Kigali: Umuntu yarasiwe mu mujyi rwagati acyekwaho ubujura

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri tariki 06/05/2014, umuntu ucyekwaho ubujura yarasiwe mu mujyi wa Kigali hafi ya banki ya Kigali ubwo polisi yamubonaga ashaka kwiba ibintu mu modoka yagerageza kumufata akiruka.

Yarasiwe imbere ya BK ku muhanda umanuka ahitwa ku iposita.
Yarasiwe imbere ya BK ku muhanda umanuka ahitwa ku iposita.

Uyu musore bivugwa ko yitwa Kirabura ngo yari agiye kwiba ibintu mu modoka yari ihagaze muri feu rouge zo haruguru ya SIMBA supermarket polisi imubonye iramwirukankana ishaka kumufata aranga bituma araswa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Mwiseneza Urbain, yatangarije ikinyamakuru Umuseke ko uwo muntu ari umujura wari usanzwe ashakishwa na Polisi.

Polisi ivuga ko uwarashwe ari umujura wari usanzwe ushakishwa.
Polisi ivuga ko uwarashwe ari umujura wari usanzwe ushakishwa.

Nyuma yo kuraswa isasu mu rubavu, uwo muntu yahise ajyanwa kwa muganga agihumeka.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 5 )

uriya mujura warashwe yari yararembeje abaturage pee ,ariko polisi ya ruhango nayo irebereho uko abandi bakora kuko abajura bari ahitw GTWE/RUHANGO baratujigirije pee :hari WILLIAM uvuye IWAWA yatumaze ,UWITWA MUSHINWA, GASWIKIRI,MITRAYEZE,Aba bose bafatwa buri gihe polisi ikabarekura none batumaze nta munyeshuri utwara tel.ninjoro bagutera icyuma bakayitwara,ahari SSP MWISENEZA aje ruhango twahumeka.

bweramana/ruhango yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Uwabigenza gutyo n’i Kamembe, ibisambo byiba no kumanywa y’ihangu.

alias yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Mu Rwanda hari inZara iteye ubwoba. Nibahashye ibisambo, ariko umuti urambye ni ugushakira rubanda imirimo ibatunze

Karasanyi yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Police yakoze ibyari bimaze iminsi byifuzwa nikomereze aho kandi ijyenze ityo no kuri ba Kabuhariwe mu kunyereza ibyo rubanda iba yagezeho yiyishye akuya.

mupenzi yanditse ku itariki ya: 6-05-2014  →  Musubize

ahubwo iyaba barasaga benshi ntabwo murwanda twifuza kubera nka za nairobi aho wibwa bose babireba wanavuga ngo baranyibye ugakubitwa nkigisambo.police komerezaho.

muti yanditse ku itariki ya: 6-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka