Zizajya ziboneka mu minota itatu: Iki cyumweru Spiro izakemura ikibazo cya batiri zitinda kuboneka

Ikigo gicuruza moto z’amashanyarazi zitwa Spiro cyavuze ko cyumvise neza ikibazo cya bateri zitinda kuboneka, bigakerereza motari, none ngo kizanye igisubizo.

Nk’uko tubikesha abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri iki kigo, kuri uyu wa Gatandatu, 20 Kamena, Spiro izafungura sitasiyo eshatu nini, zishobora gucaginga bateri hagati ya 350-700 icyarimwe.

Ibyo rero, ngo bisobanuye ko iyo sitasiyo iba ishobora gutanga bateri 700-1500 ku munsi.

Felix Rubanda, umuyobozi ushinzwe ingufu muri Spiro Rwanda yagize ati "Nyuma y’iminsi nk’icumi cyangwa makumyabiri, tuzafungura izindi sitasiyo zirindwi, zose hamwe zibe icumi."

Izi sitasiyo ngo zizashyirwa ahantu h’ingenzi mu kazi ka motari nka Nyamirambo, Kinamba, Kicukiro centre, Kimironko, Batsinda, Muhima, Nyabugogo, Gatsata, Kanombe na Sonatube.

Yongeyeho kandi ko utwara moto ushaka bateri azajya ayibona hagati y’iminota itatu n’itanu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka