Kamonyi: Umupasiteri akurikiranyweho kwambura amafaranga abaturage abizeza ubufasha
Umushumba w’Itorero “Umusozi w’ibyiringiro” rifite urusengero mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, acumbikiwe kuri Sitatiyo ya Polisi ya Runda, akurikiranyweho kwaka amafranga abakristo b’itorero ayoboye kugira ngo abashakire abaterankunga mu mushinga Compassion Internationale.
Bamwe mu bakristo basengera muri iryo torero bavuga ko iby’ubufasha babibwiwe mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2013. Ngo icyo gihe basabwe 200frw kuri buri mwana ukeneye gufashwa. Nyuma y’igihe gito barongeye babwirwa ko ugomba gufashwa agomba kuba afite ikarita y’umubatizo igura 500frw.
Mu mpera z’uwo mwaka, Pasiteri yabazaniye abazungu kubasura. Bamaze kugenda ababwira ko inkunga bayibemereye ariko ko babasabye kubanza kubaka inzu yo gukoreramo gahunda z’umushinga; maze arongera abasaba gutanga 1000frw yo kubaka icyumba cyo gukoreramo.
Amafaranga yo kubaka ngo yakusanyijwe n’umubitsi w’itorero, ngo agera ku bihumbi magana atatu, akaba yarubatswemo akazu kometse ku rusengero.
Aba bakristo batangaza ko mu gihe bari bategereje ubufasha, batangiye kumva muri bagenzi ba bo ko nta bufasha bazabona kuko ibyo pasiteri yababwiye yababeshyaga, ahubwo yashakaga kubambura amafaranga gusa.
Pasiteri amenye ko hari abamureze mu bugenzacyaha yatangiye kuvuga ko ibyo yakoze bitari mu nyungu z’itorero kuko ajya gushaka abaterankunga mu gihugu cya Kenya yajyanye n’umuvugizi w’Itorero Bishop Liliane, uyu akaba ari n’umugore we.
Icyo gihe Pasiteri yakekaga ko umugore we ari we wamureze kuko batabanye neza kandi ko ari ibibazo by’itorero byabazwa umugore kuko ari we urihagarariye mu mategeko.
Kuva yashyikirizwa Polisi, twagerageje kuvugana n’umugore w’uwo mupasiteri, bwa mbere atubwira ko ari mu muhanda urimo imodoka nyinshi, ubundi yanga kwitaba telefoni.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|