Umushoferi utashoboye kumenyekana yafatiwe mu mudugudu wa Runyonza mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza saa sita z’ijoro tariki 6/02/2014 apakira ibiti byitwa imisheshe imodoka arayita atinya ko yatabwa muri yombi.
Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu ishuri FAWE Girls School ryo mu karere ka Kayonza baratunga agatoki ababyeyi kuba nyirabayazana w’inda zitateguwe ziterwa abakobwa b’abangavu.
Iyo winjiye ahakorerwa ubwubatsi mu bigo bimwe na bimwe mu karere ka Ruhango, usanga abakozi benshi batagira ibikoresha bishobora kubarindira impanuka igihe bari mu kazi kabo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, abwira abaturage bo muri ako karere kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko ari yo izatuma Abanyarwanda biyunga mu buryo bwuzuye.
Gatete Habiyakare w’imyaka 30 y’amavuko afunzwe akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 6 y’amavuko witwa Mukankurunziza Falida amuteye icyuma mu gutwi ahagana saa saa tatu z’ijoro rishyira tariki 07/02/2014.
Ribinyujije mu kigo cyaryo gishinzwe ubushakashatsi Centre Universitaire de Recherche et de Professionalisation, Ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi (ICK) ryatangiye ubushakashatsi bwo gusesengura imibereho y’abantu bagenda bimurwa n’ibikorwa binyuranye mu duce runaka.
Abaturage bo mu duce twa Nshenyi na Kyarwehunde muri Ruhaama ho mu Karere ka Ntungamo mu gihugu cya Uganda, ngo barifuza ko bakwemererwa kuba Abanyarwanda kugirango bahabwe serivisi nziza zijyanye n’imibereho myiza yabo nkuko bagenzi babo bo mu Rwanda bazihabwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo baracana umuriro w’amashanyarazi nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yijeje abaturage bo mu mirenge ya Cyabingo, Busengo, Rusasa, Muzo na Janja uwo muriro mu ntangiriro z’umwaka ushize.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), busaba ko iyo kipe yahabwa ibyangombwa byemerera umukinnyi Sina Gerome kubakinira kuko ngo basanga ari nta mpamvu yabwimwa.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru aravuga ko bitewe n’imbaraga ziri gushyirwa muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu ntara ayoboye, buri muturage muri iyi ntara azaba yaragezweho n’ubutumwa kuri Ndi Umunyarwanda bitarenze ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi n’isuku n’isukura muri Minisitere y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’Ubiholandi, Mr. Dick van Ginhoven, ari mu Rwanda aho asura ibikorwa by’umushinga wa Wash wegereza amazi abaturage mu turere tw’amakoro n’uruhare wagize mu mibereho y’abaturage.
Umukecuru w’imyakaka 68 witwa Mukakaniziyo Esperance wari utuye mu kagari ka Nyagahanga, umurenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 6 Gashyantare mu gitondo cya kare, bamusanze iwe mu rugo yishwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa n’umukozi ushinzwe iterambere bombi bo mu kagari ka Tetero mu murenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero bafungiwe kuri polisi yo muri ako karere aho ubugenzacyaha bubakurikiranye ho kunyereza amafaranga ya Leta.
Umuyobozi wa MONUSCO wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Gen. Abdallah Wafi, avuga ko nta gihamya abona kigaragaza ko impunzi za M23 ziri mu gihugu cya Uganda zirimo kwisuganya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri Congo.
Ibigo bibiri bisanzwe bifite inshingano zo kubika ibitabo by’igihugu n’isomero ry’igihugu bigiye kugirwa ikigo kimwe, kugira ngo imikorere inoge, nk’uko Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, yabitangarije abagize inteko ishingamategeko, umutwe wa Sena, kuri uyu wa Kane tariki 6/2/2014.
Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ubu bakaba baracumbikiwe i Ruhashya ho mu Karere ka Huye, ari naho bazubakirwa, bishimira ko ubuyobozi n’abaturage basanze babagaragarije umutima wa kivandimwe.
Tariki ya 29 Mutarama 2014, nibwo mu karere ka Gatsibo hatangijwe iyi gahunda mu kiciro cyayo cya ya kabiri ikaba iri kubera hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo, aho abaturage biyemeza gukomeza umuco wo kubana neza.
Abayobozi ku nzego zinyuranye mu karere ka Nyamagabe barasabwa gukangurira abaturage kwipimisha ku bushake ubwandu bya virusi itera SIDA kugira ngo bamenye aho bahagaze, bityo babone aho bahera bafasha mu gukumira ubwandu bushya.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye akamara imyaka ine yarabuze akazi, Mfitumukiza Onesphore utuye mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, yihangiye umurimo wo gutubura imbuto, imboga, indabyo n’ibiti bitandukanye. Ngo amafaranga akuramo yamukuye mu bukene kuburyo anamurihira kaminuza.
Nyuma y’aho Ministeri y’umutekano (MININTER) ifatiye icyemezo cyo guhagarika gukorera mu Rwanda, ikigo gicunga umutekano w’abantu n’ibintu cyitwa Fodey Security, mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2013; abayobozi b’icyo kigo bavuze ko batunguwe kandi ko barengana.
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba mu kagari ka Ngondore mu mudugudu wa Karambo habereye impanuka y’imodoka ya STRABAG igonga abantu batatu umwe muri bo ahita apfa.
Abaturage batuye akarere ka Ruhango, bishimira ko ubuyobozi bwabo bwabahaye television kuko nta kibazo cy’ubwigunge bakigira, kuko iyo bakitse imirimo yabo bajya ku biro by’imirenge bakareba amakuru ndetse n’ibiganiro bitandukanye.
Kuri uyu wa 06/02/2014, mu karere ka Rusizi habaye amatora yo kuzuza komite nyobozi y’akarere ka Rusizi yabanjirijwe n’umuhango wo kurahiza abajyanama rusange b’imirenge ya Nyakarenzo na Nkombo baherutse gutorwa ku tariki ya 03/02/2014.
Ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 yerekeje muri Congo Brazzaville, aho igiye gukina na AC Leopard Dolisie mu mukino w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Mu rwego rwo kumvikanisha gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yimakaza isano y’Ubunyarwanda ihuza Abanyarwanda bose, mu karere ka Nyamasheke hatangiye kuboneka “Imboni ya Ndi Umunyarwanda” mu midugudu, zikaba zigamije gukangurira abaturage ibyiza bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kugira ngo abaturage bose bayigire iyabo.
Rosine Nyirakariza w’imyaka 28 y’amavuko wo mu karere ka Muhanga avuga ko nyuma yo kubengwa n’abagabo bensi byatumye azinukwa abagabo bose.
Mu gihe mu karere ka Rusizi hitegurwa kwakira urumuri rutazima kuwa 07/02/2014, abaturage bose barasabwa kuzitabira uwo muhango kandi bagatanga ubuhamya bw’ibyo babonye mu gihe cya Jenoside.
Umugabo witwa Augustin Nyaminani w’imyaka53 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Murambi akagari ka Jurwe mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, bivugwa ko ku ya 05/02/2014 yaba yakubishwe n’inkuba agahita ahasiga ubuzima.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu bihugu by’u Burundi, u Rwanda na Congo Kinshasa biremyemo amatsinda ashobora kunganira mu buryo bukomeye inzira y’amahoro arambye muri aka karere kibiyaga bigari.
Bamwe mu bacururiza mu turere twa Kayonza na Ngoma ngo basanga igiciro cy’utumashini dutanga inyemezabwishyu gihanitse, ku buryo bishobora kuzaba imbogamizi ku bucuruzi bwa bo bitewe n’uko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kibategeka gukoresha utwo tumashini.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Muhanga bafite ikibazo cy’amasambu yabo batanze babaguraniye n’ibintu bidafite agaciro none magingo aya imibereho yabo ikaba idafite aho ishingiye hazwi.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore hafungiye umugabo w’imyaka 48 y’amavuko, nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu akana k’agakobwa k’imyaka 6 y’amavuko.
Ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 yerekeje muri Congo Brazzaville, aho igiye gukina na AC Leopard Dolisie mu mukino w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Umugabo witwa Bucyanayandi Vincent utuye mu Mudugudu wa Maya, Akagali ka Kigabiro mu Murenge wa Gasange, Akarere ka Gatsibo, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore azira gutema inka y’umuturanyi we akayica.
Abantu bane bari bavuye mu karere ka Burera bari baje ku itabaro mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke bakubiswe n’inkuba bose ibagira indembe.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Dominic Nic arahamagarira abantu kunyurwa n’uko bari kuko hari ababa bifuza no kuba nk’uko bo bameze ariko ntibibakundire.
Abaturage bo mu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara baheruka kwangirizwa imyaka n’imvura y’amahindu yaguye kuwa kabiri w’icyumweru cyashize, barasezeranywa ko bazahabwa imbuto izabafasha kongera guhinga ibyangiritse ndetse bagakorerwa n’ubuvugizi aho bibaye ngombwa.
Guverineri ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku, yasabye inzego z’umutekano kujya zihana abaturage bafite ivangura bigatuma bahohotera Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma ndetse bakanahohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Bamwe mu bayobozi ku nzego zitandukanye mu karere ka Musanze bakinnye ikinamico ku buryo urubyiruko ruhura n’ibishuko, ndetse n’uko rwabisohokamo hagamijwe kubaha urugero rw’uko rwakwirinda icyorezo cya SIDA.
Umuhanzi Twizerimana Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Bless, avuga ko n’ubwo acuranga umuziki aba yatunganyirije muri studio, ashobora no gucuranga izi ndirimbo ze yifashishije iningiri ya Kinyarwanda kandi bigakomeza kunogera amatwi.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare Uwizeyimana Bonaventure, ashobora kuzerekeza ku mugabane w’Uburayi mu ikipe y’ingimbi ya Europcar, ijya initabira isiganwa ry’amagere ‘Tour de France’ rya mbere ku isi kugeza ubu.
Muri iki gihe twitegura kwinjira mu bihe bigwamo imvura nyinshi, ikaba ikunze gusenyera abantu, guteza isuri ndetse mu ntara y’iburengerazuba hakaba hamaze iminsi hibasiwe n’inkuba, abafite amazu bo mu karere ka Ngororero barashishikarizwa gufata amazi no gushyiraho imirindankuba.
Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), biyemeje gukora ibishoboka byose bakongera ingufu mu guteza imbere umuco n’ubukungu bw’u Rwanda, babyiyemeje mu biganiro baherutse kugira byizihizaga umunsi w’intwari z’u Rwanda.
Abahinzi bo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe bari barashinganishije imyaka yabo mu gihembwe cy’ihinga gishize baraye bashumbushijwe amafaranga asaga miliyoni 42, bayahabwa n’ibigo by’ubwishingizi kuko imvura yabaye nke abo bahinzi bakarumbya ku mpamvu zitabaturutseho.
Mu rwego rwo kwitegura gukina na Kenya mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagore, yatangiye gukora imyitozo yitegura iyo mikino ikaba inakina imikino ya gicuti n’amakipe y’ingimbi ya hano mu Rwanda.
Mu mudugudu wa Maya mu kagari ka Nyaruka mu murenge wa Cyumba ho mu karere ka Gicumbi hatoraguwe umurambo w’umugore w’imyaka 20 witwa Nyirabizeyimana Cyirata Gato.
Abana n’abarezi bo mu bigo birenga 10 by’amashuri abanza byo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bagaragarije ineza ikomeye imiryango 27 y’abirukanwe muri Tanzaniya bakaza gutuzwa muri uwo murenge babagenera inkunga zitandukanye.
Bamwe mu baturage bakoreye imirimo y’ubwubatsi n’abahaye ibikoresho by’ubwubatsi entreprise ECOQUEEN ihagarariwe Rwigamba Jean de Dieu barasaba ko bakwishyurwa amafaranga yabo kuko hashize hafi imyaka 2 batishyuwe, amaso akaba yaraheze mu kirere.
Bizimana Abdou uzwi ku izina rya Becken atangaza ko rimwe mu ibanga ryatumye ashobora kwihererana ikipe ya Mukura akayinyabika ibitego 3-0 ari imikoranire myiza afitanye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles atoza.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wa taliki ya 3/2/2014 mu karere ka Rubavu yangije amazu y’abaturage, umwe akubitwa n’inkuba ahita ajyanwa kwa muganga.