Amavubi: Casa Mbungo André yagizwe umutoza wungirije ahita ahamagara n’ikipe yitegura gukina na Libya
Casa Mbungo André usanzwe ari umutoza w’ikipe ya AS Kigali, yahawe akazi k’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi, ahita anagatangira ubwo yashyiraga ahagaragara abakinnyi bagomba gutangira kwitegura gukina na Libya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Guhabwa akazi kwa Casa birakomoka ahanini ku myitwarire ye myiza yagaragaje mu ikipe ya AS Kigali yarangije shampiyona iri ku mwanya wa gatatu, akaba kandi yaragejeje ikipe ye muri 1/8 cy’irangiza mu mukino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).
Kasa kandi, yari asanzwe anamenyeranye na bamwe mu bakinnyi bagize ikipe y’igihugu nkuru kuko bamwe muri bo yabatoje ubwo bari mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yitabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yabereye i Nice mu Bufaransa.
Mu gihe hategerejwe kumenyekana umutoza mukuru w’Amavubi uzamenyekana muri uku kwezi, Casa Mbungo André azaba akora nk’umutoza mukuru afatanyije na Mashami Vincent usanzwe atoza APR FC akaba yaranayihesheje igikombe cya 14 ku cyumweru tariki 4/5/2014.

Kanyankore Gilbert Yaoundé watozaga Kiyovu Sport yagizwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu (Team Manager), akaba yasimbuye Alfred Ngarambe wari uwumazeho igihe kinini, naho Thierry Hitimana agirwa umutoza wungirije mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, umwanya wari ufitwe na casa Mbungo André.
U Rwanda rurimo kwitegura umukino w’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, Amavubi akaba agomba gukina na Libya tariki 18/05/2014, umukino ukazakinirwa i Tunis muri Tunisia kubera impamvu z’umutekano.
Mu bakinnyi Casa Mbungo yahamagaye harimo amasura mashya ndetse n’abataherukaga guhamagarwa muri iyo kipe.
Urwo rutonde rugaragaramo abakinnyi umunani ba APR FC ari nabo benshi, batanu ba Rayon Sport, na batanu ba AS Kigali, hahamagawemo Birori Daddy, umusore wigeze gukina mu Rwanda akaba amaze iminsi akina mu gihugu cy’amavuko cya Congo, Lomami André wigaragaje muri uyu mwaka muri Espoir FC.
Kuri urwo rutonde kandi, AS Kigali ni iya kabiri kugiramo abakinnyi benshi, muri bo hakaba harimo Murengezi Rodrigue n’umunyezamu Emery Mvuyekure bamaze iminsi bitwara neza muri AS Kigali.

Casa kandi yitabaje abakinnyi bane bakina hanze y’u Rwanda, uretse Daddy Birori ukina muri Congo, hahamagawe kandi Uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina mu Bufaransa, Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi.
Dore urutonde rw’abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa gatatu tariki ya 7/5/2014 saa yine kuri Hotel La Palisse.
Abanyezamu: Ndayishimiye Jean Luc (Rayon sports), Ndoli Jean Claude (APR FC) na Mvuyekure Emery (AS Kigali)
Abakina inyuma: Salomon Nirisarike (Royal Antwerp FC),Tubane James (AS Kigali), Bayisenge Emery (APR FC), Nshutiyamagara Ismail (APR FC),Rusheshangoga Michel (APR FC)Ngabo Albert (APR FC), Sibomana Abouba (Rayon Sports) na Mwemere Ngirinshuti (AS Kigali)
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste( APR FC), Uwambazimana Leon ( Rayon Sports) Buteera Andrew (APR FC), Mwiseneza Djamar (Rayon Sports), Habyarimana Innocent (Police FC), Haruna Niyonzima (Young African) na Murengezi Rodrigue (AS Kigali).

Abakina imbere: Kagere Meddie (Rayon Sport), Ndahinduka Michel (APR FC), Birori Daddy (AS Vita Club), Uzamukunda Elias (AS Cannes), Tuyisenge Jacques (Police FC, Lomami André (Espoir FC) na Mbaraga Jimmy( AS Kigali).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nishimiye Umutoza wungirije w’amavubu ariko umutoza mukuru w’amavubu hazarebwe ufite experience mu gutoza ikipe z’ibihugu kandi akitwara neza (results). Murakoze