Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi azira gusambanya umukobwa w’imyaka 17
Umugabo witwa Nsigayehe Jean Bosco w’imyaka 32 wo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi azira gusambanya umukobwa w’imyaka 17.
Uyu mugabo witabye ubushinjacyaha 6/5/2014 akanemera icyaha aregwa avuga ko atamufashe ku ngufu ahubwo bari babyumvikanye ndese bajya gushaka aho babikorera nibwo berekeje mu mibyuko y’amasaka baza kubonwa n’abantu maze uwo mukobwa aba avugije induru ko ngo arimo kumusbanya ku ngufu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome, atangaza ko uwo mukobwa nyuma yo gufatanwa n’uwo musore bahise babajyana kuri sitasiyo ya polisi ikorera ku Murindi bose bemerera ubuyobozi ko babafashe barimo basambana.
Umukobwa abajijwe uko baje kugera muri uwo mubyuko w’amasaka avuga ko yari aherekeje uwo mugabo kuko ngo bari bavuye kuri santere gusangira ka Fanta nuko nibwo ahise amusambanya.
Avuga ko impamvu atavugije induru mbere ngo ntiyari yizeye ko abona umutabara ngo yumvaga ari igisebo ngo ariko abonye abantu hafi aho ahita atabaza kuko yari yizeye umutekano we nk’uko abivuga.
Amakuru aturuka ku baturanyi babo bavuga ko uyu mukobwa ngo asanganywe ingeso y’ubusambanyi ngo kuko hari igihe bamufatanye n’undi musore ariko we ntibamufunga kuko yemezaga ko ari inshuti ye.
Ikindi ngo nuko imyitwarire ye benshi babona atari myiza ikwiye umwari w’u Rwanda kuko aho adodera usanga ari gukururukana n’abasore ndetse n’abagabo bubatse nk’uko mugenzi we abitangaza.
Kuba uyu mugabo yemera icyaha cyo gusambanya uyu mukobwa nubwo avuga ko yabikoze babyumvikanye kandi umukobwa atarageza imyaka y’ubukure, igitabo mpanabyaha cy’amategeko y’u Rwanda giteganya ko ashobora guhanishwa gufungwa imyaka 25.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|