Ubuholandi bwarekuye inkunga bwari bwarahagarikiye u Rwanda

Minisitiri w’Iterambere mpuzamahanga w’Igihugu cy’Ubuholandi, Lilianne Ploumen yatangaje ko igihugu cye cyarekuye inkunga cyari cyarahagarikiye u Rwanda.

Mu mwaka wa 2012, ibihugu bitandukanye by’Iburayi harimo n’Ubuholandi byahagaritse inkunga byateraga u Rwanda, birushinja gufasha umutwe wa M23 warwanyaga Leta ya Congo.

Nyuma yo kumenya ukuri ku birebana n’umutwe wa M23, byinshi muri ibi bihugu bimaze guhindura icyemezo byari byafatiye u Rwanda, aho bikomeje kurekura inkunga zabyo zoherezwaga mu gihugu.

Nkuko yabigejeje ku nteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubuholandi kuri uyu wa gatatu tariki 07/05/2014, Minisitiri Lilianne Ploumen yatangaje ko igihugu cye cyarekuye iyi nkunga kubera ibikorwa bitanduka u Rwanda rurimo byo kugarura amahoro hirya no hino mukarere.

Umunyamabanga uhoraho muri MINECOFFIN, Kampeta Sayinzoga na Ambasaderi w'Ubuholandi mu Rwanda, Margarita Cuelenaere, bashyira umukono ku masezerano y;inkunga muri Ugushyingo 2013.
Umunyamabanga uhoraho muri MINECOFFIN, Kampeta Sayinzoga na Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Margarita Cuelenaere, bashyira umukono ku masezerano y;inkunga muri Ugushyingo 2013.

Inkunga Ubuholande bwageneye u Rwanda ingana na Miliyoni 32 z’Amayero, ahwanye na miliyari na miliyoni Magana abiri na mirongo irindwi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (Rwf 30,272,000,000), akazatangwa mu gihe cy’imyaka ine; guhera uyu mwaka kugera mu mwaka wa 2017.

Arenga kimwe cya kabiri cy’iyi nkunga angana na miliyoni 20 z’Amayero azashyirwa mu mu rwego rw’Ubutabera, aho miliyoni 5 z’amayero zizajya zitangwa buri mwaka, naho miliyoni 12 zisigaye zinyuzwe mu miryango y’Ubuhorandi itegamiye kuri Leta ikora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka