Abafana banjye muri PGGSS5 ni bo ntsinzi yanjye-Paccy
Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Paccy cyangwa Oda Paccy, akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe yatewe no kuba yarabashije kwinjira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatanu, dore ko ari inshuro ya mbere aryitabiriye nyuma y’igihe kinini aririmba.
Uyu muhanzikazi wamaze igihe kitari gito muri muzika akora ibikorwa bigaragarira buri wese ariko nyamara ntabashe kubona amahirwe yo kwitabira iri rushanwa nk’abandi bahanzi, kuri ubu ari mu bihe bye byiza cyane ngo inzozi ze yazigezeho.

Paccy ni umwe mu bahanzi bakora cyane kandi bagaragaza ubuhanga, ibi bikaba byaratumaga buri uko amarushanwa aje abantu banyuranye bibaza impamvu we ataboneka mu bahatana ndetse kugeza ubwo abantu banyuranye bakomezaga bamukomeza bati “humura igihe cyawe nawe kizagera.”
Mu butumwa butandukanye, uyu muraperikazi ari kugenda agaragara atambutsa, higanjemo gushimira abanyamakuru, abatunganya indirimbo (Producers), ababyeyi n’abavandimwe, abafana be ndetse n’abandi bantu muri rusange batahwemye kumugirira icyizere no kumukomeza kugeza ubwo na we abashije kuba umwe mu bahanzi 10 bahatanira insinzi ya PGGSS5.
Paccy ku murongo wa terefoni muri iki gitondo yatubwiye ko na we ubwe byamurenze kandi ko akomeje gushimira by’umwihariko buri umwe wese wabigizemo uruhare urwo arirwo rwose ngo na we abe arimo. Yongeraho ako arimo gutegurira abagize uruhare bose mu kwinjira kwe muri PGGSS5 indirimbo izabatungura.
Yagize ati: “Mu rwego rwo kubagaragariza uko nishimye cyane kandi na bo banshimishije kuko banshyigikiye, hari abaje kunshyigikira, harimo abansengeye mu rugo, harimo abamfashije mu buryo butandukanye,.. hari indirimbo nabageneye nzi ko izabatungura kandi izabashimisha.”

Ngo yiteguye no kuzabashimisha mu bitaramo bazakora hirya no hino bya PGGSS5. Ati “..nnaho ku bijyanye n’ama road shows ho bumve ko hari ikintu runaka nzabazanira nabateganyirije kandi nzi neza ko bazishima kuko abenshi bari bankumbuye. Hari abanyumvaga wenda batarambona mu byaro hirya kure cyane aho umuntu atabasha kugerera icyarimwe ariko ubungubu ndaje kandi bitegure ibintu bishya bitandukanye n’ibyo basanzwe bazi.”
Nubwo ari ubwa mbere yinjiye mu irushanwa aho agiye guhangana na bagenzi be bamaze kurimenyera barifitemo uburambe, arizeza abafana be ko azagera kure hashoboka kubera icyizere bamugiriye kandi akabizeza ko atazabatenguha.
Yagize ati: “Iri rushanwa ni ubwa mbere ngiye kuryinjiramo abenshi bafite experience kundusha bazi aho intsinzi yaturuka, ariko nanjye n’ubwo ndi mushyashya kuba abafana banjye bari bantegereje cyane nanjye ni yo ntsinzi yanjye ya mbere...benshi bagiye baba abastars bagiye barinyuramo.”
Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Paccy yadutangarije ko kuri we kwinjira muri aya marushanwa asanga ari umwanya mwiza wo kwigaragaza no kwerekana koko impano.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
oda PACCY yatumye tugira umunezero muri uyu mwaka .turamushyigikiye indangamirwa twese