Rusizi: Imirenge SACCO irashishikarizwa kujya mu ihuriro AMIR

Abacunga mutungo w’ibigo by’imari biciriritse byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa kujya bagaragaza inzitizi bahura nazo mu kazi ka bo ka buri munsi kugirango ibigo by’imari bahagarariye bitangwa mu gihombo.

Ibyo babisabwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), Nzagahimana Jean Marie Vianney, aho yavuze ko iri huriro rifitiye akamaro kanini ibyo bigo aho babasha kubakorera ubuvugizi mu bibazo bahura nabyo bitaragwa mu gihombo.

Ihuriro AMIR kandi ngo risubiza ibibazo byinshi ibi bigo bihura nabyo ari nayo mpamvu basabwe kugaragaza ibibazo bafite kugirango bishakirwe ibisubizo binyuze muri iryo huriro.

Abacunga mutungo b'ibigo by'imari biciriritse barasabwa gucunga neza umutungo wa rubanda babitse.
Abacunga mutungo b’ibigo by’imari biciriritse barasabwa gucunga neza umutungo wa rubanda babitse.

Aba bacunga mutungo bijejwe ko ikoranabuhanga iri huriro rifite ryakuye mu bindi bihugu by’ibituranyi ngo rizajya ribafasha kumenya uko buri ikigo cy’imari gihagaze ibyo binatume babasha kubagira inama ku bijyanye n’imikorere yabo.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya AMIR arasaba abacunga mutungo b’imirenge sacco 416 yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke guharanira kujya mu ihuriro ryabo dore ko kurijyamo bidasaba kuba bafite amakoro menshi.

Kuba umunyamuryango w’ihuriro AMIR bisaba amafaranga ibihumbi 75 ku bafite ubushobozi buke naho abishoboye ngo ntabwo arenga ibihumbi 400 ariko nanone ngo ashobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye.

Nyuma yo kumva inama n’akamaro k’ihuriro AMIR, bimwe mu bigo by’imari iciriritse birimo iby’imirenge Sacco yose yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bitari basanzwe bakorana n’iri huriro barasanga mu gihe bazaba barigiyemo bizabungura byinshi birimo kubavuganira mugihe bambuwe n’abo baha inguzanyo ari nacyo kibazo bakunze guhura nacyo kibaganisha mu igihombo.

Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya AMIR, Nzagahimana J.M.V., asaba za SACCO kuza mu ihiruro.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya AMIR, Nzagahimana J.M.V., asaba za SACCO kuza mu ihiruro.

Aha akandi yavuze ko iri huriro ribaha ubumenyi ku micingire inoze y’umutungo w’abaturage babikijwe bityo bakaba basanga kurijyamo byaba ingirakamaro kuri za Sacco.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madame Kankindi Léoncie, yavuze ko amahugurwa nk’aya ku bacungamutungo b’ibi bigo bicunze umutungo wa rubanda ari ingirakamaro, aha akaba asanga ibigo bitaratangira gukorana n’iri huriro byaba byiza mu gihe barijyamo.

Kugeza magingo aya ihuriro AMIR rikorana n’ibigo by’imari iciriritse 60 mu gihugu hose, bakaba basaba n’imirenge sacco kujya muri iryo huriro dore ko risanzwe rinabafasha mu bikorwa bitandukanye kuko ibitabo sacco zikoresha ari ibiba byakozwe n’iryo huriro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka