Rwamagana: Abantu bane bamaze gupfa mu mpanuka y’ikamyo na Fuso mu Kabuga ka Musha

Abantu bane ni bo bamaze gupfa naho babiri barakomereka mu mpanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa SCANIA yavaga muri Tanzania yerekeza Kigali yagonganye na FUSO yavaga Kigali igana muri Rwamagana.

Iyi mpanuka yabaye mu ahagana isaa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/05/2014, yabereye ahitwa Ruhita mu murenge wa Gahengeri ho mu karere ka Rwamagana.

Imodoka zombi zangiritse bikomeye.
Imodoka zombi zangiritse bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda igenzura ibyo kugenda mu muhanda, superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi yatangaje ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyi kamyo yo mu bwoko bwa SCANIA kwatumye igendera ku muvuduko munini bikageza ubwo makuzungu yayo (container/conteneur) yayo yahanutse ikagonga FUSO zari zihuriye mu muhanda, umushoferi wa Fuso ndetse n’umugenzi umwe bari kumwe bagahita bapfa.

Iyi kamyo ya Scania yakomeje kumanuka nka metero 50 ihita igonga umumotari, nawe aratumbagira n’ipikipiki yari atwaye anyura mu kirahure cy’imbere maze agwa mu modoka imbere na moto, na we ahita apfa.

Aha polisi irakira mu muhanda imodoka zagonganye ngo umuhanda ufunguke.
Aha polisi irakira mu muhanda imodoka zagonganye ngo umuhanda ufunguke.

Undi umwe mu bari muri Scania yahise akomereka cyane, ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Rwamagana ariko nawe aza gushiramo umwuka.

Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Kigali Today ko impanuka z’imodoka nini nk’izi zikunze guterwa no kubura feri kandi ngo mu mpanuka ziba, iziri hejuru ya 70% ziba ari imodoka z’inyamahanga.

Impamvu ngo ikaba ishobora kuba ko izo modoka zo mu mahanga zidakorerwa ubugenzuzi (controle technique) uko bikwiye kuko mu gihe mu Rwanda imodoka zikorerwa ubugenzuzi buri mezi atandatu, ngo mu bindi bihugu bukorwa rimwe mu mwaka wose. Ibyo ngo bikaba bituma Polisi y’Igihugu irimo gukora ubuvugizi kugira ngo ibyo binyabiziga bizajye bigenzurwa inshuro nyinshi kurushaho.

Imodoka zombi zangiritse bikomeye.
Imodoka zombi zangiritse bikomeye.

Superintendant Ndushabandi yongera gusaba abashoferi kuzajya baha umwanya ibinyabiziga byabo kugira ngo biruhuke kandi agasaba abaturage kwirinda kwicara ku muhanda mu rwego rwo kwirinda ibyago byakomoka ku mpanuka z’ibinyabiziga kuko zidateguza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 8 )

Yoooo!!! Mwihangane Imana Ibahe iruhuko ridashira
kandi dusaba police ko yajya ifatira ingamba izo modoka zigakorerwa "IGENZURWA".

Ibihe byiza Mwihangane

tvet class Rwamagana Aspej yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

jye sikwiyahurira umugore nu ko aca inyuma shwishwishwi

ngendahimana alexis yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

iryo shuri ry’i Ruhita ni iry’Aba frères Abambali ba Jambo, bagira maternelle, nitabiriye umwaka ushize iminsi mikuru isoza umwaka nanjye nari natumiwe na mugenzi wanjye wari ufite umwana wiga mu wa 3 icyiciro rusange, nukuri abo bana bari bambaye imyenda nka ya yindi y’abarangiza kaminuza, birumvikana ijyanye n’icyiciro cyaho biga; wabonaga barimbye kandi baberewe pee. nabonye ari ikigo gishimishije pee utwana dukeye; nkurikije rero amakuru maze kubaza uwo muntu uharerera ambuiye ko hari amashuri y’incuke, abanza; ko icyiciro cy’amashuri yisumbuye kizaba gihari muri 2015 kuko imfura z’ikigo zigeze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. ikindi ngo nta byo gucumbikira abana kugeza ubu bihari; yenda umwaka utaha bazajya bacumbikira abanyeshuri ntawubizi.
reka mvuge ku by’iyi mpanuka mbonye, iteye ubwoba police nifate ingamba za hariya hantu; ngo hafi ya kariya gace ngo higeze kubera indi mpanuka ihitana abantu.
murakoze police; mukomeze umurava tuwubaziho pee

