Ngoma: Arahakana ko atiyahujwe nuko umugore we amuca inyuma
Mbarushimana Jean Pierre w’imyaka 44, utuye mu murenge wa Kibungo, akagari ka Cyasemakamba, umudugudu w’Amarembo,Akarere ka Ngoma, arahakana amakuru yari yamuvuzweho ko yari yiyahuye kubera ko umugore we amuca inyuma.
Uyu mugabo w’abana abatatu yakuwe mu kagozi kuri uyu wa 05/05/2014 mu cyumba cye nyuma yo kubeshya abana be ko agiye kubamanikira inzitiramibu ubundi bakumva ataka bagahuruza.
Impamvu yateye uyu mugabo ntiramenyekana ariko uyu mugabo ahakana amakuru yari yavuze ko yiyahuye kubera ko umugore we amuca inyuma.
Umunyamabanga w’Akagari ka Cyasemakamba, Baganizi Frederic, yatangaje ko uyu mugabo ngo yavuye mu mujyi wa Kibungo afite umugozi, asanga umwana mu rugo (muri salo y’inzu) maze amubeshya ko ngo agiye kubamanikira inzitiramibu mu cyumba cy’uburiri.
Nyuma y’umwanya muto uyu mugabo ngo waninjiye mu cyumba agahita afunga, umwana yaje kumva ataka maze ahita atabaza abaturanyi baje bamena urugi basana yimanitse bamukuramo atarapfa ajyanwa kwa muganga yitaweho n’abaganga kuburyo yahise agaruka iwe.
Ku murongo wa terefone, uyu mugabo Mbarushimana Jean Pierre yahakanye amakuru avuga ko yaba yari yiyahuye kubera ibibazo by’uko umugore we amuca inyuma maze yemerera umuyobozi w’aka kagali kumubwira impamvu bari kumwe amaso ku maso. Kugera ubwo twatunganyaga iyi nkuru bari batarabonana.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwomusore ahanwe kuko niwe wize ntiyakangisha ngo barumvikanye imyaka 17,,,, usibye ko abubu ni danje .