Ngo hari ibikwiye gukemurwa mbere yuko ibitaro bya Ruhango biba iby’Intara
Mu gihe ibitaro bikuru by’akarere ka Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi biteganywa kuba ibitaro by’intara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’ibi bitaro buravuga ko bugifite ibikoresho bidahagije n’ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo imihanda idatunganye ndetse no kutagira amacumbi y’abaganga.
Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07/05/2014 ubwo minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho yasuraga ibi bitaro mu rwego rwo kureba uko imikorere y’ibi bitaro ihagaze mbere y’uko bitangira gukora nk’ibitaro by’intara y’Amajyepfo.

Nyuma yo gusura ibikorwa by’ibi bitaro, minisitiri Binagwaho yagejejweho zimwe mu mbogamizi zibangamiye cyane ibitaro kugirango bizakore koko nk’ibitaro by’intara, muri ibi hakabamo ibibazo byo kutagira ibikoresho bihagije, umubare w’imbangukiragutabara ukiri muke, ariko cyane cyane ngo hakaba hari ibibazo by’ibikorwa remezo nk’uko byagaragajwe na Dr Valens Habimana uyobora ibitaro bya Kinazi.
Dr Valens yavuze ko ibi bitaro bibangamiwe cyane n’umuhanda w’ibirometero 22 uva mu Ruhango werekeza i Kinazi kuri bitaro ndetse no kutagira amacumbi y’abaganaga.

Minisitiri yavuze ko biteguye gufasha ibi bitaro kugirango bigire ubushobozi buhagije, ariko ku bikorwa remezo nk’umuhanda uva mu mujyi wa Ruhango uza kuri ibi bitaro asaba ubuyobozi bw’akarere ko bwagira icyo bukora bufatanyije na minisiteri y’ibikorwa remezo gukemura iki kibazo.
Twagirimana Epimaque, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere by’akarere, yavuze ko ibi bikorwa byose birimo gutekerezwaho, ku cyerekeranye n’amacumbi y’abaganga akavuga ko bari bategenyije gutanga ibibanza hanyuma abantu bakaba bakwisyira hamwe kugirango bubake aya macumbi.

Ibitaro bya Ruhango byatangiye imirimo yo kwakira abarwayi guhera tariki 28/05/2012, bikoba bikorana n’ibigo nderabuzima 7 byo mu mirenge ine ariyo Kinazi, Ntongwe, Ruhango na Mbuye.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turasakomwatuvuganira,akazu mu bitaro byakinazi gashobora kubyara irondakarere ni ronda bwopko,kagacika .