Ruhango: Umugore yahisemo gukora akazi k’ubukarani

Nyiramondo Joseline w’imyaka 30 y’amavuko ukora akazi k’ubukarani ku Ntenyo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhnago, arishimira akazi ke akora kuko kamurinda guhora ateze amaboko umugabo agirango amuhe ibimutunga.

Umwambaro wagenewe ubukarani uzwi ku izina ry’isurupeti ifite ibara ry’ubururu niyo Nyiramondo Joseline aba yambaye igihe ari mu kazi ko kwikorera imizigo.

Akazi k’ubukarani agakorana n’abandi bagabo 14 bibumbiye muri koperative COOMEP ikora akazi ko kwikorera imizigo y’abacuruzi baza kurangura imyaka ku Ntenyo buri wa mbere na buri wa Kane.

Nyiramondo yikorera imizigo akayipakira imodoka kimwe n'abagabo.
Nyiramondo yikorera imizigo akayipakira imodoka kimwe n’abagabo.

Nyiramondo nawe wiyemeje gukora aka kazi k’ubukarani ngo arakishimira cyane kuko gatuma afatanya n’umugabo we kwita ku bana babyaranye, ibi kandi ngo bimurinda kuba yasuzugurwa n’umugabo we kuko amutunze.

Agira ati “erega burya iyo ufite akantu winjiza mu rugo, umugabo ntiyagusuzugura kuko aba abona nawe ko ushishikajwe n’iterambere ry’urugo rwanyu.”

Abagabo bakorana na Nyiramondo usanga bamwishimiye cyane igihe baba bari mu kazi kuko ngo agakora agakunze, bakemeza ko uyu mugore bamufatiraho urugero cyane, bakemeza ko burya abagore nabo bashoboye ngo uretse kwitinya gusa.

Abagabo bakorana nawe ngo bamwigiyeho ko n'abagore bashoboye.
Abagabo bakorana nawe ngo bamwigiyeho ko n’abagore bashoboye.

Uyu mubyeyi w’abana batatu n’umugabo umwe, asaba abandi bagore kudatinya akazi kose kuko kabarinda gusuzugurwa n’abagabo, kuko ngo ubu nawe katumye atagitegereza umugabo igihe azamugurira igitenge, umwana we ntacyo yifuza kuko amafaranga akura muri aka kazi benshi bafata nk’agasuzuguritse amuhagije.

Avuga ko niyo umugore atakora ubukarane nkawe, ariko ko byaba byiza ashatse akantu akora akareka guhora yicaye, kuko akenshi ngo ni nabyo bikurura amakimbirane mu ngo.

Nyiramondo amaze imyaka ibiri akora aka kazi, amaze kugakuramo inka n’ingurube ebyiri, kandi iyo umwitegereje ubona acyeye. Akavuga ko aka kazi agakora yizigamira kugirango azagahagarike ajya mu bucuruzi.

Nyiramondo avuga ko akazi ke kamushimisha cyane kuko hari byinshi amaze kugakuramo.
Nyiramondo avuga ko akazi ke kamushimisha cyane kuko hari byinshi amaze kugakuramo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

arega nubundi nta terambere twageraho amaboko yacu nk’abanyarwanda tudafatanije nogukuramo kwitinya kw’abadamu ubu baratinyutse murabona ko iterambere rifite umuvuduko mwiza cyane.

nshimiyimana jmv yanditse ku itariki ya: 8-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka