Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rurahamagarirwa gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane telephone mu bikorwa byo kwiteza imbere aho kuyikoresha mu kwidagadura gusa cyaangwa ibitabafitiye umumaro nko kuyitukaniraho n’ibindi.
Abaturage bakoresha umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare bavuga ko guhuza imipaka bizagura ubuhahiranire ndetse bikanashimangira ubuvandimwe hagati y’Abanyarwanda n’abanyamahanga bagana u Rwanda.
Mu gihe abinjiza bimwe mu biribwa bifunze mu mashashi usanga bavuga ko batari basobanukiwe ko amashashi amwe n’amwe abujijwe kwinjizwa mu gihugu, abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) baba ku mipaka bo bavuga ko akenshi abarenga kuri aya mabwiriza ari ababa bayazi atari ukudasobanukirwa.
Valence Harerimana w’imyaka 56 wari utuye mu Murenge wa Karambo mu karere ka Gakenke yabonetse mugitondo cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2014 yitabye Imana, ubwo umuryango we warimo umushakisha nyuma yo kumutegereza bakamubura.
Umuryango w’ubukungu uhuje ibihugu bituriye Ibiyaga Bigari (CEPGL) wamaganiye kure icyemezo cyafashwe n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) cyo kwaka Abanyarwanda amafaranga ya Viza, bakavuga ko iki cyemezo kitubahiriza amahame y’uyu muryango.
Amatara yo ku mihanda agera kuri 80 niyo yapfuye ataka mu mujyi wa Ngoma ku buryo abenshi bavuga ko amatara yapfuye aruta ubwinshi amazima bigatuma n’ayaka ntacyo akimaze gikomeye kuko bitabuza gutera umwijima.
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma bagannye ikigo cy’imari Umurenge SACCO wa Kazo bavuga bari kwiteza imbere babikesha kubasha kuzigama amafaranga babonye akagenda agwira akavamo igikorwa kinini.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi kuri uyu wa mbere tariki 12.05.2014 bahuguwe n’abakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINICOFIN) ku ruhare rwabo mu itorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingego y’imari.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Edward Katumba Wamala ashimangira ko umugabane w’Afurika, by’umwihariko Akarere k’Ibiyaga Bigari gafite ibibazo by’ingutu bigomba gukemurwa n’Abanyafurika ubwabo aho gutegereza abazungu.
Umuntu umwe yitabye Imana abandi batatu barakomereka ubwo imodoka y’ivaturi ifite ibirango by’uburundi (AA.7657 BU) yakoraga impanuka ahagana mu masaa kumi nimwe n’igice za n’imugoroba tariki 12/05/2014 mu karere ka Rusizi.
Mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Gicumbi yateranye tariki 12/5/2014, umuyobozi w’intara y’Amajyarugu, Bosenibamwe Aime, yasabye abayobozi kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage bayobora.
Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today ivuga uburyo abaturage batuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bafite umwihariko wo kubakisha imbaho ziva mu biti, bakemeza ko babiterwa n’uko ubutaka bwabo butameze neza ngo babwifashishe babumba amatafari ariko bakanavuga ko inzu z’imbaho zikomera kurusha izindi, abahanga (…)
Kuba abahinzi b’ingano batarahawe imbuto y’indobanure ihagije kandi ku gihe nk’uko bisanzwe ngo bishobora kuzatuma umusaruro w’ingano muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2014 B utaba mwiza, kubera ko abaturage batahingiye igihe kandi abenshi bagatera iyo bishakiye ishobora kuba idatanga umusaruro ushimishije.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Murunda n’akarere ka Rutsiro muri rusange barishimira ko muri ibyo bitaro bimwe rukumbi mu karere kose huzuye inyubako nshya n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gusuzuma ibizamini, ibyo bikazagira uruhare mu kunoza serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri ibyo bitaro.
Mu gihe abaturage b’utugali twa Rugarama ya 2 mu murenge wa Musheli n’aka Bwera mu murenge wa Matimba bakoresha amazi yo mu kizenga (valley dam)kiri mu mudugudu wa Karuca basaba kwegerezwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bwo buvuga ko ihuriro One Family rizakemura iki kibazo.
Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Musanze, Mugenzi Jerome, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 12/05/2015 yashyikirije Perezida w’Inama Njyanama ibaruwa isaba kwegura ku mirimo ye.
Mu gihe isi yose yibuka umuhanzi wabaye igihangange mu njyana ya reggae, Bob Marley, benshi babivuga ku buryo butandukanye gusa bagahuriza ku kamaro k’ubutumwa Bob Marley yasize ku isi burimo guca bugufi, gukundana, no gukora cyane akazi kandi ugakunda.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko inka zimaze kugabirwa imiryango itishoboye yo muri ako karere, muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda, zibarirwa mu 62230.
Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushyizeho umurongo wa telefone utishyirwa, ubwo buyobozi buvuga ko wagize akamaro mu kubungabunga umutekano ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage.
Birindwa Kajibwami François na Kalinda Jean Viateur bari basanzwe ari abadiyakoni mu muryango w’abarogasiyonisite (Pères rogationistses du Coeur de Jésus) bahawe isakaramentu ry’ubusaserodoti kuri iki cyumweru tariki 11/05/2014 muri Diyoseze gatulika ya Cyangugu.
Ababumbyi b’amatafari n’amategura babumbira mu gishanga cya Nyarubuha, mu murenge wa Cyungo, ngo basanga umurimo w’ububumbyi warabafashije kugera kuri byinshi mu bijyanye no kwiteza imbere, babikesha ubu bubumbyi.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora (NEC) irateganya ko mu mwaka wa 2017 izaba yarashyizeho uburyo abantu bashobora gutora bakoresheje telephone na internet, nyuma yo gusanga hari Abanyarwanda benshi cyane ababa hanze bagiye bacikanwa no gutora bitewe no kuba nta ambasade ziri aho bari.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke barinubira uburyo abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi zikorera muri uwo muhanda bigiza nkana bagatwara umubare urenze uwo bemerewe gutwara (gutendeka).
Hakizimana Froduald w’imyaka 30 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Rugali B mu kagali ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yapfuye yiyahuriye iwe mu nzu nyuma y’uko umugore we yari amaze hafi ukwezi yahukaniye iwabo.
Ikipe ya APR Volleyball Club mu bagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu bagore, zikomeje kuza ku isonga muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kwitwara neza zigatsinda amakipe zihanganye mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki 10/5/2014.
Nyuma y’aho komisiyo y’igenzura y’inama njyanama y’akarere ka Rusizi igaragaje ibyavuye muri raporo ku makosa yakozwe mu iyubakwa ry’urwibutso rwa Nyarushishi abajyanama bayo bifuje ko abakoze amakosa yatumye uru rwibutso rudindira bazagaragazwa kugirango ikosa ritazitirirwa akarere kose.
Bamwe mu batuye ibyaro bavuga ko bagenzi babo baka inguzanyo mu mishinga batanga muri za SACCO cyangwa mu zindi banki, akenshi zihombya n’umuco wo gutsirika izo nguzanyo babanza kunyweraho make inzoga hamwe n’inshuti zabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko mu gihe habura ukwezi n’igice kugira ngo umwaka wa 2013-2014 urangire, abaturage bagera kuri 81.5% ari bo gusa babashije gutanga ubwisungane mu kwivuza, ari na bwo bubahesha uburenganzira bwo kubona serivise z’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta.
Abaturage benshi bo mu karere ka Ruhango bashimishijwe no kubona abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ubwo iryo rushanwa ryagezwaga muri ako karere bwa mbere tariki 10/05/2014.
Nyuma y’aho baganiriye n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imali biciririrtse mu Rwanda (AMIR), abayobozi ba SACCO mu karere ka Gisagara bavuga ko kwishyira hamwe n’ibindi bigo by’imari bisanzwe biba muri iri ishyirahamwe bizafasha za sacco kubona umuti w’ibibazo zihura nabyo.
Amakipe ane azavamo imwe itwara igikombe cya shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru uyu mwaka, yamenyekanye nyuma y’imikino ya ¼ cy’irangiza yahuje amakipe umunani yitwaye neza kurusha ayandi muri shampiyona y’abagore.
Gakwaya Olivier wari umunyamabanga n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport yamaze guhagarika ako kazi ku mpamvu avuga ko ari ize bwite nk’uko abayobozi b’iyi kipe babivuga.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy aravuga ko kuba mu Rwanda hari ikibazo cy’akarande cya ba rutahizamu aribyo byatumye ikipe atoza inganya ubusa ku busa na Gabon mu mukino ibihugu byombi byakiniye i Kigali.
Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Rusizi bashyizeho ihuriro ry’amakoperative y’abo kugirango babashe kwiteza imbere bifatika bashyize hamwe kandi n’ibibazo bahura na byo bikabasha gukemukira hamwe hatagiye hakemuka ibibazo bya koperative zimwe ngo izindi zisigare kandi bose, urebye bahura n’ibibazo bimwe.
Abajura binjiye mu nzu y’uwitwa Emriye Celebi utuye i Istanbul mu gihugu cya Turquie bamwiba mudasobwa, kamera (camera) ndetse na apareye (appareil) ifotora, ariko aho bamenyeye ko bari bibye ufite ubumuga barabigarura ndetse basiga banamwandikiye.
Muri Kaminuza y’u Rwanda , Ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi bw’abantu rya Nyamishaba mu Karere ka Karongi ku mugoroba wa tariki 10/05/2014 bari mu muhango wo kwibuka abantu babarirwa mu bihumbi bitatu baguye muri icyo kigo ndetse no mu Kiyaga cya Kivu mu gihe cya Jenoside.
Ibiyege ni ibintu bimeze nk’ibihumyo byimeza ku gasozi ariko biboneka cyane cyane mu gihe cy’imvura bikaba bitaribwa kubera uburozi bwabyo byifitemo bwakwangiza ubuzima bw’abantu ndetse bukagira na virusi yitwa milidiyo byanduza igihingwa k’ibirayi.
Umuryango uharanira imibereho myiza y’abaturage (Society for Family Health) woroje inka imiryango ibiri y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.
Havugimana Erasto ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 uvuka aho bita mu Kagera mu murenge wa Bushekeri, avuga ko yarebye agasanga nyuma yo guhinga nta kindi yakora cyatuma abeshaho umuryango we uretse kuririmba no gushimisha abantu.
Ikipe ya Sunrise FC yakinaga mu cyiciro cya kabiri, yatsindiye kujya mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezerera Bugesera FC muri ½ cy’irangiza ku wa gatandatu tariki ya 10/5/2014 mu mukino wabereye i Rwamagana.
Mu karere ka Bugesera hatangiye ikigo gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba cyitwa Mobisol Rwanda Limited kikaba kije kunganira EWSA mu gutanga amashanyarazi.
Abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke na Rusizi bagira imyubakire utasanga ahandi bitewe n’uburyo babyumva n’imiterere y’ako karere nk’uko babivuga.
Mu karere ka Rutsiro ku wa gatanu tariki 09/05/2014 habaye umuhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa ubutumwa butandukanye bugamije gukangurira abana kuba intwari, gukundana no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Abatuye akarere ka Ruhango bishimiye irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) ryageze bwa mbere mu karere ka bo tariki 10/05/2014 maze bashimishwa cyane no kuba babashije ku gura Primus nini ku mafaranga 500 kandi isanzwe igura 700.
Mu masangano y’umuhanda uva i Kigali werekeza i Rusizi n’umuhanda wa kaburimbo werekeza i Nyamasheke , aho bita ku Buhinga, uhasanga abasore benshi bamwe bafite udutabo tw’amatike abandi bafite imbuto bagurisha, mu gihe abandi baba biruka ku bagenzi bababaza aho bashaka kujya (aba bitwa abakatsi).
Nyuma y’amezi agera kuri atandatu, igihugu cya Sudani y’Amajyepfo kiri mu ntambara hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba, ku munsi w’ejo tariki 09/05/2014 Prezida Salvar Kiir n’uwari Visi Prezida we Riek Machar bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara.
Umuhanzi kazi wamenyekanye cyane ku ndirimbo fata fata Teta Diana aratangaza ko mu minsi ya vuba indirimbo ye Kata izaba yasohotse mu mashusho, mu cyumweru gitaha ikaza yageze ku bakunzi be.