Nyabihu: Ubumenyi buke bwatumaga amasoko atangwa nabi

Bamwe mu bashinzwe gutanga amasoko mu bigo binyuranye byo mu Karere ka Nyabihu baravuga ko bajyaga bakora amakosa mu mitangire y’amasoko kubera ubumenyi buke.

Ibi babitangaje nyuma y’ubujyanama ku mitangire y’amasoko yahabwaga abakozi babifite mu nshingano biganjemo abo mu mirenge, mu bigo nderabuzima, mu mashuri no mu bitaro, aho wasangaga ahanini hagaragaraga ibibazo mu itangwa ry’amasoko bitewe n’uko abayatangaga muri izo nzego wasangaga batabisobanukiwe.

Bamwe mu bashinzwe gutanga amasoko mu bigo binyuranye bahuguwe ku kuyatanga byemewe n'amategeko.
Bamwe mu bashinzwe gutanga amasoko mu bigo binyuranye bahuguwe ku kuyatanga byemewe n’amategeko.

Bamwe mu bashinzwe gutanga amasoko bavuga ko inama bagiriwe, ku wa 10/03/2015, zizabafasha gukurikiza amategeko mu mitangire y’amasoko.

Mujawamariya Joselyne, ushinzwe kwakira imisoro n’amahoro muri umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyabihu agira ati “Kontabure yarebaga ibikenewe akabishyikiriza umunyamabanga nshingwabikorwa yabona bikenewe koko hagasinywa sheke bikagurwa”.

Mujawamariya avuga ko nyuma yo gusobanukirwa n'imitangire y'amasoko bizarushaho kunozwa.
Mujawamariya avuga ko nyuma yo gusobanukirwa n’imitangire y’amasoko bizarushaho kunozwa.

Yongeraho ko nyuma yo kugirwa inama bazajya babikora mu buryo bwiza.

Ibi binagarukwaho na Mvugwanayo Jean Claude, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gakamba uvuga ko uburyo bw’itangwa ry’amasoko bwari bushya kuri bo kuko usanga mu bigo nderabuzima ababa bari muri ako kanama ari abantu baba batarabyize, ku buryo bitakorwa neza nk’uko byifuzwa.

Mvugwanayo avuga ko gutanga amasoko nabi byaterwaga no kudasobanukirwa.
Mvugwanayo avuga ko gutanga amasoko nabi byaterwaga no kudasobanukirwa.

Asaba ko hakomeza gukorwa amahugurwa ku mitangire y’amasoko hagamijwe kurushaho kubinoza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James avuga ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasabye ko amasoko amwe n’amwe yajya atangirwa mu mirenge, urugero nk’amasoko atarengeje miliyoni 10.

Ngabo avuga ko bazakomeza gutanga amahugurwa ngo amasoko arusheho gutanwa nk'uko bisabwa muri uyu mwaka.
Ngabo avuga ko bazakomeza gutanga amahugurwa ngo amasoko arusheho gutanwa nk’uko bisabwa muri uyu mwaka.

Akomeza avuga ko amasoko atangirwa ku nzego zitandukanye agomba gutangwa hakurikijwe amategeko, akaba ari yo mpamvu bamwe mu bazigize batumijwe kugira ngo bahabwe inama z’uko amasoko yatangwa mu buryo bujyanye n’amategeko.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka