Nyanza: Umwarimukazi yahuje abishe n’abiciwe muri Jenoside barashakana abandi bubakirana amazu

Kayirama Libératha, umuhanzi akaba n’umwarimukazi w’imyaka 35 y’amavuko wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rugenge rwubatse mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza yahuje abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu gace k’iwabo avukamo bubakirana amazu muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni mu misozi mirere yo mu Kagari ka Gitovu mu Murenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza ku bilometero 50 uvuye aho ibiro by’akarere byubatse.

Mwarimukazi Kayirama Liberatha mu kazi ke ka buri munsi.
Mwarimukazi Kayirama Liberatha mu kazi ke ka buri munsi.

Mwarimukazi Kayirama Liberatha ngo Jenoside yamugizeho ingaruka zikomeye imwicira abo mu muryango we muri Mata 1994 ariko ngo ibyo guheranywa n’agahinda yabirenze yiyemeza gushyiraho uburyo bwo guhuza imiryango y’abishe n’abiciwe muri Jenoside na we arimo kugira ngo bahure bubake ubumwe kandi biyunge.

Avuga ko yabitangiriye mu mpano ye y’ubuhanzi agakangurira abishe gusaba imbabazi abo bahemukiye ndetse n’abiciwe akabashikariza kubagirira imbabazi.

Nyuma ya Jenoside nko mu myaka ya 2007 ngo nta muntu n’umwe wumvaga uyu Kayirama Libératha muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ahubwo uko ayivuze yitwaga umusazi bakamucira mu maso ngo yigerezaho mu kuba yahuza abishe n’abiciwe muri jenoside nk’uko bamwe mu bagize Club y’ubumwe n’ubwiyunge yashinze nawe kandi n’ubu igikora babihamya.

Kayirama mu biganiro ngo n'uwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (ibumoso) n'umukuru w'umudugudu wa Musumba (iburyo).
Kayirama mu biganiro ngo n’uwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (ibumoso) n’umukuru w’umudugudu wa Musumba (iburyo).

Nyirahabineza Rose w’imyaka 47 y’amavuko warokotse Jenoside akaba n’umwe mu bagize Club y’ubumwe n’ubwiyunge mu Kagali ka Gitovu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza avuga ko Kayirama yafashwe nk’umusazi inshuro zitari nke azizwa kugira igitekerezo cyo guhuza abishe n’abiciwe muri Jenoside ngo biyunge.

Agira ati “ Ntawakekaga ko uwakwiciye mwahura ukamusuhuza ndetse na we yakugenderaga kure akaguhunga, rero kubahuza byari inzozi. Ni yo mpamvu Kayirama Liberatha twamwitaga unusazi ndetse tukanzura ko nta n’amashuri agira na yo bivugwa ko yize twabonaga ko ari umwanya we yapfushije ubusa.”

Iyi Club y'ubumwe n'ubwiyunge ngo igizwe n'abishe n'abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi Club y’ubumwe n’ubwiyunge ngo igizwe n’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugamba rwo guharanira ko ubumwe n’ubwiyunge ngo Kayirama yarurwanye inshuro nyinshi mu bantu batamwumvaga ariko ntiyacika intege nk’uko Hakizimana Thèogene ubarizwa muri Club y’ubumwe n’ubwiyunge yo mu Kagari ka Gitovu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza na we abihamya.

Mbere y’uko uyu mwaka wa 2015 urangira mu mafaranga ibihumbi 600 iyi club ifite kuri konti yayo irateganya kuzubakamo ivomero ry’amazi avomwaho na buri wese rizabatwara hafi miliyoni imwe y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge gusa baracyakomanga hirya no hino kugira ngo hagire umufatanyabikorwa ubibafashamo ariko ntawe barabona.

Inyigisho za Kayirama zatumye Hategekimana ashakana na Mukaremera yiciye abe muri Jenoside

Harerimana Nyandwi Emmanuel wafunzwe mu 1995 akarangiza igifungo cye mu mwaka wa 2007 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 akaba yari afungiye muri Gereza ya Nyanza izwi ku izina rya Mpanga ubu na we abarizwa muri Club y’ubumwe n’ubwiyunge yashinzwe na Kayirama Libératha akaba avuga ko nyuma yo gufungurwa yashatse umukobwa wo mu muryango yahemukiye muri Jenoside.

Uyu mugabo ngo yishe abo mu muryango w'uyu mugore ariko ngo barenze amateka barashakana kandi bahamya ko babanye neza.
Uyu mugabo ngo yishe abo mu muryango w’uyu mugore ariko ngo barenze amateka barashakana kandi bahamya ko babanye neza.

Mu buhamya bwe bwite, avuga ko nyuma yo gufungurwa yashatse umukobwa yiciye umuryango ndetse avuga ko ubuhamya bwa nyirabukwe bwabaye ibimenyetso byo kumushinja mu Nkiko Gacaca icyaha cya jenoside yafungiwe.

Agira ati: “Nyina ubyara uyu mugore wanjye ninjye wahemukiye umuryango w’iwabo ndetse n’ubuhamya bwe ni bwo bwamfungishije iyo butaza kubaho ngo anshinje sinari gufungwa ariko nyuma yo gufungurwa tubanye neza. Nabasabye imbabazi mbikuye ku mutima na bo barazimpa muri gahunda yo kwiyunga yakozwe maze kujya hanze ya gereza.”

Mukaremera Charlotte umugore w’uyu mugabo Hererimana Nyandwi Emmanuel wafungiwe icyaha cya jenoside ahamya ko babanye neza mu rugo rwabo nk’umugabo n’umugore kandi ari we wabahemukiye akabicira umuryango muri Jenoside.

Uyu mugabo wiyemerera ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati“ Ubumwe n’ubwiyunge bwatumye ibyo tubirenga turababarirana ndetse twiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore ubu dufitanye abana batatu nta kibazo dufitanye ahubwo dufatanyirije hamwe kwiteza imbere”.

Kayirama avuga ko nubwo bamwe bamukwenaga atangiza iki gitekerezo, bake mu barokotse Jenoside bamuteze amatwi yabahuje n’ababiciye akabumvisha ko bagomba guhuza ingufu bakagira icyo bageraho kirimo nko kubakira abasizwe iheruheru na Jenoside kandi na bo ubwabo bakabigiramo uruhare bafatanya mu kubaka ayo mazu.

Iyi nzu n'imwe mu mazu yitwa ay'ubumwe n'ubwiyunge yubatswe muri 2009 n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatanyije n'abacitse ku icumu rya Jenoside.
Iyi nzu n’imwe mu mazu yitwa ay’ubumwe n’ubwiyunge yubatswe muri 2009 n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatanyije n’abacitse ku icumu rya Jenoside.

Amazu atandatu yubatswe mu Kagari ka Gitovu muri icyo gihe ubu atuwemo n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bivuye ku gitekerezo cya Kayirama cyo guhuza abishe n’abiciwe bagafatanya kubakira amazu abarokotse Jenoside batari bafite aho kurambika umusaya.

Ubuhanzi bwa Kayirama bwamufashije kunga abishe n’abaciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko ngo ntibwigeze burenga umutaru

Uyu mwarimukazi mu mashuri abanza akaba n’umuhanzikai, indirimbo ze ngo ntizigeze zirenga umutaru kubera ikibazo cy’amikoro make afite ataramwemereye kujya kuzitunganyiriza mu nzu zitunganya umuziki ngo zimenyekane.

Nubwo zagize uruhare runini mu kunga abishe n'abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimo za Kayirama Liberatha ngo ntizigeze zimenyekana kubera ubushobozi.
Nubwo zagize uruhare runini mu kunga abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimo za Kayirama Liberatha ngo ntizigeze zimenyekana kubera ubushobozi.

Mu ijwi rye rihogoza kandi rizira amakaraza mu ndirimbo ye ya mbere yitwa “ Haranira icyiza” amwe mu magambo ayigize hari aho agira ati “Haranira icyiza munyarwanda, munyarwandakazi, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda turanze turabutaye dukore se iki cyiza kugira ngo bugaruke mu Banyarwanda.”

Andi magambo y’iyo ndirimbo akomeza agira ati “ Benshi mu Banyarwanda bitwaje amasura bagereranya amoko bavuguruza Imana nziza yaduhanze idakurikije amoko kandi ijya kuduhanga nta kashe yaduhaye iranga amoko ya buri munyarwanda…..”

Kayirama Libératha umuhanzikazi akaba n’umwarimukazi watangiye urugamba rw’ubumwe n’ubwiyunge ahereye iwabo mu kagari ka Gitovu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza avuga ko yifuza kugera henshi abwumvikanisha ndetse agaterwa inkunga ibihangano bye bikamenyekana muri gahunda yo kubanisha abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ibitekerezo byawe byubatse benshi

Niyonzima jean baptiste yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Uyu mugabo ngo yishe abo mu muryango w’uyu mugore ariko ngo barenze amateka barashakana kandi bahamya ko babanye neza. none se n’iki kimuhamiriza ko ejo cg ejo bundi atamwica nk uko yishe abandi , hari ingero nyinshi aho abagabo bishe abagore babo , aho abagore bishe abagabo babo , kuba atamwica se byaba biterwa n iki , ubwo kamere irasinziriyeeeeeeee , nikanguka azabyihanganireeeeeee

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

nukuri ubutwari bw’abanyarwanda buri kugenda bugera bufata intera ishimishije cyane ibi byose tuabikesha ubuyobozi bwiza bubereka ko kubana mu mahoro aricyo cyambere , gufashanya kubanama mumahoro ndetse nubworohera nibyo duhora tubwirwa ni umuyobozi mwiza dufite umukuru w’igihugu cyacu

remy yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

abanyarwanda nkaba nibo dukeneye bafasha cyane umuryango nyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

yvan yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

ubumwe n’ubwiyunge bukomeze butere imbere maze twunge ubumwe banyarwanda

gasana yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Mujye musobanukirwa ibintu neza, ntabwo uwakwiciye abavandimwe mwajya hariya ngo mwisararange ngo mur’abahatari ngo murakundana uri muzima mu mutwe. Ndakurahiye....ibyo n’ubwoko bw’ihungabana ryo mu rwego ruhanitse rijya rigaragara ku bacikacumu!
Uriya mwicanyi ukuntu ashinyitse urabona wowe biva ku mutima???
Biriya ntibiba bisobanutse...

ahaaaa! yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ubwiyunge burakomeje kandi n’ibindi byinshi byiza tuzabigeraho, dufatanyije twese!.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka