Ubwo umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa (Transparency International), Huguette Labelle, yasuraga Polisi y’ u Rwanda kuri uyu wa 17/02/2014, yashimwe ingamba Polisi y’ u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kurwanya no gukumira ruswa.
Urubyiruko rukora ibijyanye no kwerekana imideri mu itsinda ry’urubyiruko rya YCEG (Youth Challenge Entertainment Group) ryo mu karere ka Kayonza ruvuga ko iterambere rya rwo rikibangamiwe n’imyumvire y’ababyeyi n’abandi baturage muri rusange ikiri hasi ku bijyanye no kwerekana imideri.
Ministeri y’imari (MINECOFIN) na Banki y’igihugu (BNR), batangaje gahunda yo kwagura isoko ry’imari n’imigabane; aho abafite amafaranga bazajya bayaguriza Leta ikabaha icyemezo (impapuro z’agaciro) cy’uko izajya ibungukira buri mwaka; nyuma y’imyaka itatu ikabasubiza ya mafaranga bayigurije ari kumwe n’inyungu.
Abarimu bo ku ishuri Ste Mary’s High School Kiruhura bavuga ko batishimira guhatirwa kujya muri Koperative Umwarimu Sacco, ahubwo ko bakwiye kurekerwa uburenganzira bwo guhitamo kujya muri iyi koperative bitewe n’ibyiza bayibonamo.
Nyirimbuga Emmanuel, umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 arasaba urubyiruko kutazumvira uwo ariwe wese washaka kurushora mu bwicanyi bushingiye ku moko, ahubwo rukimika urukundo rugafatanya kubaka u Rwanda.
Icyumweru kijyanye no kwizihiza ivuka rya Baden Power washinze umuryango w’aba Scout, Abaskuti bo mu Karere ka Rusizi bagitangirije muri Zone ya Mibilizi nk’agace karimo Abaskuti mu byiciro byose.
Abasirikare barindwi bageze mu Rwanda tariki 17/02/2014 bavuye mu mutwe wa FDLR batangaza ko nyuma yo gusobanukirwa neza ko umutwe wa FDLR ntacyo uteze kubagezaho bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Tranparency International (TI), Huguette Labelle, aratangaza ko u Rwanda ruhagaze neza ku rwego rw’isi mu kurwanya ruswa n’akarengane ariko akaba asaba Leta gukomeza gushyiraho imbaraga.
Abantu 21 barimo abagore 12, abana 8 n’umugabo umwe barwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata bazira ubushera banyweye ubwo bari mu munsi mukuru mu kagari ka Biryogo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kayonza hakomeje gufatirwa abaturage bahinga ibiti by’urumogi mu ngo za bo kandi bamwe bafatwa ibyo biti byaramaze gukura.
Abakora ibikorwa byo gusekura isombe mu isoko rya Buhanda riherereye mu karere ka Ruhango, batangaza ko ibi bikorwa bakora bibatunze n’imiryango yabo, kandi bikaba byarabafashije kwiteza imbere.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, avuga ko nubwo Abanyarwanda bakoze amarorerwa bakicana, hari intambwe ishimishije bamaze gutera mu kuvugurura imibanire yabo, hakaba hari n’icyizere ko iyo ntambwe izakomeza ijya imbere aho gusubira inyuma.
Mu masaha ya nyuma ya saa sita ku cyumweru tariki 16/02/2014, imodoka yagonze umumotari wari uhetse umugenzi, uwari utwawe avunika akagaru ariko uwabagonze yanga kumujyana kwa muganga biba ngombwa ko abaturage bahagoboka barabimutegeka.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa abaturage bo muri ako karere ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gushyira imbere Ubunyarwanda kuko ari ko gaciro kabo bityo rero ngo bigomba kubatera ishema.
Bamwe mu bashinze ingo ndetse n’abakurikiranira hafi ibyazo, baremeza ko urukundo mu bashakanye ruri kugabanuka ugereranije no hambere.
Abasore n’inkumi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barangije Kaminuza bibumbiye muri GAERG /ISHAMI FAMILY bifatanyije n’abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu mudugudu wa Kabali mu murenge wa Kanzenze mu bikorwa by’isuku.
kigaragaza imiyoborere myiza. Ngo bigishijwe akamaro ko kubana abantu bafitanye isezerano maze ababanaga badasezeranye babasha gusezerana none byamaze umwiryane wo mu ngo.
Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abagore yagize intangiro nziza mu marushanwa yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, ubwo yatsindaga Kenya igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 16/2/2014.
Abanyarwanda baba mu Buholandi bifatanyije n’Abaholandi kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Uwo muhango wabaye tariki 15/02/2014 waranzwe n’imurika n’ibiganiro ku mateka ya Jenoside.
Ubwo komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko yasuraga amashuri yo mu Karere ka Huye y’icyitegererezo mu kwigisha siyanse, ku itatiki ya 13/2/2014, yasanze mu mbogamizi aya mashuri afite harimo ibitabo bikeya no kutagira ibikenewe byose muri laboratwari.
Mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko badakwiye gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda ingaruka zabyo, taliki 14/2/2014 polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Rubavu yamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga miliyoni zirenge 52.
Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi utugari twa Butaka, Buringo na Sherima twashyikirijwe post de santé izajya ibagezaho serivisi z’ubuzima zitandukanye, nyuma y’uko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu kugira ngo babone serivisi z’ubuzima.
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yasuraga Abanyakamonyi bakamugaragariza iterambere bagezeho barikesha imiyoborere myiza, yavuze ko Imiyoborere myiza ari intwaro yo kurwanya abavuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke byabaye ku wa 15/02/2014 byajyanye no gutaha ku mugaragaro inzu itanga amakuru ku batishoboye bo muri aka karere, by’umwihariko abafite ubumuga.
Mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) hatangiye kubakwa inyubako zijyanye n’igihe zizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri na miliyoni magana ane, izo nyubako zikazacyemura ikibazo cy’inyubako nke iri shuri rifite.
Umuhindekazi witwa Manju Dharra utuye mu Mujyi wa New Delhi mu Buhinde amaze imyaka 25 atarya amafunguro akomeye, ngo atunzwe no kunywa amata gusa muri icyo gihe cyose.
Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu mu biyaga bigari (CEPGL) bashimangiye ko bagiye gukorera hamwe mu guteza imbere ibikorwa by’uwo muryango ariko nawo ukarushaho kugira impinduka no gutanga umusaruro ku baturage mu bikorwa by’iterambere, ubuhahirane n’ubukungu.
Anastase Kanyanzira w’imyaka 62 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kimpongo mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yitabye Imana akubiswe n’inkuba tariki 14/02/2014, abandi batatu barakomereka.
Urugendo rwa Rayon Sport mu mikino nyafurika rwarangiye ku wa gatandatu tariki ya 15/2/2014, ubwo yanganyaga na AC Leopard Dolisie ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/32 mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwasabye ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga gutanga indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miyoni 7.5 kubera umurwayi wagize ubusembwa abukuye muri ibyo bitaro.
Minisitiri Musoni James ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yabwiye urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana ko niba bashaka kuba abazagirira igihugu akamaro ndetse bagakora no ku mafaranga bakwiye gushyira ingufu zabo mu kwiga imyuga kuko aricyo cyerecyezo Leta yerekezamo ubukungu.
Ntezirizaza Celestin, umusore w’imyaka 28 wo mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero avuga ko nyuma yo guhura n’ubuzima bubi kubera ibyaha bitandukanye yakoraga, ubu yabiretse akaba anasaba bagenzi be bakibirimo guhindukira amazi atararenga inkombe.
Mu murenge wa Byumba mu mudugudu wa wa Rugarama, akagari ka Nyarutarama, mu karere ka Gicumbi habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Collola RAA 316 ya Auto Ecole la Naissance igonga umwana ahita apfa.
Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Land Cruiser y’ibitaro bya Kirinda ho mu karere ka Karongi, yavaga i Kigali yerekeza mu majyepfo, yagonze ikamyo yari yapfiriye ku muhanda, hahita hapfa umuntu umwe, abandi batatu barakomereka.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu rushima inama rugirwa n’umuryango Imbuto Foundation mu kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kuko zibahwitura mu kumenya uko bitwara mu gihe bagezemo no kubona ibisubizo bibaza ku mihindagurikire y’imibiri yabo.
Umuryango w’urubyiruko iDebate Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/2/2014, wateguye amarushanwa y’ibiganiro mpaka mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri biga mu masegonderi kugira umuco wo kuganira ku bibazo byugarije igihugu.
Umuryango w’urubyiruko iDebate Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/2/2014, wateguye amarushanwa y’ibiganiro mpaka mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri biga mu masegonderi kugira umuco wo kuganira ku bibazo byugarije igihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, arasaba urubyiruko ruri ku rugerero kuba imbarutso y’iterambere mu midugudu iwabo, bakahageza impinduka mu myumvire n’imikorere abandi Banyarwanda bazazamukiraho bagatera imbere.
Umujyanama akaba n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, madamu Uwitonze Odette, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/02/2014 yatangarije inama njyanama y’akarere ko Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ari cyo kigiye kwakira imisoro bityo bakaba biteze ko amafaranga avamo aziyongera.
Ubyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba abahinzi guhingira igihe mu rwego rwo gushaka umusaruro uhagije kandi uzabateza imbere ubwabo ndetse n’igihugu.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sport Luc Eymael, yiyemeje kuzakoresha uburyo bwo gusatira kugirango atsinde ibitego ubwo iyo kipe iza kuba yakira AC Leopard Dolisie kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/2/2014 mu marushanwa y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Mutimukeye Jonas w’imyaka 15 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyabikiri, Akagali ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore ho mu Karere ka Gatsibo, afunzwe azira gufata umwana w’imyaka umunani y’amavuko ku ngufu.
Akarere ka Nyamasheke karatangaza ko mu gutegura igihembwe cy’ihinga cya kabiri (Season B) birimo kujyana no kurandura indwara ya kirabiranya yibasiye urutoki, ku buryo kugeza tariki ya 20/02/2014 iyi ndwara izaba yarandutse aho igaragara hose hagasigara guhangana n’aho yagaragara bushya.
Dominiko Mukeshimana; ukomoka mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, atangaza ko nyuma ya Jenoside yashatse kwiyahura inshuro zigera ku 10 kubera amashusho y’Abatutsi yishe yamugarukaga mu mutwe.
Mu nama rusange y’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gakenke mu iterambere (JADF) yateranye, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/02/2014, ubuyobozi bw’akarere bwagejejeho ikibazo cy’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bakenewe ubufasha ku buryo bwihuse bubasaba kubafasha.
Prof. Sam Rugege, umukuru w’Urukiko rw’ikirenga, arongera kwibutsa Abanyarwanda kwitondera ruswa iriho kuko kuri iki gihe isigaye itakigira isura. Avuga ko hamwe itangwa nka serivisi ahandi ikaba yatangwa nk’impano inyujijwe mu bundi buryo.
Akarere gafatanyije n’abikorera bo mu Karere ka Gakenke bagiye kubaka ibagiro cya Kijyambere mu Murenge wa Gakenke, rizuzura ritwaye akayabo ka hafi miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
U Rwanda n’u Bubiligi byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 22 z’amayero (miliyari 20 RwF), yo kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 21 zo mu turere twa Kirehe, Gatsibo na Kayonza.
Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Kigoma, bavuga ko nyir’uruganda rutunganya ikawa, Bufcoffee, yabasabye kwegeranya amafaranga ibihumbi bitanu buri wese kugira ngo azabashe kuboroza ingurube, nyamara ngo hashize imyaka itatu atarubahiriza isezerano kandi we yarakiriye amafaranga.