Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko hakenewe amafaranga agera kuri Miliyoni 40 kugira ngo gashobore kubakira abanyarwanda kakiriye birukanywe muri Tanzaniya.
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tudafite ibikorwaremezo ariko ubuyobozi buri gushakisha uburyo bwakemura iki kibazo. Ni muri urwo rwego akarere kagiye kubaka amahoteri atandukanye ariko iyabimburiye izindi yatinze kuzura kubera ikibazo cy’amafaranga.
Iyo ugeze mu nkengero z’isoko rya Muhanga no hanze yaryo imbere y’amazu y’ubucuruzi, usanga abagore badanditse ku butaka imboga n’imbuto. Abandi bacururiza mu kajagari bavugwa ni abadandika ibyo kurya n’ibyo kwambara mu nkengero z’isoko rya Muhanga ndetse n’abacururiza mu muhanda.
Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe, akaba n’imboni y’akarere ka Rubavu muri guverinoma, yashimiye abaturage bo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu kubera umuhate bagira mu kongera umusaruro uva mu byo bakora, bitandukanye n’amateka yigeze kuranga uyu murenge mu gihe cy’intambara y’abacengezi.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umukinnyi w’umunya Côte d’Ivoire, Salomon Kalou w’imyaka 29, wakiniye Chelsea akitwara neza akayivamo ajya muri Lille mu Bufaransa wanayitsindiye ibitego 30 mu mikino 67 yayikiniye, yavuye muri iyi kipe yerekeza muri Hertha Berlin yo mu Budage azakinira imyaka 3.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Rusizi bagifite ingeso yo gusabiriza barasabwa kuyicikaho, bagafatanya n’abandi kwibumbira mu makoperative kugira ngo babashe kugerwaho n’ubufasha baba bakeneye bitagoranye.
Umuryango wa Karangwa Alon utuye mu mudugudu wa Rwezamenyo mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, uratabaza inzego zitandukanye kuwutabara kubera ikibazo cy’ibitero bimaze iminsi bishaka guhita umuryango we.
Nyuma y’uko Intara y’Iburasirazuba igaragaye ku isonga mu buriganya n’imikorere mibi y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka ushize wa 2013, abashinzwe uburezi muri iyi Ntara bose barasabwa kurwanya iyi sura mbi yabagiyeho, baharanira ubunyangamugayo mu gufasha abana gukora neza ibizamini.
Umwana w’imyaka 17 wo mu Kagali ka kabilizi, Umurenge wa Gacaca arakekwaho kwica umuvandimwe we w’imyaka 14 amukubise imigeri bapfuye avoka zo kurya kuwa mbere tariki 01/09/2014 .
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Young Volunteers” rurakangurirwa kugira uruhare mu kubaka igihugu ariko ibyo bazabigeraho nibabanza guhinduka bo ubwabo, kandi bagashyira imbaraga nyinshi mu guhindura aho batuye by’umwihariko bagenzi babo kugira ngo igihugu kibe cyiza (…)
Igihe urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo rwagombaga kuzurira cyongeye kwigizwa inyuma kuko ngo ruzaba rwuzuye mbere y’uko ukwezi k’ukwakira kurangira mu gihe rwagombye kuba rwaruzuye umwaka ushize, igihe n’ubundi cyakomeje kwimurirwa mu mezi ya Mata na Kamena uyu mwaka.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke, tariki 02/09/2014, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Dr Nzahabwanimana Alexis, yasabye ko ahantu hatanoze mu iyubakwa ry’umuhanda uva Nyamasheke ugana i Karongi, hakosorwa kugira ngo inenge zashoboka zibashe (…)
Abashoramari bagize ihuriro ryitwa Rwanda National Dairy Platform (RNDP) ry’aborozi, abatunganya amata (mu nganda) n’abashinzwe kuyakwirakwiza mu gihugu, bafite impungenge ko kuba Abanyarwanda batanywa amata mu buryo buhagije, bikomeza gutuma bagira imirire mibi ndetse ngo abo bashoramari bakaba bagenda bahomba uko iminsi (…)
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative akora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu buvuga ko igabanuka ry’isambaza ryatewe n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’Abanyekongo bakoresha iyo mitego itemewe mu gihe abacuruzi batunga agatoki abo bayobozi bavuga ko aribo ba nyirabayazana w’icyo kibazo.
Umusore witwa Nshimiyimana Félicien utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera yariye amandazi 10 manini bari bamutegeye arayamara ntiyagira ikibazo na kimwe agira, maze yegukana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri bari bamwemereye.
