Tanzaniya: Abantu 41 bahitanywe n’impanuka y’amakamyo abiri na bisi

Amakuru atangwa na Polisi muri Tanzaniya aravuga ko impanuka y’amakamyo abiri na Bisi yabaye nyuma ya saa sita ku wa 11/03/2015 yahitanye abantu 41.

Aya makuru akomeza avuga ko iyo mpanuka yatewe n’umushoferi w’ikamyo washatse kuzibukira ikinogo kiri mu muhanda nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa Polisi mu gace ka Iringa aho impanuka yabereye.

Iyi mpanuka yaguhemo abantu 41 abandi 23 barakomereka bikabije.
Iyi mpanuka yaguhemo abantu 41 abandi 23 barakomereka bikabije.

Polisi yavuze ko igisanduku kimwe (container/conteneur) cy’ikamyo cyahanutse cikagwira bisi yari itwaye abagenzi berekeza i Dar es Salaam bava mu Mujyi wa Mbeya uri mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Tanzaniya.

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko impanuka zo mu muhanda muri Tanzaniya zikunze kubaho cyane bitewe n’imihanda imeze nabi n’imodoka zishaje cyane.

Ramadhan Mungi, umuyobozi wa polisi mu gace ka Iringa yavuze ko abagenzi 23 bakomeretse bikabije bajyanwa ku bitaro bya Mafinga. Imirambo 41 yose yavanywe hagati y’ayo makamyo abiri na bisi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bakoreshe Supidi Nkeya

Elias yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka