Karongi: Urubyiruko rurasabwa guharanira kugira imitungo yarwo

Ubwo hatangizwaga ukwezi k’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Karongi, tariki 07/05/2014, urubyiruko rwasabwe kurushaho kwigira binyuze mu bikorwa biruteza imbere mu bukungu no kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura imibereho myiza yabo no kubungabunga umutekano w’ibyo bamaze kugeraho.

Umuyobozi w’Inama y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi, Kamanzi Felix, yasabye urwo rubyiruko kumva ko rutagomba guhora rutega ababyeyi amaboko ahubwo bakumva ko na bo bashobora kugira uwabo mutungo. Yagize ati “Turifuza ko buri mujene wese agira umutungo we yishakiye bikamufasha gutangira gutegura ejo hazaza he hakiri kare.”

Mu gihe bamwe mu rubyiruko bavugaga ko bafite ikibazi cyo kubona igishoro cyabageza ku bikorwa by’iterambere, umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Wungirije mu Karere ka Karongi yasabye abari bitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi k’urubyiruko kugira umuco wo kuremerana kugira ngo bazamurane mu iterambere.

Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko Wungirije mu Karere ka Karongi asobanura ibikorwa bizakorwa mu kwezi k'urubyiruko.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Wungirije mu Karere ka Karongi asobanura ibikorwa bizakorwa mu kwezi k’urubyiruko.

Yakomeje agira ati “Cyera iyo umuntu yakundaga undi yaramugabiraga cyangwa akamuremera akamuha inka. Birashoboka ko uyu munsi nta nka dufite ariko ushobora kugira igiceri cy’ijana, inoti ya magana atanu bityo twese hamwe tukareba tukavuga tuti uriya mujene afite ibitekerezo kandi ashobora gukora tukamuremera na we akagira iryo shyaka ryo kudapfusha ubusa iryo talenta.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Hakizimana Sébastien, we yibukije urubyiruko kubyaza umusaruro ikoranabuhanga kuko ngo risigaye ari kimwe mu ishingiro ry’ubukungu. Yanabasabye guhora barifashisha mu gutanga amakuru yo kubungabunga umutekano w’ibyo bamaze kugeraho.

Asubirishamo abaturage bari bahari biganjemo urubyiruko insanganyamatsiko y’ukwezi k’urubyiriko igiri iti “Agaciro kanjye”, Hakizimana yagize ati “Agaciro kanjye ni uko Umunyarwanda yabayeho neza kandi ibyo byose tuzabigeraho ari uko dufite umutekano”.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Hakizimana Sebastien , atangiza ku mugaragaro ukwezi k'urubyiruko.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Hakizimana Sebastien , atangiza ku mugaragaro ukwezi k’urubyiruko.

Umurenge wa Mubuga wabereyemo umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe urubyiruko ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Karongi ihana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Congo. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu akaba yasabye abaturage kwirinda gukora ingendo zitanyuze mu mategeko bambuka umupaka bajya muri icyo gihugu.

Yanabasabye kandi kujya bakoresha ikoranabuhanga cyane cyane irya telefone mu gutanga amakuru ku buryo bwihuse mu gihe cyose babonye umuntu winjie mu gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri uku kwezi k’urubyiruko bizarangira ku wa 31 Gicurasi 2014, urubyiruko ruzakora ibikorwa byinshi birimo ibyo kuremerana, ubukangurambaga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge, ndetse no gushishikarizwa izindi gahunda z’iterambere nko gukorana n’ibigo by’imari nk’amabanki no gukangurirwa gukoresha ikoranabuhanga.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka