo bagatahuka mu Rwanda bavuga ko ibitero bya MONUSCO kuri FDLR ntacyo byamaze kuko barashe abo ku muhanda aho kubasanga mu birindiro.
Akantu bita “akawudu” benshi bifashisha mu kwirukana imibu mu nzu ndetse no kuzanamo impumuro nziza kari gateje akaga mu gice cy’umujyi wa Nyanza ubwo inzu icururizwamo yafatwaga n’umuriro ariko ku bw’amahirwe abaturage n’inzego z’umutekano bakihutira kuwuzimya.
Umusore witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 20 y’amavuko, aremera icyaha cyo gusambanya umwana wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza maze akamutera inda.
Abategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star bemeje ko ku nshuro ya kane iri rushanwa riri kuba nta muhanzi wemerewe kuzifashisha undi muhanzi ngo amufashe kuririmba nk’uko byagiye bigaragara mu marushanwa yabanje, kimwe n’uko ngo nta n’umuhanzi wemerewe kuzaririmba y’abandi yasubiyemo kabone n’ubwo ngo yaba (…)
Mu buryo bwatunguye benshi, ikipe ya Manchester United yari imaze igihe itsindwa yasezereye Olympiakos yo mu Bugereki maze ikomeza muri ¼ cy’amarushanwa ya UEFA Champions League ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.
Mu gihugu cy’Ubushinwa haravugwa imbwa imaze umwaka umwe ivutse yaguzwe akayabo k’amadolari ya Amerika akabakaba miliyoni ebyiri kuko yaguzwe miliyoni 12 y’amafaranga yitwa amayuwani, Yuan, akoreshwa mu Bushinwa, ikaba ishobora kuba ariyo iciye agahigo ko kuba imbwa iguzwe amafaranga menshi ku isi.
Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda irishimira ubufatanye buranga ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nil mu guharanira ko ibihugu byose biruhuriyeho byaronka ku byiza by’uru ruzi kandi imishinga ishamikiye kuri iki kibaya ikaba igira impinduka nziza mu buzima bw’abaturage kugeza ku baciriritse.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Federation Rwandaise de Football Amateur, ryokejwe igitutu ryemera kugarura umukino wa Rayon Sport na APR FC ku cyumweru tariki 23/3/2014, nyuma y’aho Rayon Sport igaragarije ko itemera impamvu zose zatangwaga na FERWAFA zo gusubika uwo mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odetta arashima abikorera bo mu karere ka Bugesera kubera uruhare bagira mu kuzana impinduka muri ako karere.
Mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda rya Huye hari gutegurwa igitaramo cyizaba kuwa gatanu tariki 21/03/2014 guhera ku isaha ya saa moya, igitaramo ngo kizaba gishingiye ku kuba iryo shami rya kaminuza ryarerekejwe cyane ku bijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi, kikazaba gifite insanganyamatsiko igira iti ‘uburere bwiza bucisha imfura (…)
Umukobwa witwa Mukarurema Vestine utuye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, yashyikirijwe itike y’indege yo kujya mu gihugu cya Bresil (soma Burezili) yatsindiye muri tombola yateguwe n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel gikorera mu Rwanda.
Ba kaporali Hatangimana Jean Claude na Nsabimana Rene bahoze mu mutwe wa FDLR batashye mu Rwanda bava mu mashyamba ya Congo baremeza ko abayobozi ba FDLR bakorana n’imiryango mpuzamahanga nterankunga irimo Croix-Rouge na Solidarité International mu bice bya Walikale na Masisi.
Guverineri mushya w’intara y’Uburengerazuba, madamu Caritas Mukandasira, yatangiye imirimo ye ku mugaragaro kuwa gatatu tariki 19/03/2014, ahererekanya ububasha n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara, Jabo Paul, wari warasigaye mu mwanya w’umuyobozi w’intara kuva uwari uyiyoboye, Celestin Kabahizi, yatorerwa guhagararira (…)
Kuri uyu wa gatatu tariki 19/3/2014 u Rwanda rwashyikirijwe amadolari y’Amerika miliyoni 70 yatanzwe na Banki y’isi, agenewe gukomeza kugabanya ikigero cy’ubukene bukabije mu Rwanda ku buryo buzaba bwacitse burundu mu mwaka wa 2018.
