Umutoza mukuru w’Amavubi azamenyekana kuri uyu wa gatanu

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda rizashyira ahagaragara umutoza mushya mukuru w’ikipe y’igihugu amavubi ku wa gatanu tariki 9/5/2014, uzaba afite inshingano zo kugera kure hashoboka mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha, no gutegura neza igikombe cya CHAN kizabera mu Rwanda muri 2016.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 7/5/2014, Umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Kayiranga Vedaste, yavuze ko bari basabwe akazi n’abatoza benshi, ariko babifashijwemo n’inzego zibishinzwe zirimo abatoza, abayobozi mu bya ketikine ndetse na minisiteri y’imikino, bafashemo barindwi bagomba kuvanamo umwe kuri uyu wa gatanu.

Abo batoza barindwi ni Stephen Constantine w’Umwongereza, Peter James Bruteher, Umunya Serbia Ratomir Dujkovic wahoze atoza Amavubi akanayajyana mu gikombe cya Afurika muri 2004, Paul Pedro Lopez wo muri Portugal, umunya Denmark Kim Paulsen wahoze atoza Tanzania, Desi Curry na Ivica Todorov, umunya Serbia utoza ubu utoza ikipe yitwa AS Manga sport yo muri Gabon.

Amavubi amaze iminsi atitwara neza, arahabwa umutoza mushya kuri uyu wa gatanu.
Amavubi amaze iminsi atitwara neza, arahabwa umutoza mushya kuri uyu wa gatanu.

Umutoza uzahabwa akazi muri bo azungirizwa na Casa Mbungo André na Masahami Vincent, bamaze no guhamagara abakinnyi 25 batangiye imyitozo bitegura gukina na Libya tariki 18/5/2014 i Tunis mu rwego rw’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Mu bandi batoza bifuzaga gutoza Amavubi, harimo Didier Gomes da Rosa wahoze atoza Rayon Sport, na Luc Eymael utoza Rayon Sport ubu, ariko bakaba bataratoranyijwe mu batoza barindwi ba nyuma.

Umutoza uzasimbura Eric Nshimiyimana wari umaze iminsi atoza Amavubi, arasabwa na FERWAFA kongera kugarurira ikipe y’igihugu icyizere mu Banyarwanda, ikongera ikabona intsinzi, kuko imaze igihe yitwara nabi ndetse n’amarushanwa yitabira ntirenge umutaru, bikaba byaratumye isubira inyuma cyane ubu ikaba iri ku mwanya wa 129 ku rutonde rwa FIFA.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka