Nyamasheke: Yimanitse mu mashanyarazi ahinyuza ko yagezemo
Bwa mbere mu mateka amashanyarazi agera mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, umugabo w’imyaka 29 Nzigiyimfura Esron byamugoye kwemera ko amashanyarazi ashobora kugera iwabo niko gusimbuka yinaganika ku nsinga z’amashanyarazi ahita yitaba Imana, nk’uko ababirebaga babyemeza.
Ngo hari hashize iminsi ibiti bitwara amashanyarazi bigeze mu murenge wabo ariko amashanyarazi atarabageraho, muri iyo minsi hari abaturage batemye igiti kigwa ku nsinga bituma insinga zireduka ziragarega hasi, byatumye rero bongera kuzizamura ariko ntizagera hejuru cyane.
Ku gicamutsi cyo ku wa kabiri tariki 06/05/2014 nibwo EWSA yamanyesheje ko umuriro uri bugere mu murenge wabo nabo babimenyesha abaturage, nyamara nyakwigendera Nzigiyimfura bimugora kubyumva kugeza yikoreye mu nsinga ahita apfira aho ngaho; nk’uko bisobanurwa na Nkundabarama Jean Claude uyobora umurenge we Karambi.
Abisobanura agira ati “uyu mugabo witabye Imana yaje ahinyuza ko umuriro wagezemo barabimubwira yanga kubyumva, niko gusimbuka yinaganika ku nsinga ahinyuza ko koko amashanyarazi yamugezeho ahita apfira aho ngano”.
Nyuma yo kumugeza kuri post de Sante ya Kivugiza nyakwigendera yahise ashyingurwa, akaba asize umugore n’abana.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|