Musanze: Umutwe w’Abanyarirenga uteza umutekano muke wahagarukije abayobozi
Ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’umutwe w’abasore bambura abaturage utwabo biyise “Abanyarirenga”, kuri uyu wa 11 Werurwe 2015 cyagarukije abayobozi ba gisiviri na girisikare bo mu Karere ka Musanze baganira n’abaturage bo mu Murenge wa Cyuve.
Mukasiriro Marthe atuye mu Kagari ka Rwebeya ahitwa Nyarubande n’ikiniga cyinshi, yabwiye abayobozi ko abo basore bamuteye iwe nyuma y’uko bafunguwe bamwiba amafaranga ibihumbi 45 na terefone yari yaraguze ibihumbi 18.

Uretse uyu mubyeyi wibwe, ngo mu cyumweru gishize aba basore bambuye abahisi n’abagenzi utwabo ku manywa y’ihangu, abaturage barebera. Inzego zishinzwe umutekano zitabaye barazirwanyije.
Abasore batandatu batawe muri yombi, nyuma uwitwa Muhuzamiryango Assumani w’imyaka 27 tariki 09 Werurwe 2015 araswa n’umupolisi agerageza gucika arapfa ubwo yari agiye kwerekana bagenzi be bakorana na we.
Abaturage baganira n’abayobozi bagaragaraje ko ikibazo cy’umutekano muke muri Nyarubande cyari kimaze gufata indi ntera. Icyakora bakigaya ko abo basore bambura bakanacukura amazu babazi ariko bakabahishira.
Bamwe mu basore bapfukamye imbere y’ababyeyi bakuze, mu izina rya bagenzi babo babambitse isura mbi, basabye imbabazi bizeza ko ibyo bikorwa byo kubambura no kubabuza umutekano bitazongera kubaho.

Abaturage batunga urutoki Mukangarambe Donathile ufite abasore batatu bavugwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri Nyarubande kubigiramo uruhare kuko atitaye ku burere bw’abana be akibera umusinzi wo mu kabari n’umugabo we akaba nta jambo agira mu rugo.
Cyakora Mukangarambe ahakana kuba umusinzi kandi akavuga ko abana be bamunaniye ku buryo na we ari mu bo bagiriraga nabi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Musabyimana Jean Claude, avuga ko ibibazo by’ihohoterwa mu ngo biterwa n’ubusinzi, agakangurira ababyeyi kubireka bakita ku burere bw’abana babo.
Umutwe w’Abanyarirenga uhungabanya umutekano mu bice bimwe na bimwe bw’Umujyi wa Musanze wavutse muri 1996 na 1997 ariko ikigaragara ko ni uko wahagurukiwe kugira ngo urandurwe burundu.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|