Abanyarwanda barasabwa kubyaza umusaruro ibikorwa by’ikoranabuhanga bibegerezwa
Ubwo yatangizaga internet ikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, muri GS Kamabare mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera, Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yasabye Abanyarwanda kubyaza umusaruro ibikorwa by’ikoranabuhanga bigenda bibegerezwa.
Kontineri nini irimo mudasobwa 24 zikoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba niyo yashyikirijwe ubuyobozi bw’ishuri rya GS Kamabare, kuwa 6/5/2014, mu rwego rwo kugirango amashuri atarageraho umuriro w’amashanyarazi nayo atazasigara inyuma mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’uburezi Vincent Biruta yabwiye abanyeshuri ndetse n’abarimu ko aya mahirwe babonye bagomba kuyakoresha maze bateza imbere imyigishirize ari nako babyaza umusaruro ikoranabuhanga begerejwe.
Yagize ati “mugomba gukoresha iyi interinete muhawe mwiyungura ubumenyi, musoma ibitabo binyuranye abandi banditse bityo bikazamura ireme ry’uburezi”.
Avuga ko iyi gahinda igomba kugezwa mu mashuri yose uko ubushobozi buzagenda buboneka, akaba ariyo mpamvu bageze no ku bigo by’amashuri bitaragezwamo umuriro w’amashanyarazi.
Abarimu ndetse n’abanyeshuri nabo baravuga ko iki kigiye gutuma bazamura ireme ry’uburezi.

Niyo mugabo Philemon yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye aravuga ko iri koranabuhanga begerejwe rizabafasha mu myigire y’abo kuko izo mudasobwa bahawe zirimo amasomo menshi.
Ati “izi mudasobwa twahawe zirimo amasomo menshi, nk’icyongereza, ubugenge, ubutabire n’andi kuburyo bizajya bidufasha mu myigire yacu”.
Iri koranabuhanga ngo rije kubafasha kongera ireme ry’uburezi kuko ubusanzwe bigishaga mu mpapuro bityo bikagorana ko abanyeshuri bafata ibyo bize; nk’uko bivugwa na Munyabugingo Clement umwarimu kuri iryo shuri.

Yabisobanuye muri aya magambo: “wambwiraga umunyeshuri mudasobwa ntabashe kuyisobanukirwa kuko atayibona ariko ubu noneho uzajya umubwira ikintu akirebera ndetse abashe no kugikoraho maze bimworohera”.
Igikorwa cyo kwegereza izo mudasobwa zikoresha imirasire y’izuba cyatewe inkunga na sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga Samsung, ikaba ifite gahunda y’uko bitarenze mu mwaka wa 2015 igikorwa nk’iki kizaba kigeze ku bana barenga miliyoni 3 n’igice bo muri Afirika y’iburasirazuba.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|