Abanyeshuri biga mu bigo byigisha imyuga kimwe n’abarimu babo, bavuga ko Abanyarwanda batari bakwiye gukomeza kwibwira ko ibikoresho byiza ari ibikorerwa hanze y’u Rwanda gusa, kuko ngo no mu Rwanda hari ibihakorerwa kandi byiza kurusha n’ibitumizwa mu mahanga.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, aherekejwe n’abakozi bashinzwe iby’ubuhinzi, aragirira uruzinduko mu turere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza, aho asura abahinzi b’imyumati, arabagira inama yo kuyirandura bagahinga ibindi bihingwa, kuko yajemo uburwayi budashobora gutuma yera.
Kurangwa n’indangagaciro zikwiriye umuyobozi, kwirinda ibikorwa bibangamiye umudendezo w’umunyarwanda no kurwanya ibiyobyabwenge, ni byo byasabwe abagize urwego rushinzwe gufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2014 ubwo batangiraga inshingano zabo ku mugaragaro.
Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bemeza ko abagabo babo bamaze gucengerwa na gahunda ya leta yo kutarenza umugore umwe ku buryo ingo nyinshi zitakigaragaramo abagabo baharika abagore babo, bikaba kandi byaranatumye amakimbirane agabanuka mu miryango.
Bitewe n’uko aborozi b’amatungo magufi bakomeje kugaragaza akamaro ubworozi nk’ubwo bubafitiye mu gutuma imibereho yabo iba myiza ndetse no mu iterambere, kuri ubu mu karere ka Nyabihu bagiye kurushaho kubushyiramo imbaraga muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015, hakazibandwa cyane ku nzuki n’inkoko.
Kigali Today (K2D) yagiranye ikiganiro cyihariye n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita ayitangariza byinshi mu buzima bwe kuva ku mirimo ya Leta itandukanye yakoze kugeza ku myidagaduro n’ifunguro akunda.
Urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe rurishimira ikigo rumaze kubakirwa mu Murenge wa Kirehe. Iyi nyubako igizwe n’ibyumba bisaga 20 bizajya bikorerwamo imirimo inyuranye ijyanye no gufasha urubyiruko mu buzima bwarwo bwa buri munsi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu basanga gutanga serivise nziza mu rwego rwose umuntu yaba arimo ari urufunguzo rw’iterambere mu gihugu. Ibi babivuga mu gihe u Rwanda rugenda rwifatanya n’ibindi bihugu muri gahunda z’iterambere zinyuranye, aho abaturage basanga abanyarwanda bakwiye kurushaho gufunguka mu mutwe (…)
Inkuba yakubise abana 10 biga ku ishuri ribanza Umucyo riherereye mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, umunani bajyanywa kwa muganga, babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Abaturage bo mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza bavuga ko bari mu icuraburindi baterwa no kutagira amashanyarazi, kandi utundi tugari bahana imbibe twose tuyafite.
Mu rwego rwo kongera umusaruro uturuka mu buhinzi, urugomero rwa Sagatare ruherereye mu Murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe rumaze gufasha abahinzi mu iterambere rijyanye n’ubwiyongere bw’umusaruro cyane cyane ku gihingwa cy’umuceri.
Abavili, abapolisi n’abasirikare 30 bava mu bihugu umunani by’Afurika y’Iburasizuba, kuri uyu wa mbere tariki 01/09/2014 batangiye amahugurwa ku burenganzira bw’abana no kubarinda mu bihe by’intambara mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko kuba muri aka karere hari umubare w’abaturage bakomeje kuzamura ubukungu bwabo abandi bakazamuka mu byiciro by’ubudehe babarizwagamo, koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO zabigizemo uruhare runini kuko zatumye abaturage bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki kurusha (…)
Abapolisi 140 b’abagore batangiye guhugurwa n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN), ku bijyanye n’uko bazitwara mu kizamini kizatuma bahagararira uyu muryango mu bihugu bitandukanye ku isi mu kubungabunga amahoro.
Abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza batangaza ko umwe mu mihigo bihaye ari ugukoresha imbuga nkoranyambaga (Social Media) bagaragaza ibyiza by’u Rwanda kandi bananyomoza amakuru y’ibihuha akunze kunyuzwa kuri izo mbuga.
Abagabo n’abagore 600 bahoze mu rwego rushinzwe umutekano mu baturage ruzwi nka “local defense” bo mu karere ka Ngoma basezerewe ku mugaragaro maze hakirwa urundi rwego rushya DASSO rugizwe n’abantu 98 bazajya bakorera mu baturage.
Abaturage bo mu mudugudu wa Sangaza, akagari ka Ruhinga, umurenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, bavuga ko gahunda ya “ndi umunyarwanda” yatumye bagira imbaraga mu gushyira hamwe bafasha abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bahatujwe.
Mu giterane bamazemo iminsi ine, abakirisitu bari mu matorero atandukanye mu karere ka Ruhango, baravuga ko bashoboye kuhigira byinshi bijyanye no kwegerana n’Imana, ariko cyane cyane guha agaciro gahunda za Leta zirimo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Mu Karere ka Bugesera hatangijwe ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri byo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, azubakwa mu mezi ane kuko azigirwamo mu mwaka w’amashuri wa 2015.
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’abafatanyabikorwa bako (JADF) bemeza ko gukorera ku mihigo no guhuriza hamwe ibyo bazakorera abaturage mbere, byatumye ibikorwa bisaranganywa mu mirenge n’utugari bigize aka karere mu rwego rwo kugendana mu iterambere.
Ikipe ya Real Madrid, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Atletico Madrid ikanayitwara igikombe bahataniraga cya Super coupe ya Espagne, ubu yongeye gutsindwa muri Shampiyona n’ikipe ya Real Sociedad I Anoeta stadium ku kibuga cya Real Sociedad ibitego 4-2.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwavuze ko budashimishijwe n’ikigero cya 35% by’abamaze gutanga ubwishingizi bwo kwivuza (mituelle de santé) muri uyu mwaka, bukaba bwiyemeje kugeza ku gipimo cy’100% bitarenze uyu mwaka wa 2014.
Abarwanyi babiri bo mu mutwe witwara gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda witwa FPP (Force pour la Protection du Peuple) ukorera muri Kongo bitandukanyije n’uwo mutwe ngo kuko ufite umugambi wo kuzica Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buratangaza ko bugiye gutanga ibirango (plaque) mu bwato bwose bukorera mu Kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kumenya ubwato buri mu karere, ndetse no kugumya kubungabunga umutekano w’abagenda n’abarobera mu kiyaga cya Kivu.
Nubwo abaturage birukanwe muri Tanzaniya batuye mu karere ka Kirehe bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuvirwa muri iki gihe cy’imvura, ngo bishimiye uburyo babayeho kuko kuri bo ngo biboneye ingaruka zo kudatura mu gihugu uvukamo.
Ababyeyi bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko gahunda y’uburezi kuri bose yaje ikenewe kandi izarushaho kuzamura ireme ry’uburezi no guca ubujiji. Kuri ubu imibare igaragaza ko muri uyu mwaka mu karere ka Nyabihu hari amashuri 31 y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 yigamo abana barenga ibihumbi 13.
Ahitwa i Gihindamuyaga, hafi y’umuhanda wa kaburimbo, hari ikamyo yataye umuhanda igana mu kabande. Ngo iyi mpanuka yangije iyi modoka mu buryo budakabije yatewe n’abanyamaguru barwaniraga mu muhanda.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza mu gihe gito amaze agarutse kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, hakomeje kugenda hagaragara impinduka nyinshi zigamije guteza imbere abahanzi no kugira ngo babashe gutungwa n’impano zabo.
Impuguke z’u Rwanda na Kongo zemeje ko zabashije kubona imbago 17 zari zaraburiwe irengero nyuma y’uko habonetse imbago eshanu ngo huzuzwe imbago 22 zashyizweho n’abazungu mu mwaka wa 1911mu kugaragaza imipaka ihuza u Rwanda na Kongo.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan avuga ko adashobora kuzajya yirengera amakosa akorwa n’abakozi b’akarere bateshuka ku nshingano zabo bakajya gukora amakosa arimo no kwangiriza igihugu.
Inama ya biro politiki y’umuryango RPF-Inkotanyi yateranye kuri iki cyumweru tariki 31/8/2014, yibukije indangaciro zigenga umunyamuryango mwiza inatangarizwamo ingamba zo kurwanya amatwara mabi; aho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa RPF-Inkotanyi yaburiye abazafatirwa mu kugambanira igihugu.
Mu gihe abaturage b’umurenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru 21% aribo bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), bamwe mu baturage bavuga ko batinze kuyitanga kuko bari bategereje ko ibyiciro by’ubudehe bibanza kuvugururwa.
Icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyari cyatangijwe na IPRC East cyasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/8/ 2014, inzego zitandukanye zirimo polisi zitanga ubutumwa bwo kureka ibiyobyabwenge no gukora kugira ngo urubyiruko rugere ku iterambere rirambye, hanatwikwa ibiyobyabwenge byafashwe imbere y’imbaga (…)
Abaturage bo mu kagari ka Ruguti, mu murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, cyane cyane abari mu nzego z’abagore, baratabariza umugore witwa Niringiyimana Benitha n’abana be 3 kubera ihohoterwa rikabije bakomeje gukorerwa n’umugabo we witwa Bongwanubusa Canisius, aho nyuma yo kugenda amuhoza ku nkeke buri munsi yanafashe (…)