Wari uzi ko abagabo bo ku Nkombo buhagirwa, bagasigwa amavuta bakanahekwa?

Abagore bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu rwego rwo kubahisha abagabo babo biturutse ku rukundo n’umuco bavutse basangaho, babakorera ibikorwa bimwe n’ibikorerwa umwana w’uruhinja birimo kubuhagira no kubasiga amavuta, ndetse no kubaheka mu mugongo bajya kubaryamisha mu masaha ya ninjoro.

Nyiramwiza Esperance na Mugeni Gràce ni bamwe mu bagore bo kuri icyo kirwa cya Nkombo batangaza ko uko gutonesha abagabo babo babikora nk’inshingano zabo kuva barushinze kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwabo, kuko ngo umugabo ari umuyobozi w’urugo.

Abagore bo ku Nkombo buhagira abagabo babo, bakabasiga amavuta bakanabaheka.
Abagore bo ku Nkombo buhagira abagabo babo, bakabasiga amavuta bakanabaheka.

Mapendo Françoise nawe washatse ku Nkombo ariko akaba avuka mu Murenge wa Nkanka avuga ko kuhagira umugabo no kumusiga amavuta yewe ndetse no kumuheka ari ihame kuri icyo kirwa, kuko ngo umugabo afatwa nk’umwami mu rugo.

Ati “Ni inshingano kuhagira umugabo wajye kuko naje ariwe nshaka ngomba kumukorera ibyo yifuza byose kugira ngo amerewe neza mu mubiri kugira ngo urukundo rwacu rurusheho kuba rwinshi”.

Kanda hano wumve inkuru ya KT Radio.

Abagabo nabo bahamya ko ibyo abagore bavuga ari ukuri ndetse bamwe bakavuga ko ibyo bituma batandukana n’ingeso yo kuba bacana inyuma, nk’uko uwitwa Muhirwa Théogene abivuga.

Atangaza kandi ko ibyo bikorwa cyane cyane mu kwezi kwa buki bakiri abageni icyakora ngo hari ababikomeza kugeza no mu zabukuru.

Uyu muco abatuye ikirwa cya Nkombo ngo baba bawukomora kuri RDC.
Uyu muco abatuye ikirwa cya Nkombo ngo baba bawukomora kuri RDC.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Sebagabo Victor avuga ko uwo muco akenshi bawukomora mu baturanyi babo bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, gusa ngo iyo babyumvikanaho usanga nta kibazo bibatwaye kuko bavuga ko bituma barushaho gukundana.

Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko imico nk’iyo hari bamwe ifasha mu kubaka ingo zabo. Hari bamwe bavuga ko babikoreshwa n’urukundo baba bafitanye kuko ngo ntawakorera mugenzi we ibyo badafitanye urukundo, ariko ngo hari n’abandi bagenda bayicikaho bavuga ko itajyanye n’igihe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

hahahahah mbeg ubukoroni njy namubwra agashaka nagapupe kansiriza ngo ntarira

alias yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

basore dusangiye ubugaragu nababwira iki!twerekeze iyo ku nkombo.

paul yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

haricyerasha amajyambere ataza,

Piere dusabimana yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

sha ubu nubukoroni ndakurahiye . nonese nukuvuga ko abagabo baho bafite ibiro bike .nkiyo umugabo arusha umugore ibiro bigenda bite? mwabagore mwe nimwibohore kbsa mwarasigaye inyuma

nana kamikazi yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

sha ubu nubukoroni ndakurahiye . nonese nukuvuga ko abagabo baho bafite ibiro bike .nkiyo umugabo arusha umugore ibiro bigenda bite? mwabagore mwe nimwibohore kbsa mwarasigaye inyuma

nana kamikazi yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

sha ubu nubukoroni ndakurahiye . nonese nukuvuga ko abagabo baho bafite ibiro bike .nkiyo umugabo arusha umugore ibiro bigenda bite? mwabagore mwe nimwibohore kbsa mwarasigaye inyuma

nana kamikazi yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

NJYE NDABONA ARI UMUCO USHAJE.

MODESTE yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Uyu muco ntitwawushyigikira ariko ugaragaza ubwumvikana murugo.Hashakishwa ubundi buryo butagoranye urukundo rugakomeza

Bagwenezacharles yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ahaaa!Uwanjye we ubu ndahishije maze kumugaburira. Igiti sha!?

Aime Charles yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

mbega ukuntu abagabo baho bakize,abo hino yishyamba bazajye gukorerayo urugendoshuri.

dida frey yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Les autres enfants!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

one yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

ni byiza ahubwonahandi uwo muco ntuhatangwe maze ya makimbirane mu gni tujya twumva ashire burundu babane mu mahoro

ndungutse yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka