Abanyonzi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko babangamiwe cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ibyuma by’amagare kuko ngo rituma badatera imbere.
Umubare w’abaturage bafatwa n’indwara ya malariya mu Karere ka Nyamagabe ukomeje kwiyongera ugereranije n’igihe cyashize, ku buryo mu mezi atanu ashize abarwaye malariya bikubye inshuro ebyiri.
Niyongira Josine uzwi ku izina rya Aline mu mukino w’Urunana aravuga ko ibyo akina bidakwiye gufatwa ko aribyo akora, ahubwo ngo ni inyigisho kuko mu buzima busanzwe ari umukobwa wiyubaha udashobora kugwa mu bishuko bya ba shuga dadi (sugar dady) nk’ibyo Ngarambe yamugushijemo.
Inama y’igihugu y’umushyikirano ni igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda mu nzego zitandukanye iyoborwa n’umukuru w’igihugu bakaganira ku ngingo zikomeye mu buzima bw’igihugu mu rwego rwo gushaka icyateza imbere Abanyarwanda.
Ikipe ya AS Kigali igeze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-1 kuri iki cyumweru.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gatsibo, bavuga ko umunsi wo kuwa mbere ukibabangamiye mu kubona serivisi mu buryo bwihuse ngo bitewe ahanini n’inama zihoraho kandi zigatinda kurangira.
Perezida Paul Kagame yamenyesheje urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa ko rutagomba guhugira mu kwishimira ibyagezweho gusa, ahubwo ko rugifite byinshi byo gukora kugirango rwirwaneho rurengere n’igihugu muri rusange.
Ikigo ntaramakuru Kigali Today Ltd cyazaniye abakunzi bacyo amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye mu irushanwa ryiswe ““Subiza Utsindire ibihembooo…” rizatangira tariki 15/12/2014 saa yine z’igitondo.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyarwanda kuva mu bukene binyuze mu mihigo, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ntara y’Uburengerazuba biyemeje kurushaho kugenzura ibikorwa by’imihigo kugira ngo umuco wo gutekinika uranga bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze uhagarare.
Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Gakenke bemeza ko hari bagenzi babo bakora imirimo y’ubuhinzi bityo bakumva ko n’abana babo bakuze aribyo bakora ntacyo byaba bitwaye bigatuma batabajyana ku ishuri.
Mu gihe kiriziya ya Orthodoxie imaze igihe gito igeze mu Rwanda, kuri uyu wa 13/12/2014 habatijwe abakirisitu 126 bo muri paruwasi enye zigize akarre ka Kirehe basabwa guhora bameze nk’ifi mu mazi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Stephen Constantine yarangije gushyira hanze lisiti y’abakinnyi 25 bagomba guhurizwa hamwe hitegurwa umukino wa gicuti iyi kipe ifitanye n’u Burundi i Kigali tariki ya 20/12/2014.
Abanyeshuri bashoje amashuri yisumbuye babona nta mpungenge bafite yo guhura n’ikibazo cy’ubushomeri kuko ngo bizeye ubumenyi bakuye mu masomo cyane cyane ajyanye no kwihangira imirimo.
Inama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru yateranye tariki 12/12/2014 yagaragaje ko muri uyu mwaka mu ntara hose hamaze gukorwa ibyaha 2460 muri byo akarere ka Gicumbi gafite 650 kagakurikirwa na Burera ifite ibyaha 548.
Ababyeyi bageze mu zabukuru bo mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma bavuga ko nubwo bo baranzwe no gushaka abagore benshi ndetse bakanabyara abana benshi nta wakabakurikije ubu kuko bari guhura n’ingaruka zabyo.
Koperative BENINGANZO igizwe n’abasigajwe inyuma n’amateka bakora ibihangano bitandukanye mu ibumba ngo irimo guhomba nyuma yuko imashini bifashishaga mu gukora ibikoresho birimo n’amatasi, ndetse n’ibikoresho by’imitako ipfuye bigatuma abanyamuryango bagenda bayivamo gahoro gahoro.
Leta y’u Rwanda yahagurukiye kuzamura ireme rya serivise zitangirwa mu bitaro byo mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu yatangije gahunda zinyuranye zirimo no gusuzuma ibitaro bitandukanye ngo bihabwe ibyemezo byo ku rwego mpuzamahanga (Accreditation).
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu kagari ka Ruhango,Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo bahuriye mu nteko Rusange, kuri uyu wa 13/12/2014, bishimira ibikorwa bagezeho cyane cyane inyubako babashije kwiyubakira ikoreramo akagali kabo bakagakura mu bukode.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza yifatanyije na Club Ibisumizi kuri uyu wa 13/12/2014 batangiza ubukerarugendo na siporo ku musozi wa Huye mu rwego rwo kumenyekanisha amateka y’aho hantu nyaburanga.
Ibitego bya Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Sekamana Maxime byatumye ikipe y’Amagaju itakaza umukino wayo wa mbere mu rugo muri shampiyona y’uyu mwaka maze biha ikipe ya APR FC gukomeza kuba iya mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Inzu ADALIOS isanzwe ikora filime mbarankuru (filme documentaire) yo mu gihugu cy’Ubufaransa irimo gufata amashusho ya filime yitwa L’espoir du Kivu, izagaragaza ubwiza b’u Rwanda butajya buvugwa, hamwe n’umutungo kamere u Rwanda rushobora gukoresha mu gucyemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli.
Abanyarwanda batahuka bavuye mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bavuga ko inzitizi zababujije gutaha ari abarwanyi ba FDLR babatera ubwoba, ariko ngo baramutse bashyize intwaro hasi abanyarwanda benshi bahejejwe mu buhunzi bagaruka mu gihugu cyabo.
Abayobozi bo mu gihugu cya Somalia bakora mu nzego z’ibanze, abajyanama muri Minisiteri, abakora mu rugaga rw’abikorera hamwe n’abakora mu miryango mpuzamahanga bavuga ko ibyo bigiye mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru bishobora kubafasha kuzamura igihugu cyabo no kugarura umutekano.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madame Jeanette Kagame yifatanyije n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu mu kwizihiza ibihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, mu birori byabereye mu Rugwiro, kuri uyu wa gatandatu tariki 13/12/2014.
Isiganwa ry’amamodoka risoza umwaka wa 2014 rihagaritswe mbere y’igihe nyuma y’impanuka ikomeye ihitanye Dusquene Christopher wari umwe mu bitabiriye isiganwa.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukama bafite amashyamba bavuga ko bahangayikishijwe n’uburwayi bw’udusimba turya inturusu.
Abahinzi bo mu Mirenge ya Mugesera, Sake na Rukumberi yo mu Karere ka Ngoma bibumbiye muri kompanyi bise “Sake Farm” itunganya amamesa ku buryo bugezweho bavuga ko ari umushinga wakinjiza cyane n’ubwo bagifite imbogamizi zo kubura umusaruro uhagije.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo ry’ubuvuzi “Isange One stop Center” n’izindi gahunda z’ubuzima, yateguye gahunda y’ubukangurambaga mu turere twa Kamonyi na Muhanga, aho iganiriza inzego z’umutekano n’abaturage kuri Sida, Ebola, ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Rulindo ntibavuga rumwe ku mpamvu ituma hari abaturage batarabasha kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Musabyimana Vianney utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde mu Mudugudu wa Nyabyondo aravuga ko ahangayikishijwe n’uko yabuze umuvandimwe we umwaka ukaba ugiye kurangira atazi irengero rye.
Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena irasaba abakoresha umuhanda bose kujya bagira ikinyabupfura mu muhanda bakanubahana, kuko ari imwe mu nzira yo kugabanya impanuka zihitana imbaga y’abantu.
Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe (NOUSPR) urasaba urubyiruko rufite ubumuga n’urwacikishirije amashuri rwo mu Murenge wa Gatunda rwigishwa umwuga w’ubudozi kugira icyizere cy’ubuzima kubera ko hari ababari iruhande.
Leta y’u Rwanda iratangaza ko izakomeza guha ubufasha mu by’amategeko abantu bose, by’umwihariko ihereye ku batishoboye kugira ngo babashe kugira uburenganzira bwuzuye nk’uko abandi bose babubona.
Ahitwa kuri Kayumbu mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi hatoraguwe umurambo w’umusore utamenyekanye uri mu kigero cy’imyaka 35.
Mu gitondo cyo kuwa 13/12/2014, mu Mudugudu wa Kivugizo mu Kagari ka Gitovu mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye hahana imbibi n’Akarere ka Nyanza hazwi nko kuri “Arrêté” habereye impanuka y’inkongi y’umuriro itwika inzu ikorerwamo ububaji n’ibyari biyirimo byose bihinduka umuyonga, ntihagira na kimwe kirokoka.
Mu bantu 14 bakekwaho gukorana na FDLR mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere ka Musanze, umunani bari basigaye batarumvwa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/12/2014 bahawe umwanya wo kwiregura bahakana ibyaha bashinjwa.
Bamwe baturage bo mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi basanga gukoresha imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) umuntu wasahuye imitungo muri jenoside yakorewe abatutsi nta nyungu uwahemukiwe abifitemo kandi n’uzayikora bishobora kuzakenesha urugo rwe.
Abasirikare 25 bava mu bihugu bitandatu by’Afurika, kuri uyu wa Gatanu tariki 12/12/2014 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yari agamije kubongera ubumenyi ku nshingano zitandukanye baba bafite mu butumwa bwo kugarura amahoro, bahamya ko azabafasha gusohoza inshingano zabo neza.
Abaturage bahawe akazi mu kubaka ibyumba by’amashuri n’amacumbi y’abarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Cyumba mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye kuko bamaze imyaka ibiri batarishyurwa.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko nta kintu izi ku makuru amaze iminsi avugwa ko abakinnyi bayo babiri Nizigiyimana Karim Makenzi na Sibomana Abuba bashobora kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.
Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwo kwikorera imizigo bayijyana mu karere cyangwa bayizana mu Rwanda baratabaza ko amategeko y’ubwikorezi ataborohereza bigakubitiraho n’abacuruzi bo mu bindi bihugu babatwara isoko kubera babarusha imikorere n’ubushobozi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko itangazamakuru rifite akamaro kanini mu muryango kuko rikorera ubuvugizi abarenganye n’abafite ibibazo bititabwaho na bamwe mu bayobozi, kandi bigakemuka igihe bivuzwe kuri Radiyo cyangwa bikandikwa mu binyamakuru.
Ntahonkiriye Epimaque wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero avuga ko yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri nyuma yo gusanga kutiga byaradindije iterambere ry’urugo rwe, kandi akaba afite ubutaka butoya bwo guhinga.
Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bavumbuye uburyo bushya bwo gushingirira ibishyimbo bakoresheje imigozi y’imigwegwe, mu gihe byari bimenyerewe ko hakoreshwa ibiti.
Abaturage bo mu kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo kugezwaho gahunda ya Girinka, Ubudehe na VUP babashije korora amatungo magufi n’amaremare none ubutaka bwaho busigaye bugira umusaruro kubera ifumbire bakura muri ubwo bworozi.
Igihugu cy’u Bwongereza cyongeye gutanga miliyoni 4.5 z’amapawundi (£) ahwanye n’amanyarwanda miliyari eshanu, kuwa gatanu tariki 12/12/2014, yo guteza imbere ibarurishamibare. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize gitanze inkunga ya miliyari 36.3 RwF (amafaranga y’u Rwanda) yo guteza imbere ubuhinzi
Mu ntara y’amajyaruguru babonye urugo mbonezamikurire rwubatswe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke.
N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwatangaje ko umwiherero abakozi b’akarere barimo utazahungabanya serivisi zitangwa ku karere, ibiro hafi ya byose birafunze ku buryo abaza gushaka serivise batabona uwo bayaka.
Umugabo w’imyaka 40 afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro azira gufatwa atekeye mu nzu ye abamo inzoga ya Kayanga.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Muhanga baragaragaza ko amabwirizwa y’urwego rw’Umuvunyi ribabuza gupiganira amasoko ya Leta ari imbogamizi ku mikorere n’ishoramari mu Turere bakoreramo.