Rusizi: Yatawe muri yombi yambura abaturage yiyita umusirikare mukuru
Umugabo witwa Nzabamwita Vincent uvuka mu Karere ka Karongi yafatiwe mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi akekwaho kwambura abaturage yiyita umusirikare mukuru (Officer).
Uyu mugabo yafatiwe mu kabare kitwa VIP gakomeye mu Murenge wa Bugarama nyuma y’aho abaturage bari bamaze kumukemanga bitewe n’imyitwarire yari afite.
Nzamwita ngo yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano kuko yagendaga asahura ibya rubanda avuga ko azishyura nyuma, dore ko yababwiraga ko amaze iminsi mike avuye mu butumwa bw’akazi muri Santarafurika (Centre Africa Republic) kandi ari “afande) bityo nabo bakamwizera bakamuha inzoga zihenze, mu kanya gato bakaza gusanga yigendeye.
Tariki ya 10/03/2015 nibwo yaguwe gitumo amaze kunywera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 mu tubari dutandukanye two mu Kibaya cya Bugarama.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyiragaju Janvière arakangurira abaturage kwirinda gushukwa n’ubonetse wese kuko hateye ibisambo byinshi byifuza guhombya abaturage bikabambura utwabo, anabasaba kuba maso bagakora bafite ubwenge bwo gucunga ibyabo.
Kugeza magingo aya inzego z’umutekano zivuga ko uyu mugabo agifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza akaba ategerejwe kujyanwa mu butabera.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abatekamutwe baragwiriye police nikaze umurego.