Ikigo cy’imisoro ngo kigiye gukaza ingamba kuko intego itarimo kugerwaho 100%
Nyuma y’uko intego ya miliyari 782.5 z’amafaranga y’u Rwanda ngo itarimo kugerwaho kandi hasigaye amezi abiri gusa ngo umwaka urangire, Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA), cyavuze ko kigiye gushyira imbaraga mu kugenzura no guhana abadashaka gutanga imisoro.
Rwanda Revenue Authority ivuga ko yageze ku gipimo cya 95.3% cy’intego yari yihaye mu mezi icyenda ashize y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014, aho yakiriye amafaranga angana na miliyari 554.3 RwF, mu gihe intego ngo yari iyo kubona miliyari 581.5 RwF.
Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Richard Tusabe yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 08/5/2014, ko impamvu zateye kutagera ku ntego 100%, zirimo kutazamuka k’ubukungu bw’Igihugu ku kigero cyari cyitezwe cya 7.6% (ngo bwazamutse kuri 4.6% gusa), kugabanuka kw’amafaranga y’inkunga byatumye Leta itabona amafaranga yo gutanga amasoko ku bashoramari.
Akomeza avuga ko habayeho igabanuka ry’ubwiyongere bw’ibitumizwa hanze ryari ku kigero cya 12.9% bagereranyije na 17.8% mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka ushize wa 2012-2013, aho ngo byatewe n’uko abagura ibintu (akaba aribo basora) ngo babaye bake, cyane cyane abagura imodoka zabo bwite.

Banki nazo ngo ntizabonye amafaranga ahagije yo kuguriza abifuza gutangiza ibikorwa (bisoreshwa), bitewe n’uko abagomba kuzishyura nabo ngo bagiye bahomba ntibubahirize amasezerano; ndetse ko Leta yagiye isonera imisoro ku bikorwa bitandukanye, nk’uko Rwanda Revenue Authority ikomeza isobanura impamvu z’ibura ry’umusoro yifuzaga.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyashyizeho amatsinda y’abantu arimo kugenzura niba abacuruzi bitabira gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi (Electronic Billing machine), ku buryo abatarazikoresha ngo batangiye kubihanirwa.
Amatsinda y’abakorera Rwanda Revenue Authority (ifatanyije na Polisi y’Igihugu), ngo ari no kuri za bariyeri n’imipaka, aho abatwara ibicuruzwa ngo bazajya batungurwa no kubapakuruza ibintu kugirango hamenyekane niba batagize ibyo banga gusorera, nk’uko byasobanuwe na Komiseri Tusabe.
Yavuze kandi ko hashyizweho abagenzuzi mu by’imari bakurikirana niba abikorera bamenyekanisha umusoro nk’uko babisabwa; kandi ko Rwanda Revenue Authority irimo kwishyuza abayifitiye ibirarane bingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 80 RwF, ku buryo ngo nibaramuka batayatanze, bazaterezwa cyamunara imitungo yabo.
Ngo nihiyongeraho kwigisha no gukomeza gusobanura akamaro ko gutanga imisoro, hari icyizere gikomeye cy’uko umwaka utaha uzazana umusaruro uhagije; ariko ngo biracyaruhije guhamya ko intego y’uyu mwaka izagerwaho ku kigero kirenga 100%, nk’uko Komiseri wa RRA yabimenyesheje.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|