Nyuma y’aho byavugwaga ko ikipe ya Rayon Sports ishobora kuterekeza mu Misiri kubera amafaranga igenerwa na MINISPOC yari itarabona, byaje kurangira impande zirebwa n’icyo kibazo zigikemuye maze ikipe ya Rayon Sports iragenda.
Théogene Ntampaka, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports wanayiherekeje yatangaje ko yasabye abakinnyi kwihanganira bimwe mu bibazo byashoboraga gutuma batajya gukina uyu mukino ndetse anatangaza ko ibibazo byari kubabuza kugenda byakemutse.

Theogene Ntampaka ati “Twavuganye na MINISPOC na FERWAFA dusanga nta kibazo kidasanzwe cyari gihari, gusa umupira wo mu Rwanda tugomba kuwufata uko uri kuko turacyacyennye, niyo mpamvu muri Rayon Sports hari imishinga twatangiye kugira izadufasha mu mimsi iri imbere”.
Yakomeje agira ati “Abakunzi bacu badufitiye icyizere, nk’uko twagiye no muri Cameroun benshi bataduha amahirwe, turumva dufite icyizere cyo kwitwara neza, igihugu cyacu kirangwa n’intsinzi niyo mpamvu tugomba natwe kugihagararira neza”.
Habimana Sosthene, umutoza w’agateganyo wa Rayon sport avuga ko n’ubwo agiye gukina n’ikipe ikomeye ariko abakinnyi nta bwoba bajyanye.
“Twabanje no kumvisha abakinnyi kwibagirwa kuba tumaze iminsi tunganya, amakipe yo mu karere kacu twajyaga dutinya amakipe yo mu barabu ariko byarahindutse, abakinnyi nabo bazi ko agomba kwigaragaza kugira ngo babe banagurwa n’andi makipe akomeye,” Habimana.

Rayon Sports ihagurutse hari abakinnyi bafite imvune nka Fuade Ndayisenga, Ndatimana Robert, Emmanuel Imanishimwe na Ndayishimiye Eric Bakame, ariko hari icyizere ko bashobora gukina uwo mukino.
Rayon Sports yajyanye abakinnyi 18 aribo Gerard Bikorimana, Djihad Bizimana, Aphrodis Hategikimana, Jean Paul Havugarurema, Emmanuel Imanishimwe, Pierrot Kwizera, Peter Otema, Moses Kanamugire, Frank Lomami, Huberto Sincere Manzi, Isaac Muganza, Robert Ndatimana, Fuadi Ndayisenga, Eric Ndayishimiye, Vivien Niyonkuru, James Tubane, Faustin Usengimana na Leon Uwambazimana.
Umukino uzahuza Rayon Sports na Zamalek uteganyijwe kuba ku wa gatanu tariki ya 13/03/2015 n’ubwo ikipe ya Zamalek yari yasabye ko washyirwa ku cyumweru ariko ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) rigatinda kubemerera.
Amafoto y’ikipe ya Rayon Sports I Kanombe ubwo yerekezaga mu Misiri:






Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NUMVA EKIPEYACUNYUMA YICYOTWAKITANKICYUHO CYABA CYARABAYE APR BAJYENDE NKUKO NUBUBABIJYENZA BAZABIKORE TWIFATANINABO TUBASABIRAKUMANA UBWO URUJYENDO RWIZS