Kigali: Umuntu yarasiwe mu mujyi rwagati acyekwaho ubujura
Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri tariki 06/05/2014, umuntu ucyekwaho ubujura yarasiwe mu mujyi wa Kigali hafi ya banki ya Kigali ubwo polisi yamubonaga ashaka kwiba ibintu mu modoka yagerageza kumufata akiruka.

Uyu musore bivugwa ko yitwa Kirabura ngo yari agiye kwiba ibintu mu modoka yari ihagaze muri feu rouge zo haruguru ya SIMBA supermarket polisi imubonye iramwirukankana ishaka kumufata aranga bituma araswa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Mwiseneza Urbain, yatangarije ikinyamakuru Umuseke ko uwo muntu ari umujura wari usanzwe ashakishwa na Polisi.

Nyuma yo kuraswa isasu mu rubavu, uwo muntu yahise ajyanwa kwa muganga agihumeka.

Kigali Today
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
uriya mujura warashwe yari yararembeje abaturage pee ,ariko polisi ya ruhango nayo irebereho uko abandi bakora kuko abajura bari ahitw GTWE/RUHANGO baratujigirije pee :hari WILLIAM uvuye IWAWA yatumaze ,UWITWA MUSHINWA, GASWIKIRI,MITRAYEZE,Aba bose bafatwa buri gihe polisi ikabarekura none batumaze nta munyeshuri utwara tel.ninjoro bagutera icyuma bakayitwara,ahari SSP MWISENEZA aje ruhango twahumeka.
Uwabigenza gutyo n’i Kamembe, ibisambo byiba no kumanywa y’ihangu.
Mu Rwanda hari inZara iteye ubwoba. Nibahashye ibisambo, ariko umuti urambye ni ugushakira rubanda imirimo ibatunze
Police yakoze ibyari bimaze iminsi byifuzwa nikomereze aho kandi ijyenze ityo no kuri ba Kabuhariwe mu kunyereza ibyo rubanda iba yagezeho yiyishye akuya.
ahubwo iyaba barasaga benshi ntabwo murwanda twifuza kubera nka za nairobi aho wibwa bose babireba wanavuga ngo baranyibye ugakubitwa nkigisambo.police komerezaho.