Nyagatare: Yirukanywe aho acumbitse akekwaho amarozi
Mu gihe Uzabakiriho asaba ubuyobozi kumurenganura kuko yirukanywe aho yari acumbitse akekwaho amarozi kubera akanyamasyo yari atunze mu rugo, ubuyobozi bwizeza ko buzakemura ikibazo cye ariko nanone atari akwiye gutunga inyamanswa yo mu ishyamba mu rugo.
Uzabakiriho Floduard yaje gutura mu mudugudu wa Nyamirama ya mbere akagali ka Nyamirama umurenge wa Karangazi aturutse mu mudugudu wa Kibuye akagali ka Nyamikamba umurenge wa Rukomo.
Aha Nyamirama yari ahamaze umwaka n’amezi 3 aba mu nzu y’inkodeshanyo. Ngo yirukanywe muri uyu mudugudu akekwaho amarozi kubera ko yari atunze akanyamasyo mu rugo byongeye ngo hari n’inyamanswa bikekwako ari urukwavu cyangwa injangwe yasanzwe mu nsi y’aho yari acubitse.
Uzabakiriho we ariko avuga ko atari akanyamasyo katumye avugwaho amarozi ahubwo umuturanyi bapfuye amafaranga ahitamo kumuhururiza avuga ko afite akanyamasyo kandi hari agasimba kapfiriye hafi n’ubwiherero bwe bikekwa ko ari injangwe cyangwa urukwavu. Ngo gutunga akanyamasyo yari agamije kuzakagurisha aramutse abonye isoko ryako.
Eliphaz Biyindo uturanye na Uzabakiriho Floduard avuga ko kuba yari atunze akanyamasyo mu rugo rwe bitakabaye intandaro yo kumukekaho amarozi kuko hari n’abandi bagatunga. Naho kuba Uzabakiriho yarambuwe amafaranga igihe yirukanwaga ngo byo ntabyo yabonye.
Amaze kugeza iki kibazo ku muvunyi mukuru wari mu murenge wa Karangazi, tariki 05/05/2014, Uzabakiriho yabwiwe ko inyamanswa zo mu ishyamba zitemewe gutungwa mu ngo.
Naho kuba yarirukanywe bigizwemo uruhare n’umuyobozi w’umudugudu n’abaturage, Murenzi Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi yizeje kuzajya gukemura iki kibazo bitarenze iki cyumweru.
Uyu muyobozi agira abaturage inama kudahohotera bagenzi babo n’ubwo nawe atari yemerewe gutunga iyi nyamanswa avuga ko yari amaranye umwaka wose.
Uzabakiriho Floduard ubu acumbitse mu kagali ka Nyagashanga nyuma yo kwirukanwa aho yari acumbitse mu kagali ka Nyamirama. Aha ngo yari amaze kwishyura amafaranga ibihumbi 50 ku nzu yashakaga kuhagura ngo ave mu ikode.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi buvuga ko buzajya kureba ibi bibazo byombi kandi bizakemuka Uzabakiriho akaba yasubizwa aho yari acumbitse cyangwa yabasha kwishyura inzu yari yatanzeho igice akaba ariyo ajyamo ntakomeze kuzerera kandi yari atuye.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|