maniriho yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

zebras crossing na za dedani n’ibyapa biranga: ahari inyamaswa, inka, nabibonye za Nyagatare hafi ya za park
ubwo rero n’ibyabanyeshuri ndumva nta kibazo kuko na za Kigali birahaba.
Police izabikora; ese mwambwira aho i Ruhita bafite system ya school boarding-ndavuga gucumbikira abanyeshuri? kuko byadufasha ibigo by’abihaye Imana byigisha neza kandi encadrement y’abanyeshuri iba ari nziza;

rwemarika yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

ibyo Kaliza na Abayo bavuze nibyo koko, nanjye ubushize hari ikindi gihe hariya hafi yaho twahanyuze turi muri coaster express tubona harabereye impanuka, rwose murebe police ukuntu mwakemura ikibazo cya hariya; kuko kiriya kigo cy’amashuri cya Ruhita turacyemera cyaneeeeeeeeeeee, barera neza, batoza abana indangagaciro z’abanyarwanda n’uburere bubereye umunyarwanda; bafite kandi vision nziza; gusa harabura umuriro EWASA NIREBE UKO IBARWANAHO. AKARERE KA RWAMAGANA NAKO KABAFASHE UMURIRO UHAGERE BAFITE VISION YO GUTEZA IMBERE ICT, COMPUTERS SI IKIBAZO

kabuke yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Imana yakiye abayo mu bwami bwayo; dutakaje umutungo w’Igihugu.nabo baturanyi ubu barababaye dusengeye imiryango yabuze ababo bitewe n’iyo mpanuka.
Poilice ihora iduhwiturira kwitonda igihe dutwaye ibinyabiziga; nta kundi buri muntu wese agira dossier ye.umuntu yirirwa mu isi ariko ntawumenya niba ayiraramo; cyangwa akayiraramo ariko ntamenye ko ayirirwamo; Imana niyo ibizi.

abayo yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

dodani, zebras-crossing, icyapa kerekana ko hariya i Ruhita higa abanyeshuri rwose birakenewe. Inzego za Police nizihutishe iyo dossier; ni message itanzwe n’ababyeyi barerera muri iryo shuri; ubuyobozi turabwemera cyane; police turabemera mukubungabunga umutekano mu muhanda no kurengera abaturage.

kaliza yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Muntu w’Imana Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi;
rwose mu byubahiro byanyu, twabasabaga nk’uko mudahwema kutugaragariza uruhare mu gukumira impanuka n’ibyago biterwa n’ibinyabiziga turabasaba ibi bikurikira:
1. gushyira icyapa cyerekana ko i Ruhita harererwa abana b’abanyarwanda biryo imodoka zajya zikigeraho zikamenya ko zigomba kugabanya umuvuduko
2. gushyira mu muhanda ibimenyetso nka Zebras-crossing, abanyeshuri bambukiraho bajya kwiga i Ruhita
3. gushyira mu muhanda hafi aho dodani kugirango ya makamyo n’izindi modoka nizihagera zigabanye umuvuduko

N.B:hamwe n’ubuyobozi bw’ishuri twari twagize ibyo byifuzo ko ishuri ryabitugereza ku babishinzwe, kandi barabikoze rwose, ubu tukaba dutegereje igisubizo cy’inzego zibishinzwe; murakoze kutwumva kandi turahangayitse;
kariya gace kamaze kuberamo impanuka nyinshi.

abayo yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka