Gicumbi: Afunzwe akekwaho gusambanya ku gahato umugore utwite inda y’amezi 8

Umugabo witwa Ntakarutinka afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi akekwaho gusambanya ku gahato umugore wo mu murenge wa Byumba utwite inda y’amezi umunani.

Uyu mugore avuga ko yari avuye gushaka umuti witwa inkuri abagore banywa batwite ubwo yararimo ataha azamuka umusozi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zishyira saa moya kuwa 6/5/2014 yagiye kumva umuntu aramusingiriye maze ahita amujya hejuru.

Yaje gutaka atabarwa n’undi mugabo nawe warurimo azamuka muri iyo nzira maze uwo Ntakarutinka arikanga ahita yiruka. Muri uko kwiruka ariko yagize ibyago byo kuhata inkweto yari yambaye, nuko uwo watabaye uwo mugore arazitoragura nibwo uwo mugore atangiye kubatekerereza ibyamubayeho.

Akiri kubabwira inkuru y’ibyago ahuye nabyo nibwo babonye umugabo uzamutse yambaye amasogisi yonyine afite n’urukweto rumwe rw’uwo mugore mu ntoki.

Ngo uwo mugore akimukubita amaso yahise amenya ko ariwe waruri kumusambanya nibwo amweretse abari bamutabaye. Ati “nkimukubita amaso nahise mbabwira ngo ni uyu umfashe ku ngufu.”

Abari batabaye uyu mugore batangiye kumuhata ibibazo bamubaza naho inkweto ze ziri Ntakarutinka Mose yahise atangira kubarwanya ariko biranga biba iby’ubusa birangira bamugejeje mu nzego za polisi.

Hakozwe ubutabazi bw’ibanze bwo kugeza uyu mugore kwa muganga kugirango ahabwe imiti y’ibanze imurinda kuba yakwandura indwara zifata imyanya ndangagitsina no gukumira kuba yakwanduzwa ubwandu bw’agakoko gatera SIDA no kumufasha gupimwa kugirango koko barebe niba yasambanyijwe ibimenyetso bitarasibangana’ nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murama Niyongira Dative.

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yari itegereje ibisubizo bya muganga kugirango ishyikirize urukiko uyu Ntakirutinka cyangwa se arekurwe mu gihe ibizamini bya muganga bigaragaje ko uyu mugore atahohotewe.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 4 )

uyu mugabo ahanwe tutitaye kubisubizo bya muganga kuko igisubizo cyiza ari ikimenyetso simusiga ariko hari ibindi byagendeweho kuko no gukubita umugore byonyine n’icya gihanwa namategeko.gusa habanze hakorwe iperereza rihambaye harebwe niba uyu mugabo ntacyo yaba yapfaga nuyu muryago kuko no kubeshyerwa bibaho.

TWAGIRUMUKIZA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Viol c’est la pénétration du sexe masculin dans le sexe féminin en dehors de ça on ne parle cette infraction,le viol doit être prouvé par un docteur compétent suivant des examens du laborantin!en dehors de la précédente situation on parle de l’attentat a la pudeur mais suivant les évidences non susceptibles d’être renversées!

gafigi yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

none se igisubizo cya muganga nicyo cyemeza gusa ko umuntu yahohotewe? ahubwo numvaga harebwa nibindi bimenyetso icya muganga nacyo kikaba kimwe mu bindi bimenyetso byashingirwaho hakurikijwe na iperereza rya polisi tutirengagije nabatangabuhamya ubwabo. ariko muganga wenyine siwe ukwiye gushingirwaho gusa cyane ko uwo wahohotewe ari umuntu mukuru usanzwe akora imibonano mpuzabitsina. courage kuri uyu muryango wagize iki kibazo cyo guhohoterwa kuyu mubyeyi.

Alphonsine yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Ariko ndumva n’iyo ibizamini byagaragaza ko atahohotewe (ko uwo mugabo atashoboye kugera ku mugambi we), ndibaza ko adakwiye guhita arekurwa ahubwo ko hari igihano akwiye kuko niba yarahasize inkweto nawe agatwara urukweto rw’uwo mudamu c’est que hari umugambi mubisha yari afiite n’ubwo yaba atabashije kubigeraho!ndibaza ko adahanwe haba harimo ikintu kitari cyiza!!! kuba yaba yarabigerageje byonyine byakabaye bikwiriye guhanirwa kuko les consequences psychologiques ntizabura kuri uwo mugore wenda kwibaruka!!!

Love yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka