Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burasaba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ko bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2014 imanza zose bafite bagomba kuba bazirangije, kuko iyo umuturage atabonye ibyo afitiye uburenganzira bituma adatunganya gahunda za Leta uko bigomba.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya “Abakundana” ikorera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi baravuga ko batumva impamvu abayobozi bayo bashaka ko iseswa abayihombeje miliyoni 24 batagaragaye ngo babibazwe.
Impuguke mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) zitangaza ko abatuye isi batarwanyije ingaruka ziterwa no kwangirika kw’ibidukikije mu mwaka wa 2050 hazaba hakenewe izindi isi ebyiri kugirango abantu bakomeze kubaho neza.
Inshuti z’umuryango Rwanda Youth Healing Center (RYHC) ziri Boston muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) zigiye kugurisha impano zahawe n’urubyiruko rugize uyu muryango ubwo ziherutse mu Rwanda.
Umugore witwa Yankurije Zabukiya w’abana batandatu utuye mu mudugudu wa Nyamagana B mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko ubu yiyakiriye nyuma yo kugerageza kwiyahura inshuro eshatu kubera ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko ikipe izahiga izindi mu irushanwa ry’Umuvunyi izegukana miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI), Brian Cookson, abaye undi muntu ufite izina rikomeye ushimiye Ndayisenga Valens Rukara, watwaye isiganwa rizenguruka u Rwanda ku magare (Tour du Rwanda 2014).
Ikipe y’abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda yatangiye imyitozo ikomeye ku kibuga cya Ferwafa mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura bafitanye n’ikipe y’Abarundi kuri uyu wa gatandatu tariki 06/12/2014.
Kuba bamwe mu bunzi batazi gusoma no kwandika ntibifatwa nk’imbogamizi mu kunga abaturage babitoreye kuko nta mashuri cyangwa ubundi bwenge buhanitse bisaba, ahubwo ubunyangamugayo ni yo ndangagaciro ya mbere isabwa.
Umugabo w’umushinwa yemeje abantu aterura umufuka w’amatafari afite ibiro 80. Icyatangaje abantu ariko si ibyo biro yateruye, ahubwo ni uburyo yabiteruye akoresheje udusabo tw’intanga (Testicules).
Abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Murenge wa Gicumbi mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bagiye kugira uruhare mu bikorwa bya Leta bafasha abaturage ndetse bafatanya n’ubuyobozi gushyira mu bikorwa bimwe mu byo biyemeje mu mihigo ya 2014-2015.
Abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe mu Karere Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro cya Cyakika cyangiritse bikabangamira imihahiranire yabo n’ibice baturanye.
Abaturage b’umudugudu wa Nyamirama ya 2 Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bahangayikishijwe n’urugomo ruterwa no kunywa ibiyobyabwenge.
Mushimiyimana Ephrem wari usanzwe ari umukozi mu biro by’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta ni we wemejwe n’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi nk’umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’ako karere.
Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Manuel Neuer ni bo bakinnyi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryemeje ko bazatoranywamo uzaba umukinnyi w’umwaka wa 2014 uzamenyekana tariki 12/1/2015.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimaze gutangaza ko umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Tanzaniya utakibaye kubera irushanwa ry’Umuvunyi.
Bamwe mu baturage bavuga ko kuba bagenzi babo bagiheza ababana n’ubwandu bwa SIDA ari bimwe mu bituma bigorana kugira ngo ubwandu bwayo bugabanuke.
Bamwe mu bayobozi b’ingabo mu gihugu cya Malawi, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano no kubaka igisirikare cy’umwuga mu bihugu byombi.
Abaturage b’Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa guhagurukira kwita ku isuku yo ku mubiri n’iyo mu ngo kuko bigaragara ko badohotse.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bako kurwanya ibikorwa biganisha kuri ruswa, batanga amakuru y’aho babonye ibikorwa nk’ibyo.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yiyemeje ko igiye guhagurukira ikibazo cy’itinda ry’amafaranga agenerwa abanyeshuri buri kwezi yo kubafasha, ku buryo bitazongera kujya birenza ibyumweru bitatu atarabageraho igiye yarekuwe na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN).
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Major General Alex Kagame, arasaba abayobozi cyane abo mu nzego zibanze kuba maso mu bihe by’iminsi mikuru, bagakorana n’abaturage bya hafi.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda n’iya Tanzaniya zirateganya guhurira mu mukino wa gicuti kuwa kabiri tariki 9/12/2014, umukino uzaba ku munsi w’ubwigenge bw’igihugu cya Tanzaniya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratanga za ko kubera ubukangurambaga bukorwa hirya no hino abaturage bitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bagenda biyongera.
Umunyabugariya Ventsislav Peychev yahimbye bombo zigiramo umubavu uhumuza umubiri w’uwaziriye. Umubavu uba muri izo bombo ngo ukuraho imyuka isanzwe mu mubiri maze ahubwo ugahumura mu gihe kigera ku masaha atandatu, bitewe n’ibiro by’uwaziriye ndetse n’umubare wa bombo yariye.
Ababyeyi bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gikore, baratangaza ko kuva bubakiwe inzu yakira ababyeyi bajya kubyara ntawe ukibyarira mu rugo.
Ikipe ya Cricket ya Right Guards ni yo yaraye yegukanye irushanwa rya UAE Exchange & Xpress money ryari rimaze iminsi ribera ku kibuga cya Kicukiro.
Mu gihe hakunze kuboneka imfu zitandukanye mu Karere ka Nyamasheke, rimwe na rimwe ziterwa n’ibiza biturutse ku mvura, abandi bakagwa mu mazi, polisi ikorera muri aka karere ivuga ko bitangiye kuba umuco ko abaturage bahita bashyingura abantu babo batabanje kubakorera isuzuma (Autopsy) bityo bakaba basabwa kubicikaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwageneye ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 200 umukinnyi Ndayisenga Valens uherutse kwegukana Tour du Rwanda ya 2014.
Nyuma y’umuganda watewemo ibiti 3850 ku nkengero z’umuhanda wa Kaburimbo, kuva ahitwa Kamiranzovu kugera mu Nkoto ho mu murenge wa Rugarika, abaturage basobanuriwe ibyiza by’ibiti banasabwa kubibungabunga.
Abatuye Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara baratangaza ko bamaze kumenya uburyo bakoresha mu guhangana n’indwara ya Malariya ikunze kuhaba kubera guturira ibishanga.
Ikipe ya Sunrise iratangaza ko yiteguye kugeza ikirego muri FERWAFA kubera umukinnyi wa Rayon Sports Sina Jerome kuri yo isanga atari akwiye kuba akinira iyi kipe muri iyi minsi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma buributsa abahinzi ko bagomba kuvuza ibihingwa byabo indwara zinyuranye kugira ngo babashe kongera umusaruro.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara ruravuga ko kwiga imyuga rukaba rwaranatangiye kuyibyaza umusaruro biruha kwizera ko ejo harwo hazaba heza kurushaho.
Abaturage bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara baratangaza ko bakibangamiwe n’uburyo bwo gukora ingendo ndende n’ubwikorezi hagati y’umujyi wa Huye n’akarere kabo kuko nta modoka zitwara abagenzi zihari.
Senateri Mukasine Marie Claire aranenga uburyo hari bamwe mu baturage batita ku mashyamba yabo kandi ariyo afatiye runini ibinyabuzima byinshi nabo ubwabo.
Igitego cya Sunrise ku munota wa 79 cyatumye iyi kipe inganya na Rayon Sports igitego 1-1 bituma Rayons Sports itungukira ku gutsindwa kwa APR FC ngo ibe yarangiza umunsi wa cyenda ari yo iyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Ruhango, baratungwa agatoki mu kuba inyuma y’abakoresha bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse bakanaha icyuho ruswa, gusa abenshi muri bo bakabihakana.
Umuryango mpuzamahanga uhuza imijyi ifite icyerekezo cyo kubungabunga ibidukikije (ENO Progamme) washyize umujyi wa Nyanza uherereye mu Ntara y’Amajayepfo y’u Rwanda ku rutonde rw’imijyi itoshye ku isi (Green Cities)muri uyu mwaka wa 2014.
Ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Nyanza bakomeje gukora ibishoboka byose ngo umujyi waho urusheho gukurura Bamukerarugendo maze bajye bakirwa n’umwuka mwiza wuzuyemo amafu n’amahumbezi aterwa n’ibiti byatewe.
Bwanakweri Samuel na Ntaganzwa Yotam bafungiwe kuri station ya polisi ya Nyagatare bakekwaho ubujura bw’inka. Ubuyobozi bwa Polisi busaba abantu bacuruza inyama kujya babaga inka bafitiye ibyangombwa by’ubugure.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rugwiza Umurenge wa Rugendabari barinubira kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG (Rwanda Energy Gorup), cyarabakupiye umuriro w’amashanyarazi kandi barawushyiriweho n’abakozi b’icyo kigo.
Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwahamije Ndereyimana Joseph ibyaha bitatu birimo kwica uwari umugore we no kwihekura, n’ubwinjiracyaha mu kwihekura mu ntangiriro z’icyumweru gishize.
Hafi buri rugo mu karere ka Rusizi rworoye inka ariko amata menshi acuruzwa muri ako karere aba yaturutse mu tundi turere tw’igihugu cyane cayene i Nyanza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gitengure umurenge wa Tabagwe ari mu maboko ya Polisi n’abandi bantu 3 kuva tariki 24/11/2014 bakekwaho gutwika amakara mu biti kimeza byitwa Imikinga.
Perezida wa Sena n’abandi basenaeri bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza Ugusyingo batera ibiti kuri hegitari 20 mu kagali ka Terimbere mu murenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro.
Gahunda yo guha impunzi amafaranga zikajya zirwanaho aho gukomeza kuziha ibiribwa ntizakorwa mu Nkambi ya Kiziba ahubwo impunzi ziyirimo zizakomeza guhabwa ibiribwa kuko ngo bigagaragara ko hari ikibazo cy’ibiribwa mu Karere ka Karongi.
Abanyeshuri barangiza amashuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) barinubira gutunguzwa ikizami cyo gusobanura igitabo kirangiza amashuri kuko gisaba gutegurwa neza kandi kigahabwa amanota menshi.
Irushanwa rihuje abahanzi bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke (Kinyaga Awards) ryagarageje ko muri ako karere hari urubyiruko rufite impano muri muzika bityo ko rizagaragaza abahanzi bashya bakunzwe kandi b’abahanga.
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) barahurira mu nama ya 16 isanzwe y’abakuru b’ibihugu ibera i Nairobi muri Kenya ku cyumweru tariki 30/11/2014.