Karongi: Abaturage bihangiye umuhanda mushya ufite uburebure bwa kilometero eshatu n’igice
Abaturage bo mu Murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi bihangiye umunda mushya ufite uburebure bubarirwa muri birometero bitatu n’igice mu Mududugudu wa Rwamiko mu Kagari ka Ryamuhanga mu rwego rwo kunoza imiturire no kugira uruhare mu kwiyegereza no kongerezwa ibikorwa remezo.
Uyu muhanda bawuhanze mu gikorwa cy’umuganda udasnzwe tariki 07/05/2014 wari wahurije hamwe abaturage bose bo mu Murenge wa Mubuga. Abaturage bawitabiye bavuga ko kuba umurenge wose wahahuriye byatumye bahanga umuhanda munini kandi mu gihe gito.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko bishimiye kugira uruhare mu gikorwa nk’iki kandi bakaba bavuga ko babonye ko byose bishoboka igihe bahurije hamwe ingufu.

Bakinahe Jean Paul, umwe mu baturage, yagize ati “Harimo iterambere kuko abantu bagenderana kandi n’abafite inyubako nziza zikagaragara kandi bigafasha n’abafite ibinyabiziga kugera ku ngo zabo nta kibazo.”
Bakinahe akomeza avuga ko asubije amaso inyuma akareba umuhanda bahanze asanga bishimishije cyane kandi akavuga ko adashidikanya ko uzabafasha kugera ku rindi terambere. Agira ati “Kuba nagize uruhare mu gikorwa nk’iki biranshimije cyane kuko n’ubundi abaturage nitwe maboko y’igihugu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ryamubuga bahanzemo uyu muhanda, Ntihemuka Samuel, we avuga ko bazakomeza guhanga ibindi bikorwaremezo kuko ngo kimwe kigenda gikurura ikindi.
Agira ati “Aha hantu hari hasanzwe umudugudu ariko hari n’ibibanza bikase bitari byubakwa kandi tugiye no kuhakata ibindi bibanza hagemo amazu menshi meza kandi tuhageze n’amazi n’amashanyarazi kuko ahari umuhanda amashanyarazi ahita ahagera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Hakizimana Sebastien, na we wakoranye n’aba baturage umuganda avuga ko igikorwa bakoze gifite agaciro gakomeye karenze amafaranga bashobora gutanga.
Yagize ati “Iki gikorwa mukoze uwavuga muzane amafaranga yo gukora umuhanda ungana gutya ntaho mwayakura.”
Hakizimana yabasabye gukomeza gukunda umurimo no gukora umurimo unoze bazirikana ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|