Inzererezi hamwe n’amabandi batuye mu karere ka Gakenke bahagurikiwe bikomeye n’inzego zishinzwe umutekano kugirango abantu n’ibyabo barusheho kugira umutekano usesuye.
Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa, polisi ikuriye sitasiyo ya Ruharambuga yagiranye ibiganiro n’inzego z’abagore n’inzego z’urubyiruko ku murenge wa Ruharambuga, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe 2014.
Nyuma y’aho ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne itsindiye Schalke 04 yo mu Budage mu mikino yombi, iyi kipe yakomeje muri ¼ cy’irangiza mu irushanwe ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi (UEFA Champion’s League).
Ubwo imikino y’igikombe cy’Amahoro yatangiraga kuri uyu wa kabiri tariki 18/3/2014 aho yari muri 1/16 cy’irangiza, ikipe ya Rayon Sport yanyagiye Sunrise FC ibitego 5-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Eisha, umukecuru w’i Djeddah ho mu burengerazuba bwa Arabie Saoudite, yapfuye asize ubukire bugaragara nyamara akiriho yarahoraga asabiriza.
Filime yitwa “Saruhara” ikinwe mu buryo bwa gakondo aho usangamo imibereho ijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda, guhera tariki 18/03/2014, yageze ku isoko nk’uko twabitangarijwe na Janvier, umwe mu bakinnye iyi filime akaba ari nawe mukinnyi wayo w’imena wakinnye yitwa Ngaramaninkwaya (Ngarama).
Ndengabaganizi Euphrem watsinze amarushanwa y’abahinzi ba kawa ku rwego rw’akarere ka Ngoma yahawe igihembo cy’inka ya kijyambere ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 350.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke bavuga ko ahanini bakunda kubuzwa kwambara inkweto nuko imihanda banyuramo ikunda kunyereye kubera imvura, bagatinya kugwa kandi akenshi baba bikoreye ari na ko bahetse abana.
Abagabo bane bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bafungiye kuri Polisi sitasiyo ya Kabarore, nyuma yo gufatanwa mudasobwa zirindwi zibwe mu rwunjye rw’amashuli rwa Bihinga, iri shuli rikaba naryo riherereye muri uyu murenge wa Kabarore.
Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gikungu, mu murenge wa Bweyeye ho mu karere ka Rusiz yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuwa 18/03/2014 azira gukubita umuturage akanamwambura amafaranga y’u Rwanda 5200.
Ibisasu bibiri bya gerenade yo mu bwoko bwa Totasi na Stick byatoraguwe mu mudugudu wa Nyagasambu mu kagali ka Gitovu mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza tariki 18/03/2014 hafi y’urusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi.
Nyuma y’uko urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rukatiye Pascal Simbikangwa wari ukuriye ubutasi mu Rwanda igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, abunganira uyu mugabo bashyikirije urukiko ubujurire bwabo kuwa gatatu tariki 18/03/2014.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, arasaba abaturiye inzuzi n’ibiyaga kubifatana neza kandi ari nako barushaho kubyaza umusaruro amazi.
Nyuma yo gucikamo ibice kwa sosiyete SAFKOKO yari igizwe na SEBURIKOKO na SAFRICAS, ubu SEBURIKOKO yemerewe gukomeza ibikorwa yari asigaranye byo kubaka imihanda ihuza imijyi y’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari CEPGL.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu wa Nshuli akagali ka Rutare umurenge wa Rwempasha bavuga ko kuba barakomeje kubaka amazu bari babujijwe kubaka mbere, atari ugusuzugura ubuyobozi ahubwo babyemerewe n’abayobozi bw’umudugudu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwo bwemeza ko aya mazu agiye gukurwaho n’abayobozi babyihishe (…)
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) mu Rwanda yemereye akarere ka Rubavu ko uyu muryango uzakomeza kugafasha kubera imiterere yako n’ingaruka kahuye nazo bitewe n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.