Nyamasheke: Yakuwe munsi y’imodoka yamuryamiye yashizemo umwuka

Umugabo witwa Munyenshongore Ezechiel bakundaga kwita Kabutura yakuwe munsi y’imodoka yamuguyeho yashizemo umwuka ku wa gatatu tariki ya 11/03/2015.

Iyi ni impanuka yabereye mu Gisakura muri metero nka 500 usohotse mu ishyamba rya Nyungwe ugana mu Karere ka Rusizi mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 10/03/2015, ihitana ako kanya umwana w’uruhinja, undi muntu aburirwa irengero, 11 barakomeka bajyanwa mu bitaro bya Bushenge.

Iyi kamyo yari iryamiye umuntu.
Iyi kamyo yari iryamiye umuntu.

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka yari ivuye muri Tanzaniya itwaye inzoga zo mu bwoko bwa Whisky yarenze umuhanda isanga abo bantu aho basanzwe bacururiza imbuto irabagonga.

Umwe mu baturage agira ati “twabonye ikintu kiza cyiruka nk’umurabyo nta n’amatara gifite gihitana abantu bari gucururiza hariya”.

Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu abaturage baje kubona ikirenge cy’umuntu gihinguka munsi y’ikamyo bahita babibwira ubuyobozi.

Cyari ikibazo gukura umurambo munsi y'iyi kamyo.
Cyari ikibazo gukura umurambo munsi y’iyi kamyo.

Byabanje kugorana kuko imodoka yari ihetse amakarito arenga ibihumbi 2 ku buryo hari habuze imodoka yabasha kwegura icyo gikamyo, byabaye ngombwa ko abayobozi basaba abaturage gushaka uko bacukura kugira ngo umuntu abashe kuvamo.

Niko byagenze babasha kumukuramo yamaze gushiramo umwuka, umushoferi wari utwaye iyi kamyo we akaba yaravunitse ukuboko.

Umuyobobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien ahumuriza abaturage abasaba kwihangana kuko impanuka itera itateguje, akabasaba kugumya kuba maso bakirinda kujya ahantu bashobora guhura n’impanuka, ariko kandi akavuga ko hari ingamba ziri gufatwa kugira ngo impanuka zibera mu ishyamba rya Nyungwe no hafi yaryo zicike.

Kamali yasabye abaturage kutajya ahantu habakururira impanuka, byiyongera ku zindi ngamba bafite mu guhangana nazo.
Kamali yasabye abaturage kutajya ahantu habakururira impanuka, byiyongera ku zindi ngamba bafite mu guhangana nazo.

Agira ati “tugiye gufatanya na polisi hano hajye haba abapolisi bahahora, kandi turi gushaka gushyiraho ahantu abashoferi bazajya baruhukira ndetse bongere barebe niba imodoka batwaye zikiri nzima, kandi tugasaba n’abaturage kuva ahantu hashobora kubateza akaga”.

Mu ishyamba rya Nyungwe ni hamwe mu hakomeje kugaragara impanuka nyinshi, akenshi z’abanyamahanga bivugwa ko ari uko batazi neza umuhanda bagendamo w’amakorosi menshi, cyangwa se ko barangiza ishyamba bananiwe bityo bikabagora gukomeza urugendo.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 3 )

izo mpanuka za burimunsi koko!!ahaaa!esubundi izo kanyanga zatambutse muburyo bwemewe namategeko?hanyuma se,kuki iyo modoka itakaga amatara kandi ijoro ryari ryafashe?harasabwa ingamba zikomeye.

russel yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Murwanda ikibazo cy’impanuka giteye inkeke rwose police nikaze umutekano wo mumuhanda bagere kumihanda yose ikoreshwa n’ibinyabiziga cyane gusa abo bahitanywe niyo accident baruhukire mumahoro(rip) kdi izo ndembe turazisabira Ku Mana izorohereze zikire.

mbonigaba pierre yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Murwanda ikibazo cy’impanuka giteye inkeke rwose police nikaze umutekano wo mumuhanda bagere kumihanda yose ikoreshwa n’ibinyabiziga cyane gusa abo bahitanywe niyo accident baruhukire mumahoro(rip) kdi izo ndembe turazisabira Ku Mana izorohereze zikire.

mbonigaba pierre yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka