Nyagatare: Inzoga ya Kwete yasimbuye ikigage iracyemangwa isuku nke
Mu kagali ka Musenyi umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare hadutse inzoga yitwa “Kwete” ikorwa mu ifu y’ibigori n’uburo nta wundi musemburo uyishyirwamo ariko bamwe ntibayishira amakenga kubera ko ishobora kubakururira indwara zikomoka ku isuku nke.
Mukandengo Venantia umaze imyaka 3 ayenga akanayicuruza, avuga ko nta ngaruka igira kuko ubundi ngo nta tandukaniro ryayo n’ikigage. Ubucuruzi bwayo ngo bumaze kumugeza kuri byinshi harimo inzu akoreramo ubucuruzi bwe dore ko ngo mu gihe cyiza ashobora gucuruza amajerekani 9 ku munsi.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyi nzoga ya kwete yadutse bitewe n’umusaruro mwinshi w’ibigori. Muzehe Karekezi Frank avuga ko agace kabo keramo ibigori byinshi kurusha amasaka ari nayo mpamvu abantu bahisemo no kubibyaza inzoga. Avuga ko n’ubwo batizera ubuziranenge bw’iyi nzoga bayinywa dore ko ngo batapfa kwigondera inzoga zipfundikirwa.
N’ubwo abayinywa batizera ubuziranenge bw’iyi nzoga gusa bakaba batarabona ingaruka zayo ngo zishobora kuzabageraho.

Mukandagijimana Julienne avuga ko kunywa ibinyobwa bitateguwe neza bishobora kugira ingaruka. Urugero ngo iyi nzoga ya kwete ishobora gukurura indwara ziterwa n’umwanda nk’impiswi, inzoka n’igifu kubera ibivuzo.
Kuba inzoga zidapfundikirwa zigura amafaranga macye ngo nibyo bituma abantu babinywa cyane. Litiro ya kwete igura amafaranga 200 kimwe n’ikigage. Gusa ariko hari abaturage basanga atari byiza kunywa ibinyobwa batizeye ubuziranenge bwabyo ngo biragura macye nyamara bashobora kuzivuza kuri menshi.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|