Nyamasheke: Abakekwaho kwiba ikigo nderabuzima cya Gisakura batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo wa gatatu mu bacyekwaho kwiba icyuma gipima indwara (microscope) mu kigo nderabuzima cya Gisakura mu karere ka Nyamasheke.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura witwa Gahungu Jonas avuga ko kuwa 28/04/2014 bageze ku kazi mu gitondo umukozi ushinzwe gupima indwara agasanga icyuma akoresha nta gihari kandi nta hagaragara ko hasenywe.
Ngo kubera ko nta cyanzu cyagaragaraga aho icyuma cyari cyabitswe ngo bahise batabaza polisi ita muri yombi abazamu babiri bahakoraga n’undi wakomeje gushyirwa mu majwi ko yahasirisimbaga kandi yari yarirukanwe ku kazi k’ubuzamu muri icyo cyigo.
Uyu muyobozi yavuze ko abo bakekwa bakurikiranywe na polisi kugeza ubwo bemera ko icyo cyuma bagihaye wa mukozi wari warirukanywe. Icyi cyuma kandi cyaje kuboneka ariko hari akantu cyangiritseho kirwa Charion.
Polisi irahamagarira abaturage gukomeza ubufatanye basanganywe kugira ngo abagizi ba nabi n’abahungabanya umutekano bose bakomeze gutabwa muri yombi.
Abakekwaho icyaha cyo kwiba mu ijoro iyo cyibahamye bahanishwa gufungwa igihe cyiri hagati y’amezi atandatu kugera ku myaka itatu nk’uko ingingo ya 301 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.
Abakurikiranyweho icyi cyaha cy’ubujura bafungiye kuri station ya polisi ya Ntendezi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|